Nyamasheke: Abavugabutumwa basabwe kwifashisha Bibiliya mu kwigisha ubumwe bw'Abanyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désiré yabitangaje ku wa 24 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo kwibuka abapasiteri, n'abakirisitu b'Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, conference ya Kibogora bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no gufasha uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye mu Murenge wa Macuba, no kunamira Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Hanika.

Ni igikorwa kibaye mu gihe hashize icyumweru kimwe, Nyirangirinshuti Thérèsie, umukecuru wo mu Karere ka Nyamasheke warokotse Jenoside yishwe atemwe n'abamusanze mu rugo iwe, bikekwa ko bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Visi Meya Muhayeyezu yihanganishije imiryango y'abavugabutumwa n'abakirisitu bishwe muri Jenoside, agaragaza ko bibabaje kuba n'ubu hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati "Abavugabutumwa turabasaba ko inyigisho za Bibiliya twazihuza n'ubuzima busanzwe, tukubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, kugira ngo turebe ko twarandura burundu ingengabitekerezo n'amacakubiri kuko birihuta kumvikana iyo izo nyigisho zitanzwe n'umuvugabutumwa kurenza iyo zitanzwe na gitifu w'umurenge".

Umushumba wa EMLR, mu Rwanda ari nawe Uhagarariye iri torero ku rwego rw'Isi, Bishop Samuel Kayinamura, yavuze ko bashyizeho gahunda y'uko igikorwa cyo kwibuka kizajya gikorwa muri conference zose uko ari 10 no bigo bishamikiye ku itorero birimo iby'uburezi n'ubuvuzi, ndetse ngo bashyizeho n'itsinda ryo kwibukiranya amateka ya Jenoside kugira ngo bamenye imyirondoro y'abapasiteri, abadiyakoni, abaririmbyi n'abakirisitu b'itorero ryabo bishwe muri Jenoside.

Bishop Kayinamura yavuze ko abitabira igikorwa cyo kwibuka badakwiye kubifata nk'umuhango, ko ahubwo bakwiye kujya bakuramo amasomo yo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati "Mu gikorwa cyo kwibuka twumvamo abantu bari babi dukwiye kwirinda ibyo bakoze, ariko harimo n'abantu beza dukwiye kwigana ibyo bakoze".

Mu itorero EMLR conference ya Kibogora habarurwa Abatutsi 51 bishwe muri Jenoside barimo umupasiteri umwe. Nta mupasiteri waho wakoze Jenoside icyakora nta n'uwarokoye Abatutsi.

Kwibuka abayoboke ba EMLR Kibogora bishwe muri Jenoside byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Visi Meya Muhayeyezu yasabye abavugabutumwa kwifashisha Bibiliya mu kwigisha ubumwe bw'Abanyarwanda
Bishop Kayinamura Samuel yasabye abitabira ibikorwa byo kwibuka kujya bakura amasomo kuri Jenoside
Mukangira Angelique warokokeye i Hanika, avuga ko Jenoside yakoranywe ubukana kugera aho abicanyi bica Abatutsi bambaye amakanzu y'Abapadiri
EMLR, conference ya Kibogora yagabiye uwarokotse Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abavugabutumwa-basabwe-kwifashisha-bibiliya-mu-kwigisha-ubumwe-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 11, June 2025