#Kwibuka 31: Minisitiri Utumatwishima yasaby... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

‎Ku wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025 ni bwo Abanyarwanda n'inshuti zabo batangiye icyumweru cy'Icyunamo mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

‎‎Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye Urubyiruko gukomezanya muri ibi bihe. Ati: "‎Muri iyi minsi yo kwibuka, mujye mubaza amakuru bagenzi banyu muti 'waramutse, komera, turi kumwe'. Ntibatubure kandi badukeneye ngo dukomezanye".

‎‎Yabwiye Urubyiruko ko nirujya rumenya aho inshuti ziri bujye Kwibuka mu Turere dutandukanye bagomba kujya baziherekeza.. ‎‎Ati: "Nimujya mumenya aho inshuti zanyu zijya kwibuka mu Turere dutandukanye, mujye mubaherekeza".

‎‎Yatanze urugero ko kuri uyu wa Kabiri mu karere ka Musanze ari bwo baribuka Abatutsi biciwe mu yahoze yitwa Komini Mukingo ahitwa i Busogo kuri ubu.

‎‎Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye Urubyiruko gukomeza kwiga Amateka. Ati: "Mukomeze mwige Amateka twigishwa na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Ibuka Rwanda no kuri Kwibuka.rw".

‎‎Yasabye urubyiruko ko nibajya bakira ubutumire bwa 'Our Past Initiative' cyangwa ikindi gikorwa cyo Kwibuka bagomba kujya bagenda bakahahurira ari benshi.

‎Minisitiri Utumatwishima yasabye Urubyiruko gukomezanya no gukomeza kwiga Amateka



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154398/kwibuka-31-minisitiri-utumatwishima-yasabye-urubyiruko-gukomezanya-no-gukomeza-kwiga-amate-154398.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)