Impungenge z'umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n'ingengabitekerezo yayo y'ubutagondwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo abo mu muryango wa Habyarimana cyane cyane umuhungu we bakomeje gukorera ingendo i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mugambi wo gukorera mu ngata umutwe w'Iterabwoba wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ku wa 6 Werurwe 2026, ubwo yabakiraga ku meza.

Yasobanuye ko uyu mutwe w'iterabwoba ukomeje kuvuna umuheha ukongezwa undi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi ukomeje kuwukongeza mu Karere ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda.

Ati 'Impungenge z'umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n'ingengabitekerezo yayo y'ubutagondwa bw'urugomo, ari na yo ngengabitekerezo ya Jenoside. Birababaje kubona bigaragara ko hari abayishyigikira no mu karere n'ahandi.'

Perezida Kagame yerekanye ko kuva FDLR yagera muri RDC, ibitero igaba ku Rwanda mu bihe bitandukanye byahitanye ubuzima bw'abatari bake mu gihugu.

Yibukije uburyo Guverinoma ya RDC yemeye guha ubufasha bwose FDLR haba mu bya dipolomasi, kuyiha intwaro no kuyishyira mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Ati 'Guverinoma ya RDC yahaye iri tsinda uburinzi mu bya politiki n'inkunga y'amafaranga, ndetse inaryinjiza no mu nzego zayo za gisirikare, aho ubu rikorera nta nkomyi kandi ntawe uribaza ibyo rikora.'

Yanavuze kandi ku bucuti bukomeye buri hagati y'umuhungu w'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda n'umutwe wa FDLR wiyemeje guhuza umugambi na yo ndetse kuri ubu akomeje gusura RDC mu gushimangira ubushuti bwe na FDLR.

Ati 'Umuhungu w'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda, wagejeje iki gihugu muri Jenoside, n'abandi bafatanyije, bakomeje gusura Kinshasa mu rwego rwo kwagura imikoranire yabo na FDLR, kandi bagahabwa ikaze.'

Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza icyo kibazo ku ruhando mpuzamahanga, ariko ugasanga ibyafasha ku kwita ku kibazo muzi byazana igisubizo byirengagizwa nkana.

Perezida Kagame ariko yavuze ko bitewe n'amateka y'u Rwanda n'aho ruherereye bisaba kurinda umutekano w'imipaka yarwo.

Yongeye gushimangira ko umutwe wa FDLR atari abarwanyi bawugize gusa ahubwo ko ingengabitekerezo ya Jenoside ukomeje gukwirakwiza ari yo iteye inkeke, yanagejeje ku kwibasira Abanye-Congo b'Abatutsi.

Umukuru w'Igihugu kandi yashimye inzego z'umutekano z'u Rwanda ku kazi gakomeye zikora mu gucunga umutekano w'igihugu hirindwa ko abaturage bacyo bakongera kwisanga mu kaga.

Kugeza ubu muri RDC habarurwa abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7000 n'ibihumbi 10.

Mu mpera za 2025 byamenyekanye ko Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'umuryango wa Juvénal Habyarimana uba mu Bufaransa, batangiye kunoza umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda babinyujije mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR.

Amakuru yizewe yavugaga ko Tshisekedi n'umuryango wa Habyarimana bateganyaga guha FDLR ibikoresho bihagije, bayifashe kubona abarwanyi bashya, kandi ihabwe ubuyobozi bushya; aho umuhungu wa Habyarimana, Jean-Luc Habyarimana azaba ari we muyobozi mukuru w'uyu mutwe.

Umuntu wa hafi y'ibiro bya Perezida wa RDC yahishuye ko ubutegetsi bw'iki gihugu buri gukorana na Jean-Luc, abanyamuryango b'ihuriro RNC riyoborwa na Kayumba Nyamwasa n'iyiyita 'Guverinoma y'u Rwanda iri mu buhungiro' iyoborwa na Thomas Nahimana wabaye Padiri.

Byagaragajwe ko Tshisekedi yateganyaga inama yo ku rwego rwo hejuru i Kinshasa mu ntangiriro za 2026, yagombaga guhuza abantu bo mu mitwe y'iterabwoba biyita abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda, kugira ngo bareme ihuriro rifite igisirikare gikomeye gishobora guhungabanya umutekano w'u Rwanda, kikaba cyanakuraho ubutegetsi bwarwo.

Ku wa 4 Gashyantare 2026, Tshisekedi yari muri Amerika mu gushyira imbaraga mu bukangurambaga busaba abagize Inteko Ishinga Amategeko b'Abanyamerika gusunikira ubutegetsi bw'icyo gihugu gufatira ibihano u Rwanda kubera uruhare arushinja mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Bisa n'aho urugendo rwe rutamuhiriye kuko yeretswe ko kugira ngo haboneke amahoro arambye, Leta ya RDC igomba gusenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR nk'uko amasezerano y'amahoro ya Washington abiteganya ndetse na Wazalendo.

Itangazo ryagiraga riti 'Kugira ngo umutekano urambye uboneke, RDC igomba gukora ibyo isabwa mu guhosha amakimbirane, ifata ingamba zifatika kuri FDLR n'imitwe y'abagizi ba nabi ya Wazalendo ikorera abaturage ubugizi bwa nabi.'

U Rwanda rwagaragaje kenshi ko rudashobora gukuraho ingamba z'ubwirinzi mu gihe umutwe wa FDLR ugihabwa intebe n'ubutegetsi bwa RDC kandi ari ikibazo ku mutekano warwo n'Akarere k'Ibiyaga Bigari.

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko u Rwanda rushaka amahoro arambye kandi rwiteguye gukuraho ingamba z'ubwirinzi mu gihe RDC yakubahiriza inshingano zayo nk'uko ziteganyijwe mu masezerano ya Washington ibihugu byombi byashyizeho umukono mu mpera z'umwaka ushize.

Perezida Kagame yagaragaje ko uko iminsi ishira, uburenganzira bw'igihugu n'inshingano zacyo mu guharanira umutekano wacyo n'abaturage bacyo bitigeze bihinduka kuri buri gihugu kandi ko n'u Rwanda rwakomeje kwicungira umutekano.

Umukuru w'Igihugu yakomoje ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yerekana ko atari mashya, ahubwo amaze igihe kirekire asa n'ayirengagizwa n'ibihugu bikomeye byakabaye bifasha mu gutanga igisubizo.

Yongeye kugaragaza ko nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi, umutwe w'iterabwoba wa FDLR wacumbikiwe n'ubutegetsi bwa RDC buwuha ubufasha, ibikoresho ndetse unashyirwa mu ngabo z'icyo gihugu, ibituma ukomeje gukora nta cyo wikanga.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko bisa n'aho uburyo bwo gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba usanga busa naho hari uruhande rumwe rwikorezwa umutwaro wose kandi bitatanga igisubizo cy'ukuri.

Yasabye ko gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyakemurwa n'uko impande zifitanye ikibazo zibazwa inshingano ku buryo bungana.

Yakomeje yerekana ko u Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba z'ubwirinzi igihe cyose RDC yaba ishyize mu bikorwa inshingano zayo nk'uko biteganywa mu masezerano ibihugu byombi byashyiriyeho umukono i Washington muri Amerika mu Ukuboza 2025.

Ati 'U Rwanda rushaka amahoro ariko dushaka amahoro arambye twakubakiraho ahazaza hacu heza. Turashaka gusiga politiki mbi inyuma yacu iteka. U Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba zarwo z'ubwirinzi mu gihe RDC yujuje inshingano zayo nk'uko ziteganywa mu masezerano ya Washington.'

Yasobanuye kandi ko ayo masezerano areba impande eshatu zirimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ko kugira ngo ashyirwe mu bikorwa ari uko buri ruhande rukora inshingano zarwo.

Ati 'Kugira impande eshatu, muri uru rugendo, hanyuma ugatekereza ko uruhande rumwe ni rwo rugomba kubahiriza inshingano zarwo. Ntabwo nzi ibyo twakabaye twitega muri ibyo. Aho ni ho usanga turi. Aya masezerano ashyizwe mu bikorwa, yaha impande zose umutekano, ukenewe kandi bikwiye n'ubufatanye mu by'ubukungu.'

Amasezerano arimo ingingo nk'ijyanye no gusigasira ubusugire bw'ibihugu no kwirinda ubushyamirane, gusenya imitwe yitwaje intwaro, gushyiraho urwego rw'umutekano ruhuriweho, gucyura impunzi n'ibikorwa by'ubutabazi, uruhare rwa MONUSCO n'izindi nzego ndetse n'amahame y'ubufatanye bw'akarere mu bukungu.

Harimo ko impande zombi zemeranyije ko ubusugire bwa RDC bugomba kubahirizwa. Zemeje gushyira mu bikorwa gahunda ihuriweho yo gusenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi (CONOPS) yemerejwe mu biganiro bya Luanda tariki ya 31 Ukwakira 2024.

Zemeranyije kandi ko ubusugire bw'u Rwanda bugomba kubahirizwa, hasenywa umutwe wa FDLR nk'uko biteganywa muri CONOPS.

Yongeye kwibutsa ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w'umwizerwa kuko rukora ibyo ruvuga kandi rukavuga ibyo rwanakora.

Yashimangiye ko u Rwanda rwihaye isezerano ry'uko rutazongera gusubira mu bihe bibi rwanyuzemo ukundi, yemeza ko u Rwanda ruzikorera mutwaro warwo.

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda akanaba Uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, yashimye u Rwanda uburyo rukomeje kwimakaza ubufatanye n'ibindi bihugu.

Yanarushimiye ko rwabashije kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare ikagenda neza ku nshuro ya mbere yari ibereye muri Afurika.

 

 

 

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rubangamiwe na FDLR

 

Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda beretswe ububi bwa FDLR

 

 

U Rwanda rweretse amahanga ko adakwiye gukomeza kureberera FDLR

 

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko FDLR yahawe intebe muri RDC

 

Umusangiro w'abadipolomate wanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame
IVOMO: IGIHE

 



Source : https://rushyashya.net/impungenge-zumutekano-wacu-zishingiye-ku-gukomeza-kubaho-kwa-fdlr-ningengabitekerezo-yayo-yubutagondwa-bwurugomo-ari-na-yo-ngengabitekerezo-ya-jenoside/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)