Wakoraga imbunda ikuri ku mutwe: Ubuhamya bw'abo u Rwanda rwatabaye bacurujwe muri Myanmar - #rwanda #RwOT

webrwanda
8 minute read
1

Muri abo 10 harimo abasore babiri barangije nibura amashuri yisumbuye. Umwe muri bo yacuruzaga i Dubai, ashakisha imibereho nk'abandi bose.

Mu mezi agize umwaka, Nzeri kukaba nta mikorere aho yabaga. Ku rundi ruhande we n'inshuti ze bagakunda kumva ngo impeta za zahabu n'ibindi bikoze mu mabuye y'agaciro bambara mu bukwe bihendutse i Dubai ariko muri Thailand ho bikaba akarusho.

Mu buhamya yahaye RBA, uyu musore utatangajwe umwirondoro yavuze ko yagiye muri Thailand yijyanye, akodesha icyumba cya hoteli yumva azahamara icyumweru akajyana imari agacuruza i Dubai. Uyu musore yavuye i Dubai muri Nzeri 2024 birangira amaze amezi atanu mu buzima bubi bwa mbere atigeze atekereza.

Ati 'Ni bwo bwa mbere nari ngiye muri Thailand. Ntabwo nari nzi ngo baca aha usibye ko haba hari ibyapa, ariko Thailand ho nasanze bari kuyobora abantu bababwira ngo muce aha, kandi nabonaga ari abakozi b'ibiro by'abinjira n'abasohoka, mfata ibikapu byanjye mbona umuntu ari kumbwira aho ngomba guca, ntabwo nari kumusuzugura, ndahaca ndagenda, mbona nisanze hanze.'

Nk'ahandi hose ugeze ku kibuga cy'indege hakurikiraho gufata taxi ijya kuri hoteli cyangwa ahandi werekeje.

Ati 'Nafashe taxi bisanzwe kuko nari nafashe hoteli ngomba kuraramo kuko njye nabaraga nkumva nintindayo ndaza kumarayo icyumweru kimwe nibura.'

Yafashe taxi yereka shoferi hoteli agiyemo, avuga ko ayizi ndetse bumvikana igiciro cy'urugendo, umugenzi yicara inyuma mu gihe shoferi yicaye imbere.

Hashize akanya ashishoje mu mwanya w'impande ya shoferi abona hari imbunda, ubwoba buramutaha ariko abanza no kugira ngo biri mu muco wabo ko umuntu yitwaza imbunda.

Bagenze amasaha ane bona kugarura ubwenge

Yaicaye mu modoka, shoferi ayihata ikirenge. Ku ikarita yari yarebyeho igihe afata icyumba cya hoteli yabonaga bitazafata iminota irenze 30 kugerayo uvuye ku kibuga cy'indege i Bangkok.

Bitunguranye yisanze bamaze amasaha ane mu muhanda, asaba shoferi telefone amubajije impamvu urugendo rwabaye rurerure undi amusubiza ko hasigaye isaha ngo bagereyo.

Ati 'Ese turacyagenda ko hoteli nayifashe inyereka ko ahantu nagombaga kujya ni hagati y'iminota 30 nkaba mbona dukoze urugendo rw'amasaha ane, aranyandikira aravuga ngo tugiye kuhagera, ngo dusigaje isaha imwe. Nti isaha imwe yiyongera ku masaha ane tumaze tugenda?'

Hashize isaha imodoka yarabitambitse, umushoferi avamo kandi ntabwo yari azi icyongereza, akuramo igikapu amwereka indi modoka ajyamo.

Yabanje kubaza ibibaye umushoferi wamuzanye avuga ko agize ikibazo gitunguranye agiye kubanza gukemura.

Ati 'Na none wa muntu nongeye kureba mbona afite imbunda. Aba ahinduye icyerekezo yinjira mu ishyamba rirerire mu muhanda w'igitaka. Turagenda nk'iminota 45, tugeze ahantu akata ahantu hameze nko mu gipangu.'

Uyu musore yibuka ko basanze abantu bafite imbunda ariko bameze nk'amabandi, ndetse basa nabi.

Ati 'Aho ni ho umutima wanyemeje ko bishobora kuba birangiye. Baduhindura imodoka badushyira mu modoka ifunguye inyuma, usangamo abandi bafite imbunda, ndetse byari bimaze kuba nijoro. Imodoka iva mu gipangu turagenda.'

Nyuma y'urugendo rw'iminota 15 bageze ku mazi aho bari babajyanye, mu modoka itagira amatara, imurikirwa n'umuntu wicaye hejuru ugenda acanye itoroshi.

Ati 'Njye nari nabonye ko napfuye byarangiye. Ariko aho hose twari turi guca wabonaga hari abasirikare benshi bafite imbunda avuza ihoni twinjira mu rupangu rurerure rugizwe n'amabuye'

Aha bahise bamufata amaraso ku rutoki, barapima mu buryo bwihuse ibisubizo bihita biboneka bamusubiza mu modoka barongera baragenda.

Ati 'Ninjiye ahantu yangejeje mu cyumba kinini nsanga harimo abantu benshi cyane. Ni urubyiruko rwinshi cyane kandi ni Abanyafurika bavanze na Srilanka n'abandi tudafite uruhu rumwe.'

Bahageze abashinwa babiri bari bahari bahita bamusanga amusaba kujya ku mashini ngo atangire akazi na we yisobanura avuga ko yari agiye kuri hoteli yishyuye.

Yongeye guhumbywa umushinwa yamukubise urushyi kare atangira kubona ko amazi atakiri yayandi. Aho ngo hari umunya-Ghana ubafasha gusemura bamubwira ko agomba kujya ku mashini agakora ibyo bamusabye ariko arabyanga.

Ati 'Umushinwa abonye ko ndi kujya impaka n'umusemuzi, bankubise imigeri, batanga itegeko abasirikare babiri banjyana mu cyumba cyijimye bamfunga amapingu ukuboko kumwe ku gitanda kimwe n'ukundi ku kindi gitanda barambamba. Nakubiswe umuriro mwinshi cyane.'

Yakomeje ati 'Akazi bari bagiye kumpa ni ubutekamutwe ariko ni uguteretana. Baguhaga nimero z'abagabo wowe ukandika nk'umukobwa. Bakaguha amafoto bakaguha ibintu byose. Twari dufite n'umuntu w'umunyamideli na we bari baramufashe muri ubwo buryo ariko n'amafoto ni we twakoreshaga, umukiliya yashaka kugira ngo muvugane kuri video mukabikora, tuba muri ubwo buzima, njye namazeyo amezi atanu.'

U Rwanda ruvuga ko ruri mu nzira zo gucyura n'abandi basigayeyo

Yahasanze n'abandi barimo Abanyarwanda

Uwageze muri Myanmar muri Nzeri 2024 yahasanze uwari waraturutse mu Rwanda muri Kanama 2024 agiye mu kazi yari yijejwe.

Uwahageze mnere yari yararangije amashuri yisumbuye ubuzima buramuhira ajya mu byo gucuruza imodoka ariko kubera gukoresha ikoranabuhanga cyane akabona links zirimo amahirwe yo kwiga cyangwa akazi hanze y'u Rwanda ahitamo guhindura ubuzima akajya guhahira ahandi kure.

Yagize ati 'Umunsi umwe nari ndi kuri facebook ndi kuyikoresha, mbona link ivuga ko hari amahirwe y'akazi ahari muri Thailand baravuga ngo ushaka amakuru arambuye wafungura iyo link bakaguha amakuru ajyanye n'akazi yose.'

Uyu bamusabye gukoresha amafaranga ye agashaka pasiporo, ajya no gushaka viza muri Kenya arayibona ariko bahita bamusaba kuyifotoza akayiha icyo kigo cyashakaga kumuha akazi.

Bahise bamubwira ngo asubire mu Rwanda yitegure kuzajya gutangira akazi ndetse nyuma y'iminsi itatu bahita bamwoherereza tike y'indege na hoteli azabamo ageze muri Thailand.

Ati 'Narasuzumye na mukuru wanjye arareba abona ni ticket y'ukuri ntabwo ari impimbano tureba hoteli na yo turayibona, ubwo ntangira kwitegura…'

Numa y'iminsi mike bahise bamwoherereza tike y'indege na hoteli azararamo ageze Bangkok anyura ku kibuga cy'indege cy'i Kanombe yemye.

Akigera muri Thailand yakiranywe urugwiro n'umugore wari ufite urupapuro ruriho amazina ye y'Ikinyarwanda, maze amusaba kuba ahagaze gato ariko ahita amufata ifoto.

Ati 'Muri ako kanya hahise haza umushoferi afata igikapu cyanjye arambwira ngo mukurikire.'

Igikapu bagishyize mu modoka, umusore akabona uko ibintu babimwijeje ari ko bimeze kuko yari ageze Bangkok.

Urugendo rugana kuri hoteli rwamaze amasaha abiri n'igice ariko agenda n'imodoka ebyiri zitandukanye.

Yageze kuri hotel araryama, abyutse asanga yahawe indi tike y'indege iva ku kibuga cy'indege i Bangkok ijya Maousote, intara ya Thailand yegeranye na Myanmar.

Bakoze urugendo rw'amasaha ane n'igice mu modoka, hashira isaha hakaza indi modoka bagashyiramo igikapu.

Ati 'Nagiye mu modoka eshatu turi mu rugendo rujya kwambuka umugezi tujye muri Myanmar. Ubwo ntabwo ndi kuvuga, sinzi aho ndi kujya tuva mu muhanda munini tujye mu gahanda k'igitaka katumanura gato, ni ko kajyaga kuri ayo mazi.'

'Ni amazi y'umugezi, bigiye kumera nka kuriya Nyabugogo imeze, ni yo itandukanya Thailand na Myanmar.'

Bakigera kuri ako kagezi hahise hagera abasore babiri basa nabi umwe afata igikapu, umushoferi ahita akata imodoka isubira inyuma, uyu musore asigarana n'abo babiri n'undi mukobwa bari bazanye.

Ati 'Nahise numva ikintu cy'ubwoba kandi mbere ntabwo nari nabugize. Baratwambutsa, hahita haza indi modoka nini na bwo bashyiramo ibikapu turagenda.'

Aho bajyaga bahageze hashize nk'iminota irindwi bagera ku gipangu kinini kandi kirinzwe n'abagabo bambaye impuzankano.

Ati 'Tukimara kwinjira ako kanya bahise banyaka telefone yanjye.'

Unaniwe kwinjiza amafaranga menshi yakubitwaga iz'akabwana

Gukurikiza amabwiriza ni inzira yo kubaho

Aba bombi bisanze mu mujyi wa Myawaddy uri hafi y'umupaka wa Myanmar na Thailand, hakaba ahantu hazwi nk'indiri y'ubutekamutwe n'imirimo isa n'ubucakara.

Umwe ati 'Hari umusore nasanze muri icyo kigo yarambwiye ngo niba nshaka kubaho aho sinjye impaka. Ibyo bambwira nemere mbikore.'

Yabikoze uko bamugiriye inama akareba abo yahasanze ukuntu bihebye, yakwibuka ko bari mu ishyamba rwagati nta hantu bahungira, bazengurutswe n'amazi n'abasirikare bafite imbunda, bityo amahitamo asigara ari ugukora akazi.

Uwaturutse mu Rwanda yahageze ari ku wa kabiri, atangira kwigishwa uko batuburira abantu kugeza ku wa Gatandatu yaka telefone ahamagara iwabo ababwira ko ahantu ari ibintu bitameze neza, ko n'akazi yari yemerewe atari ko yabonye ndetse ababwira aho aherereye.

Ibihano bikakaye byavuzaga ubuhuha

Uwageze muri ibi bigo byasaga nko gushyingurwa uri muzima.

Uyu musore wavuye Dubai yavuze ko mu gihe umuntu ahawe abantu yandikirana na bo ntibitange umusaruro yahabwaga ibihano biremereye

Ati 'Urabona iyi jerekani ya litiro 20 ya Jibu? Hari igihano baduhaga uyifashe ku rutugu ukajya umanuka uri kubara ukazamuka inshuro 400 cyangwa 500. Wagira ngo birakunaniye bakakujyana mu cyumba cy'umwijima bakagukubita umuriro.'

Yongeyeho ko 'Twakoraga imbunda iri ku mutwe. Byageze igihe mama kugira ngo mubwire ibihe ndimo ansabire n'ubutabazi, mama ntangira gucata na we muri za nimero bampaye zo gucata n'abakiliya nkakuramo nimero imwe nkashyiramo iya Mama kuko ndayizi mu mutwe nkamubwira ibyo nshaka kumubwira hanyuma nkayisiba.'

Yabwiye umubyeyi we ibihe bikomeye ari kunyuramo amusaba gukomera ariko anamusaba kumutabariza abinyujije muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane y'u Rwanda.

Ati 'Mama namwandikiraga nk'umukiliya. Rimwe umushinwa yigeze kumpagarara hejuru ndi kuganira na mama, iyo aza gusemura akareba ibintu ndi kwandika ko bitandukanye n'ibyo batubwiye gukora bari guhita banyica.'

Yavuze ko abantu basizeyo barimo abakomoka mu bihugu byateye imbere ariko basigayeyo nyamara Abanyarwanda bari aho bari 10 bose baratabawe bakurwayo.

Ati 'Nari nararangije kubona ko napfuye byarangiye baranzura.'

Abashaka kugenda barye bari menge

Aba basore bombi basaba abashaka kujya mu bihugu by'amahanga kubanza gushishoza no kumenya neza aho bagiye kandi bakaba bafite abantu barenze babiri bazi neza ibyaho kuko hari igihe uguha amakuru yaba ari muri abo batekamutwe.

Ati 'Birasaba kugira ngo dushishoze birenze. Niba washishozaga wongere ushishoze. Ni ukwitonda kuko aho nanjye bashobora kunkoresha nkakuzana mu buryo nanjye ubwanjye ntashaka ariko ukaza. Hagomba kubaho gushishoza ukamenya amakuru y'ahantu ugiye. Myanmar ni ubwa mbere nari nyumvise kuva nabaho…nta makuru nari mfite.'

Guverinoma y'u Rwanda iherutse gutangaza ko hari abandi batanu basigaye muri ibi bigo bikora ubutekamutwe ariko hari gukorwa ibishoboka ngo bacyurwe mu gihugu.

Bisanze muri Thailand na Myanmar bakoreshwa ubucura kandi batemerewe kuhava



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wakoraga-imbunda-ikuri-ku-mutwe-ubuhamya-bw-abo-u-rwanda-rwatabaye-bacurujwe

Post a Comment

1Comments

  1. Mbegaa ibintu biteye ubwoba,,ikibazo nuko hari benshi bumva ko ubuzima buri mumahanga bifuza kujyayo malgré touuu....

    ReplyDelete
Post a Comment
Today | 25, May 2025