Umukinnyi wa filime Nyarwanda ugezweho, Nyambo Jesca yahakanye amakuru yari amaze iminsi avuga ko yaterewe ivi, ahamya ko ari AI (Ubwenge bugangano) ababikoze bifashishije.
Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga ifoto ya Nyambo ari Doha muri Qatar, ari ahantu imbere ye hapfukamye umusore afite impeta mu ntoki amubaza niba yakwemera kuzamubera umugore.
Nyambo aba yipfutse ku munwa ubona ko byamutunguye cyane atarimo kubyiyumvisha.
Nyambo yabwiye ISIMBI ko atari byo ahubwo abantu bifashishije amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ari Qatar maze bakoresha AI maze bamugaragaza yaterewe ivi.
Ati "Rero biriya bintu byo gutererwa ivi ni amakuru y'ibinyoma, ni AI (ubwenge buhangano) dore ko ntacyo itazakora."
Yakomeje avuga ko inzozi za buri wese ari ugukora ubukwe, gusa ngo kuri we yatunguwe no kubona baramaze no kumusohorera 'Save the Date'
"Buri mukobwa wese aba abyifuza, guterwa ivi hagarukiraho indi mihango, n'integuza y'ubukwe bwanjye (Save the Date) barayikoze, n'aho ubukwe buzabera barabirangije."
"Ahubwo mbere y'uko mujya gukoresha AI mujye mubanza mumbaze ngo 'urifuza ko ubukwe bwawe buzabera he? ryari, urabuteganya gute?' Noneho mukore ibijyanye n'ibyifuzo byanjye."
Nyambo wavuze ko adakundana na Titi Brown, yavuze ko afite umukunzi kandi babirimo neza, igihe nikigera bazakora ubukwe.
Source : http://isimbi.rw/nyambo-yavuze-ku-musore-uvugwaho-kumuterera-ivi-i-doha.html