Kwibuka31: Minisitiri Uwimana arasaba ababyey... - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko 'muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu w'i 1994, Minisiteri y'Uburinganire n'lterambere ry'Umuryango yihanganishije Abanyarwanda bose n'abacitse ku icumu rya Jenoside by'umwihariko. Abateguye n'abakoze Jenoside bifuzaga kuzimya umuryango, kuko bishe abagabo, abagore bataretse n'abana.'

Ati: 'Abagize umuryango twese turasabwa kwamagana ikibi, ababyeyi by'umwihariko twite ku nshingano zacu zo kurerera u Rwanda duhereye iwacu mu rugo, turinde abana bacu ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri.'

Yasabye ababyeyi kuzirikana ko ibyo babamo, ibyo bavuga n'ibyo bakora ari byo babaraga, abasaba kubatoza gukomera ku bumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda, guha agaciro ubuzima no gukunda igihugu

Minisitiri Uwimana, aherutse kuvuga ko icyerekezo igihugu gifite cya 2035 na 2050 gisaba indi mitekerereze, imbaraga n'imikoranire idasanzwe mu guharanira ko hazaba hari Umunyarwanda uturuka mu muryango ushoboye kandi utekanye.


Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée arasaba ababyeyi kwita ku nshingano zo kurerera u Rwanda no gutoza abana gukura bakomera ku bumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154406/kwibuka31-minisitiri-uwimana-arasaba-ababyeyi-gutoza-abana-gukura-bakomera-ku-bumwe-nubuda-154406.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 11, August 2025