Ibibazo byatumye kubona inzu ziciriritse mu Rwanda biba agatereranzamba - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Akenshi iyo abantu bavuga inzu ziciriritse, baba basobanura nk'iyo umuntu uhembwa ibihumbi 200 Frw ashobora kuba yabasha kwigondera mu gihe yaba afashe inguzanyo muri banki.

Abubaka inzu, basobanura ko bene izo nzu bigoye kugira ngo zubakwe bijyanye n'aho ibiciro bigeze ku isoko, ari nayo mpamvu bahitamo gushora imari mu nzu z'abafite amikoro yisumbuye kuko iziciriritse nta nyungu bazibonamo.

Charles Haba amaze imyaka irenga 20 ari mu bikorwa by'ubwubatsi no gucunga inyubako. Ni Umuyobozi Mukuru w'Ikigo, Century Real Estate Ltd.

Mu kiganiro The Long Form, yasobanuye ko rwiyemezamirimo ushora imari mu nzu ziciriritse, aba akeneye inyungu, kandi ko bigendanye n'aho ibiciro bigeze ku masoko, ijya kuzura itakiri inzu iciriritse umuturage wo hasi yakwibonamo.

Ati 'Niba inzu izagutwara miliyoni 45 Frw mu kuyubaka, hanyuma isoko rikagusaba kuyigurisha miliyoni 46 Frw, uzavuga uti nta nyungu irimo ubireke.'

Yakomeje agira ati 'Ubutaka burahenze, ikiguzi cy'inguzanyo kiri hejuru, ibikoresho birahenze, ariko uramutse uzamuye agaciro, hari abantu benshi bashaka kugura inzu kandi n'inyungu iri hejuru. Ni yo mpamvu abantu bikorera batihutira kujya mu bwubatsi bw'inzu ziciriritse kuko zitunguka.'

Ubushakashatsi bwa Minisiteri y'Ibikorwaremezo bwo mu 2023, bugaragaza ko ingo zo mu mijyi y'u Rwanda zingana na 8%, arizo zifite ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo y'inzu ifite agaciro ka miliyoni 20 ku nyungu ya 11% mu gihe cy'imyaka 20.

Uramutse wubatse inzu za miliyoni 10 Frw, ingo zo mu mijyi y'u Rwanda zabasha kuyishyura ku nguzanyo ni 26%, ni ukuvuga ingo 250.000.

Bivuze ko 74% by'ingo zo mu Rwanda zituye mu mijyi, zidashobora kwigondera inguzanyo y'inzu ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw mu gihe iyo nguzanyo yazishyurwa mu gihe cy'imyaka 20.

Haba asobanura ko umuti w'iki kibazo ari uko Guverinoma yashora imari mu bwubatsi, ikibazo kigakemuka. Yatanze urugero ku buryo yakemuye ikibazo cyo gutwara abantu n'ibintu mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo buryo bw'aho Guverinoma igira uruhare mu kubaka inzu ziciriritse, yavuze ko buri hafi gutangira.

Ati 'Bazatangirana n'inzu zo gukodesha kuko iyo tuvuze inzu ziciriritse, ntituba tuvuga guciririka byo kugura ahubwo no gukodesha.'

Mu mbogamizi zituma kubaka izi nzu ziciriritse bigorana, harimo ikibazo cy'ubutaka binajyana n'imiterere y'igihugu, n'aho ibibanza bibonetse bikaba bihenze. Ibi byiyongeraho inguzanyo zihenze.

Ati 'Iyo ugize amahirwe ukabasha kubona inguzanyo yo kubaka inzu 100, ushobora kuyibona ku nyungu ya 15%. Fata ayo mafaranga, wongereho ay'igiciro cy'ubutaka, ay'ibikorwaremezo byose ubishyire ku gaciro k'inzu, mbere yo gushyiraho inyungu yawe, ntabwo bizorohera. Ni yo mpamvu ubona abikorera bajya aho babona inyungu, ntabwo turi abagiraneza.

Raporo ya Minisiteri y'Ibikorwaremezo igaragaza ko nibura inzu iciriritse ikwiriye kuba ari iyabasha kwigonderwa n'abinjiza hagati ya 200.000 Frw na 600.000 Frw.

Umushinga wiswe 'Bwiza Riverside Homes' watangiye gukorerwa i Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ni umwe mu yo ba rwiyemezamirimo bashoyemo imari bashaka kubaka inzu ziciriritse



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-byatumye-kubona-inzu-ziciriritse-mu-rwanda-biba-agatereranzamba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 25, July 2025