
Byagarutsweho na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence ubwo yagaragarizaga Abadepite bagize Komisiyo y'ingengo y'Imari n'umutungo bya Leta ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y'imari ya 2025/2026 n'uko iy'imyaka itatu ishize yakoreshejwe.
Mu bikorwa biteganyijwe, Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko harimo gutunganya icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Bugesera bizatwara arenga miliyari 8,7 Frw.
Sebahizi yabwiye IGIHE ko imirimo yo gutunganya icyo cyanya iri mu byiciro bitatu birimo icyo gukora inyigo, kubuka uburyo bwo gufata amazi akomoka ku myanda no kuyatunganya (Water treatment Plant) no kubaka imihanda.
Ati 'Ibyo byiciro byose bigiye bitandukanye mu ngengo y'imari ntabwo tuyakusanyiriza hamwe. Ntabwo yose azajya mu ngengo y'imari y'umwaka umwe ahubwo azagenda atangwa buhoro buhoro.'
Yavuze ko mu byihutirwa gukorwa ari ugutunganya uburyo bwo gufata amazi yanduye no kuyatunganya byagenewe amafaranga angana na 1,734,146,736 Frw bizanashyirwa mu bikorwa mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026 kandi bizorohereza abashoramari kuba batangira kubaka inganda.
Ati 'Kubaka ubu buryo bwo gufata amazi, ni byo bizatuma uruganda rwa mbere rushobora kujyaho. Kubera ko ari icyanya cy'inganda harimo hegitare 20, ntabwo hazajyamo uruganda rumwe. Hazajyamo inganda zitandukanye ubwo uko hagenda haboneka abashoramari niko tuzagenda twongera ubuso ariko uzashaka gushyiraho uruganda nitumara kubaka ubwo buryo bwo gufata amazi ashobora kuba yatangira.'
Yakomeje ati 'N'uyu munsi umushoramari waza ashaka guhita yubaka, yatangira kuko mu gihe tuzaba turi gushyiramo ibikorwa remezo ni nko kubaha icyizere ko hashobora gukorerwa.'
Yavuze ko uburyo bwo gufata amazi y'imyanda bwatekerejwe mu rwego kubungabunga ibidukikije.
Yemeje ko inganda zitunganya impu zikwiye kujya ahantu habugenewe kugira ngo imyanda iziturukamo ibashe gutandukanywa no kwirinda guhumanya ibidukikije ari nayo mpamvu hatekerejwe kuziharira icyanya cyazo.
Ku bijyanye n'umusaruro w'impu mu Rwanda, Minisitiri Sebahizi yavuze ko uhari uhagije ku buryo ushobora gutanga umusaruro mwiza mu gihe inganda zaba zitangiye.
Umuyobozi w'Ihuriro ry'uruhererekane rw'abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, Kamayirese Jean D'amour, yashimye ko urwego rw'impu rukomeje gutezwa imbere mu Rwanda.
Yavuze ko mu gihe inganda zaba zibonetse byakongerera agaciro impu zo mu Rwanda kandi bikashyigikira iterambere ry'Igihugu.
Ati 'Uruganda rubonetse urumva ko aho kugira ngo impu zacu zikomeze zijye mu bihugu duturanye kandi ku giciro gitoya zatunganyirizwa mu gihugu.'
Yakomeje ati 'Nihubakwa uruganda rutanganyirizwa impu mu Rwanda, byaba byiza runakozwemo n'umubare munini w'Abanyarwanda ariko bizatuma uruhu rrugira agaciro, tunoze n'ibyo dukora bikomoka ku mpu.'
Yasabye ko Leta yakomeza gukorana bya hafi n'ihuriro, hakubakwa amakasanyirizo rusange y'impu, kubaka ahacururizwa ibikomoka ku mpu n'ibindi bigamije guteza imbere impu mu Rwanda.
