Uko Prince yakomeye indirimbo 'Baba' ku bibazo by'inzitane yanyuzemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Prince Salomon yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'BABA', indirimbo yibanda ku gushimira Imana ku mirimo yakoze mu buzima bwe no ku rukundo rwayo rutajya rumusiga mu bihe bitandukanye yanyuzemo.

Iyi ndirimbo yaririmbwe mu rurimi rw'Igiswahili, mu gihe amajwi yayo (Audio) yakozwe na Iyzo Pro, mu rwego rwo kurushaho kuyigeza ku bantu benshi mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Prince Salomon yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye ashingiye ku buhamya bw'ubuzima bwe n'ibyo yanyuzemo mu myaka ishize.

Yagize ati: 'Nayihimbye nyuma yo gutekereza cyane ku buzima bwanjye no ku bihe bitandukanye nanyuzemo kugira ngo mbe uwo ndiwe uyu munsi. Iyo nsubije amaso inyuma, mbona neza ko mu rugendo rw'ubuzima bwanjye habayeho ukuboko kudasanzwe kwagiye kuntabara no kundinda mu bihe byinshi.'

Yakomeje asobanura ko ibyo byatumye arushaho kumenya ko ibyo byose byaturutse ku Mana, ari yo yise 'BABA' bisobanura Data wo mu ijuru.

Ati: 'Ibyo byatumye menya ko iryo kuboko ari irya BABA, ari we Data wo mu ijuru wahoraga ari kumwe nanjye. Ni indirimbo rero yavuye ku buhamya bw'ubuzima bwanjye, igamije gushimira Imana no kwibutsa abantu ko hari Data wo mu ijuru utajya areka abana be, kabone n'iyo banyuze mu bihe bikomeye.'

Prince Salomon yavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ari ukwibutsa abantu ko Imana ari yo Data nyakuri wabo, kandi ko ari yo soko y'icyizere n'imbaraga mu buzima bwa muntu.

Yavuze ko iyi ndirimbo igamije guhumuriza abantu, cyane cyane abacitse intege cyangwa bari mu bihe bikomeye, ibibutsa ko nubwo ibintu bishobora kuba bigoye uyu munsi, ejo hashobora kuba heza kurushaho kubera ko Imana ishobora byose.

Ati: 'Ni indirimbo y'ihumure ku bantu bizera Imana, ibafasha kuyegera, kuyiringira no kuyisenga kurushaho. Ibanibutsa ko Imana ishobora byose kandi ko nta cyayinanira kuko ari Umwami w'abami n'Ushobora byose.'

Ku mpamvu yahisemo kuririmba mu Giswahili, Prince Salomon yavuze ko ari ururimi akunda cyane kandi akunze gukoresha mu gihe ari gusenga no guhimbaza Imana.

Yasobanuye ko kandi ari rumwe mu ndimi zikoreshwa cyane muri Afurika y'Iburasirazuba ndetse no mu bindi bice bya Afurika, bityo kurukoresha muri iyi ndirimbo bikaba byari bigamije gutuma ubutumwa buyirimo bugera ku bantu benshi kurushaho.

Ati: 'Intego ni uko ubutumwa bwo kwizera Imana, icyizere n'urukundo bugera ku bantu benshi, haba muri Afurika no ku isi hose.'

Uyu muhanzi yavuze ko abakunzi b'umuziki we muri uyu mwaka wa 2026 bashobora kwitega ibikorwa byinshi bishya, kuko ari gukora ku mishinga itandukanye irimo indirimbo nshya n'amashusho yayo.

Yagaragaje ko intego ye ari ugukomeza gukora umuziki ufite ubutumwa bwiza, utera abantu imbaraga, ubahumuriza kandi ubafasha kwegera Imana.

Ati: 'Ndizera ko uyu mwaka uzaba umwaka mwiza cyane ku muziki wanjye ndetse no ku bakunzi bawo.'

Amashusho y'indirimbo 'BABA' yamaze kujya hanze, aho Prince Salomon yizeye ko azafasha benshi kubona imbaraga nshya no kongera kwizera Imana mu buzima bwabo.

Prince Salomon yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'BABA', indirimbo irimo ubutumwa bwo gushimira Imana ku rugendo rw'ubuzima bwe no ku mirimo yamukoreye
Prince Salomon yavuze ko kuririmba indirimbo 'BABA' mu Giswahili byari bigamije gutuma ubutumwa bwo kwizera Imana bugera ku bantu benshi muri Afurika no hanze yayo
Prince Salomon yatangaje ko uyu mwaka wa 2026 ateganya gushyira hanze ibikorwa byinshi bishya rimo indirimbo n'amashusho bizakomeza gutanga ubutumwa bwo kwizera Imana
Mu ndirimbo 'BABA' yaririmbwe mu Giswahili, Prince Salomon yagaragaje ko yasohoye igitekerezo cyo gushimira Imana yamubaye hafi mu bihe bitandukanye by'ubuzima bwe
Prince Salomon yavuze ko indirimbo 'BABA' yayihimbye nyuma yo gusubiza amaso inyuma akabona uko Imana yamubaye hafi mu bihe byinshi byamugoye



Source : http://isimbi.rw/uko-prince-yakomeye-indirimbo-baba-ku-bibazo-by-inzitane-yanyuzemo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)