Kwibuka31: Gahongayire yasabye ko muri Ambasa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Gahongayire yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye InyaRwanda, muri iki gihe u Rwanda n'inshuti bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatwaye ubuzima bw'abarenga Miliyoni mu gihe cy'iminsi ijana gusa. 

Uyu muhanzikazi wakoze indirimbo nyinshi zubakiye ku isanamitima, no kwizera Imana, yavuze ko ari ikibazo gikomeye kandi gihangayikishije, kuba imyaka 31 ishize, hakaba hakiri umubare munini w'abantu bahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabayeho, ndetse ugasanga mu bavuga ibyo harimo n'abayirokotse. 

Aravuga ati 'Birababaje kumva ko hari abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi banayita izindi nyito cyangwa bavuga ko itabayeho. Murabo harimo n'abayirokotse ariko kubera kutavuga rumwe n'ubuyobozi bakagoreka amateka.'

Yavuze ko hejuru y'ibi, hari n'imvugo zihembera urwango, izitoneka abarokotse Jenoside zigaragara mu banyapolitiki hirya no hino ku Isi, ndetse benshi ugasanga baratizwa umurindi n'imbuga nkoranyambaga.

Gahongayire yavuze ko hakwiye gukomeza gutangwa umurongo uhamye ku mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane urubyiruko rukaba nyambere mu kwihutira kuyamenya.

Yagize ati: 'Hakorwa iki ngo abantu bayivuge kimwe kandi baharanire ngo ntizongere kubaho?. Hari imvugo zitoneka abarokotse Jenoside zigomba kwamaganwa cyane cyane mu banyapolitiki no ku mbuga nkoranyambaga. Hagomba kuba ibisobanuro bitagoretse cyane cyane urubyiruko ari rwo Rwanda rw'ejo rwiyumvamo rukirinda abagoreka amateka y'u Rwanda.'

Gahongayire yabwiye abahanzi nyarwanda bagenzi be ko ari ba Ambasaderi b'Igihugu cyabo, bityo aho bajya hose mu bihugu bitandukanye, bakwiye guserukira neza u Rwanda.

Arakomeza ati 'Umuhanzi agomba gusigasira umuco w'igihugu cye, akaba Ambassaderi w'umuco n'amateka y'igihugu cye, akaba umukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko, akarukundisha igihugu bavukamo cyangwa abababyara bavukamo.'

Yavuze ko nk'umwe mu bahanzi bakunze gukorera ibitaramo hirya no hino ku Isi, yita cyane mu kugaragaza neza u Rwanda aho yaba ari hose. Kandi agakora uko ashoboye, abo ahuye nabo bose akabereka urugendo rw'imyaka 31 ishize u Rwanda rwiyubaka.

Ati 'Nkanjye ukunze kujya mu mahanga mu bitaramo cyangwa mu zindi gahunda mpagararira igihugu cyangwa mu nzinduko zindi, ngomba gukundisha igihugu cyanjye urubyiruko rwo muri 'Diaspora'. Bakamenya umuco, amateka n'imibereho y'abaturarwanda. Bakubaha ubuyobozi, bakabagira inama mu kunoza imiyoborere.'

Gahongayire yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda yakoze byinshi mu myaka 31 ishize, ariko ko mu bihugu birimo U Bubiligi, U Bufaransa, Canada, Pays-Bas, U Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ahandi, hatuye Abanyarwanda biganjemo urubyiruko bakeneye kumenya ukuri ku mateka yagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yatanze icyifuzo cy'uko muri Ambasade zo muri biriya bihugu, n'izindi Ambasade ziri hirya no hino ku Isi, hakongerwamo umukozi ushinzwe umuco kugira ngo bajye baganiriza urubyiruko rubarizwa muri biriya bihugu, amateka y'u Rwanda.

Ni igitekerezo avuga ko yagize nyuma y'ibitaramo n'ingendo yagiye akorera hirya no hino ku Isi, akaganira n'urubyiruko akumva ibyifuzo byabo.

Ati 'Leta yashyiraho abakozi bashinzwe Umuco muri za Ambasade ziri mu bihugu bituyemo Abanyarwanda benshi (U Bubiligi, u Bufaransa, Canada, Pays-Bas, UK, USA, Allemagne, …). Ako kazi nagakora. 

Aba Jeunes (Urubyiruko) bo muri Diaspora nahuye nabo, abenshi bakunda igihugu cyacu ariko basaba ko Ambasade zibegera zikabakuramo ubwoba baterwa n'abapfobya Jenoside cyangwa bavuga nabi igihugu cyacu ku mpamvu zabo bwite.'

Aline Gahongayire yavuze ko hakenewe umuhate wa buri wese mu guhangana n'abahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubutumwa bwa Gahongayire mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154408/kwibuka31-gahongayire-yasabye-ko-muri-ambasade-hongerwamo-ushinzwe-umuco-mu-gufasha-urubyi-154408.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 4, July 2025