âKu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025 ni bwo Abanyarwanda n'inshuti zabo batangiye icyumweru cy'Icyunamo mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
ââMinisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye Urubyiruko gukomezanya muri ibi bihe. Ati: "âMuri iyi minsi yo kwibuka, mujye mubaza amakuru bagenzi banyu muti 'waramutse, komera, turi kumwe'. Ntibatubure kandi badukeneye ngo dukomezanye".
ââYabwiye Urubyiruko ko nirujya rumenya aho inshuti ziri bujye Kwibuka mu Turere dutandukanye bagomba kujya baziherekeza.. ââAti: "Nimujya mumenya aho inshuti zanyu zijya kwibuka mu Turere dutandukanye, mujye mubaherekeza".
ââYatanze urugero ko kuri uyu wa Kabiri mu karere ka Musanze ari bwo baribuka Abatutsi biciwe mu yahoze yitwa Komini Mukingo ahitwa i Busogo kuri ubu.
ââDr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye Urubyiruko gukomeza kwiga Amateka. Ati: "Mukomeze mwige Amateka twigishwa na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Ibuka Rwanda no kuri Kwibuka.rw".
ââYasabye urubyiruko ko nibajya bakira ubutumire bwa 'Our Past Initiative' cyangwa ikindi gikorwa cyo Kwibuka bagomba kujya bagenda bakahahurira ari benshi.

âMinisitiri Utumatwishima yasabye Urubyiruko gukomezanya no gukomeza kwiga Amateka