
Ni uruzinduko Minisitiri w'Uburezi yagiriye muri izo kaminuza mu muri iki cyumweru turi gusoza aho yahuye n'Abanyarwanda bazigamo n'aboyobozi bazo.
Ni kaminuza zitandukanye zirimo iya Harvard, MIT, iya Columbia. Yasuye kandi Tufts University, Yale University, Wellesley College, Hamilton College, University of St. Thomas, Western New England University, Sacramento State University na SUNY Polytechnic Institute.
Ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko muri urwo ruzinduko Minisitiri Nsengimana yaganiriye n'ubuyobozi bw'izo kaminuza, abwereka uburyo ku Rwanda rushaka kuba igicumbi cy'uburezi muri Afurika muri Siyansi, Engineering n'Ubwenge Buhangano (AI).
Aho baganiriye by'umwihariko ku gitekerezo u Rwanda rufite cyo gutangiza Ikigo cyo kwigisha Amasomo ya Siyansi muri Afurika (Historical & Educational Science Center for Africa).
Muri Kaminuza ya Harvard Minisitiri Nsengimana yaganiriye n'Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n'ubufatanye mpuzamahanga, Prof. Mark Elliott.
Baganiriye ku mikoranire hagati y'u Rwanda n'iyo kaminuza mu gushinga mu Rwanda Ikigo cy'Icyitegererezo mu by'uburezi ndetse n'ubundi bufatanye mu burezi n'ubushakashatsi.
Muri Kaminuza ya MIT, Minisitiri Nsengimana yaganiriye n'Umuyobozi w'Ikigo cya MIT gishinzwe Ubumenyi mu by'inzu Ndangamurage, Michael John Gorman ndetse n'abashakashatsi bakoresha AI mu masomo harimo ajyanye n'isanzure.
Minisitiri Nsengimana yabagaragarije gahunda u Rwanda rufite yo gushinga Ikigo Nyafurika cy'Ubumenyi mu by'inzu Ndangamurage cyaba kigamije kuzamura ubwo burezi ku rwego rw'Umugabane wa Afurika.



