Gufatanya mu bushakashatsi mu by'Isanzure, mu bikubiye mu masezerano y'u Rwanda na Kazakhstan - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nko mu bijyanye na politiki, Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, yagaragaje ko ibihugu byombi byemeranyije gushyiraho ibiganiro mu bijyanye na politiki.

Ati "Dufata u Rwanda nk'umufatanyabikorwa wo kwizerwa muri Afurika kandi dufite ubushake bwo kongera ubufatanye. Inama y'uyu munsi yari ifite igisobanuro gikomeye. Nk'abaganiriye ku buryo bwo kongera ubufatanye, twameranyije ku masezerano atandukanye arimo ajyanye no guteza imbere ibiganiro mu bya politiki. Mu minsi iri imbere, abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga bazagirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru."

Ibi kandi bizanajyana no gukuraho visa ku badipolomate. Impande zombi kandi zemeranyije gushyiraho amatsinda ahuriweho, azagira uruhare mu guteza imbere ibijyanye n'ubwikorezi hagati y'ibihugu byombi, uburyo bwo gutwara ibintu (logistics) ndetse n'ubucuruzi.

Abayobozi bombi kandi baganiriye ku bijyanye no kwihaza mu biribwa ndetse n'uburyo umusaruro w'ubuhinzi ukomoka muri Kazakhstan ushobora kugezwa ku isoko rya Afurika. Iki gihugu kiza mu 10 bya mbere ku Isi bifite umusaruro mwinshi w'ibinyampeke.

Mu 2024, iki gihugu cyasaruye umusaruro w'ibinyampeke ungana na toni miliyoni 26,7, izamuka rya 11,4% ugereranyije n'uko byari byagenze mu mwaka wari wabanje. Iki gihugu cyohereza umusaruro wacyo mu bihugu birenga 80 ku Isi. Urebye nko ku ngano gusa, usanga iki gihugu cyohereza mu mahanga toni miliyoni umunani.

Uyu musaruro urakenewe muri Afurika kuko uyu Mugabane utumiza nibura hejuru ya 50% by'ingano ukoresha ku mwaka.

Perezida Tokayev yavuze ko iyi ngingo yaganiriweho, ati "Twasuzumye uburyo bwo kujyana umusaruro ukomoka ku buhinzi wa Kazakhstan ku Mugabane wa Afurika."

Hagiye gukorwa ubushakashatsi buhuriweho mu bijyanye n'Isanzure

Abakuru b'Ibihugu bombi kandi banaganiriye ku bijyanye no guteza imbere ubushakashatsi mu by'Isanzure n'ikoranabuhanga.

Perezida Tokayev ati "Ibihugu byacu bimaze kugira ubunararibonye mu nzego z'ikoranabuhanga, ubwenge bw'ubukorano ndetse n'Isanzure. Twemeranyije gushyiraho imishinga ihuriweho mu bijyanye n'ikoranabuhanga ndetse no kurwanya ibyaha bikorerwa kuri internet (cybersecurity). Hasinywe amasezerano ahuriweho yo gukora ubushakashatsi mu by'Isanzure."

U Rwanda na Kazakhstan kandi byemeranyije ku gushyiraho imishinga ihuriweho iri mu nzego zirimo ingufu zisubira ndetse no gukoresha neza umutungo kamere. Ibi byitezweho kuzazamura ingano y'ubucuruzi bukorwa hagati y'ibihugu byombi ndetse no guteza imbere ibijyanye n'ishoramari.

Ku rundi ruhande, impande zombi zizakorana mu bijyanye n'imari, cyane cyane ko ibihugu byombi byifuza guhinduka ihuriro rya serivisi z'imari mu bice biherereyemo.

Mu kugera kuri iyi ntego, hashyizweho uburyo bw'itumanaho hagati y'amahuriro y'imari ya Astana, Umurwa Mukuru wa Kazakhstan, na Kigali.

Perezida Tokayev yavuze ko bitazagarukira aho kuko ibihugu byombi bifite gahunda yo kurushaho gufatanya mu bijyanye n'imari, ati "Turateganya kurushaho guha imbaraga ubufatanye [bwacu] ku masoko mpuzamahanga y'imari."

Hagati aho, ibihugu byombi byiyemeje gufatanya mu bijyanye no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere ndetse no kurengera ibidukikije.

Perezida Tokayev ati "Twashimangiye akamaro ko gusangira ubunararibonye [mu kurengera ibidukikije] ndetse tuganira ku buryo bwo guhuza imbaraga mu gukemura ibibazo bifitanye isano n'ibidukikije."

U Rwanda na Kazakhstan kandi bizarushaho gufatanya mu bijyanye no guteza imbere umuco, uburezi ndetse na siyansi. Mu bijyanye n'uburezi, hagaragajwe ko ari ingenzi mu guteza imbere ubufatanye mu bumenyi, gufatanya mu bushakashatsi ndetse no guhererekanya abanyeshuri.

Ku bijyanye na politiki mpuzamahanga, Perezida Tokayev yavuze ko ibihugu byombi bishyigikiye ibiganiro mu gukemura ibibazo n'amakimbirane ari hirya no hino ku Isi, avuga ko ari ingenzi ko ibihugu byombi byatangira gushyira mu bikorwa amasezerano byashyizeho umukono.

Perezida Kagame yasuye Ikigo gikora ibijyanye n'Isanzure cya Kazakhstan

Perezida Kagame yasuye Ikigo gikora ibijyanye n'Isanzure muri Kazakhstan, National Space Center. Ni urugendo rwari rugamije kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byarushaho guteza imbere imikoranire muri uru rwego mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

Muri uru ruzinduko, yari kumwe n'abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Isanzure, Rwanda Space Agency (RSA), Gaspard Twagirayezu.

National Space Center ni ikigo giteye imbere mu bijyanye no gukora ubushakashatsi mu bya siyansi, gukora ibishushanyo mbonera, gukora amagerageza, guhuza ubushakashatsi, kugenzura raporo z'ibigo by'ubushakashatsi, gutanga inama ku Nama y'Igihugu ishinzwe iby'ikirere muri Kazakhstan n'ibindi.

Iki kigo kandi gitanga ubufasha mu bya tekiniki n'ubumenyi ku bikorwaremezo byo ku butaka no mu Isanzure n'itumanaho mu bijyanye n'Isanzure. Kinafasha kandi mu gukora ibijyanye n'ibidukikije, ubuhinzi, ubutaka, ubutare, amazi n'ibindi bikorwa bishingiye ku butaka.

Ubufatanye bwa National Space Center ndetse na Rwanda Space Agency bwarushaho gutuma u Rwanda rubona ubunararibonye bw'iki kigo cyo muri Kazakhstan, cyane ko kimaze kubaka ubumenyi muri iki cyiciro.

Kazakhstan ni igihugu gifite ijambo rikomeye muri Aziya yo Hagati mu rwego rw'ubukungu na politiki. Ifite uruhare rwa 60% mu musaruro mbumbe w'Akarere, uturuka ahanini mu bucuruzi bwa peteroli, gaz n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Perezida Kagame yagize ati 'Kazakhstan yateye intambwe zigaragara mu iterambere ry'igihugu, zigaragazwa n'uruhare rwiyongera kandi rwubaka igira ku rwego rw'Isi. Ibi byagizwemo uruhare n'ubuyobozi bwanyu ndetse n'umuhate w'abaturage ba Kazakhstan, Bwana Perezida.'

Umukuru w'Igihugu yamenyesheje Tokayev ko u Rwanda rwishimira kuba umufatanyabikorwa n'inshuti ya Kazakhstan, cyane ko ruzi ko iterambere ryubakira ku miyoborere myiza no gukorana n'abafatanyabikorwa beza.

Ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi bwari bufite agaciro ka 381,700$ mu 2024, mu gihe bwari bufite agaciro ka miliyoni 6,7$ mu 2023. Hagati ya Mutarama na Werurwe uyu mwaka, agaciro k'ubu bucuruzi kageze ku 104,700$, inyongera ya 14.4% ugereranyije n'igihembwe cya mbere cya 2024.

Perezida Kagame yaherukaga muri Kazakhstan mu 2015.

Perezida Kagame yasuye Ikigo gikora ibijyanye n'Isanzure muri Kazakhstan, National Space Center
Perezida Kagame yasobanuriwe bimwe mu bikoresho biri mu Kigo gikora ibijyanye n'Isanzure muri Kazakhstan, National Space Center
Perezida Kagame yeretswe ibice bigize National Space Center
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye Umukuru w'Igihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gufatanya-mu-bushakashatsi-mu-by-isanzure-mu-bikubiye-mu-masezerano-y-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)