Basuzugura abanyamategeko, bakanahubuka: Abayobozi b'ibigo bashinjwe gushora Leta mu manza - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Babigarutseho ku wa 23 Gicurasi 2025, ubwo mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko(ILPD), hasozwaga amahugurwa yari amaze iminsi itatu ahabwa Intumwa za Leta, ku mikorere n'imikoreshereze y'uburyo bwo gukemura impaka hatisunzwe inkiko, Itegeko ryerekeranye n'uburyozwe bw'iby'abandi byangijwe, no ku ihame ryo kubazwa inshingano kw'abakozi ba Leta.

Bamwe mu Ntumwa za Leta bagaragaje ko impamvu Leta ishorwa mu manza ikanazitsindwa, ari uko abayobozi b'Ibigo bya Leta bakunze gufata imyanzuro ikomeye batabagishije inama.

Umunyamategeko mu Kigo Ngezuramikorere (RURA), akaba ari na we ukiburanira mu nkiko, Thimothée Rudaseswa, yavuze ko bagorwa no kwiga urubanza rukomoka ku byemezo abayobozi b'ibigo bya Leta bafashe batabagishije inama.

Ati 'Njye ndakangurira abayobozi bacu kuduha agaciro, cyane ko duhagarariye Leta. Biragora kurara wiga urubanza kandi ari ikibazo cyatejwe n'ikigo, uba uvuga uti 'ndabwira umucamanza iki'.'

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imanza za Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, Spéciose Kabibi, yavuze ko abayobozi b'ibigo bafata ibyemezo badashishoje cyangwa ngo bagishe inama abanyamategeko ari bo batuma Leta itsindwa imanza.

Ati 'Muri kwa gukora inshingano ze agafata ibyemezo bidakwiye adashishoje. Ibyo akenshi ni ho hajya haturuka gutsindwa imanza.'

Uyu muyobozi ariko yavuze ko hari igihe bagaragaza intege nke mu mikorere, asaba intumwa za Leta gukora kinyamwuga birinda kurangara, kuko na byo byagaragaye ko biri mu bituma Leta itsindwa imanza.

Ati 'Twahoze tubyiga hano, niba bavuze ngo mu minsi itatu ugomba kuba watanze imyanzuro cyangwa se ugomba kwitabira urubanza, ntiwitabire, utuma Leta itsindwa.'

Yasobanuye ko umukozi wese uri mu nshingano ashobora gukora ikosa, ariko uwo bizajya bigaragara ko yateje Leta igihombo ku mpamvu ze bwite azajya acyishyura.

Yagize ati 'Yego buri muntu wese yakosa, ariko niba wakosheje bigateza Leta igihombo, cyishyure wikiranure na Leta cyangwa niba utabyemera ube wanakurikiranwa.'

Intumwa za Leta 38 ni zo zari zimaze iminsi itatu muri ayo mahugurwa, agamije kuzifasha kongera kwikebuka no gukora kinyamwuga ibyo zishinzwe.

Raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta ya 2023/24, yagaragaje ko imanza Leta yashowemo kubera amakosa y'imicungire y'abakozi zatumye icibwa arenga Miliyoni 38 Frw.

Ni mu gihe kandi mu 2021/22 Leta yatsinzwe imanza ku kigero cya 74% mu zo yaburanye n'abakozi barenga 100 bayireze, icibwa arenga Miliyoni 274 Frw.

Abahuguwe biyemeje kurushaho gukaza ingamba mu kazi kabo
Umuyobozi wa ILPD, Dr. Karimunda Aimé Muyoboke, yavuze ko bizaba ishema ku gihugu igihe aba bahuguwe bazaba bavuguruye imikorere
Abahuguwe biyemeje kwimakaza imikorere myiza
Abahuguwe banahawe impamyabushobozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/basuzugura-abanyamategeko-bakanahubuka-abayobozi-b-ibigo-bashinjwe-gushora-leta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 28, June 2025