
Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Ottawa ku wa 7 Mata 2025 hanatangizwa iminsi 100 yo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Cyaranzwe na gahunda zitandukanye zirimo gushyira indabo ahari ikimenyetso cyo kwibuka, gusura imurikabikorwa rigaragaza amateka ya Jenoside, gucana urumuri rw'icyizere no gutanga ubutumwa buhamagarira isi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abashyitsi bitabiriye uyu muhango basuye imurikabikorwa rigaragaza amateka y'u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihe yabaga na nyuma yayo. Ryari ririmo ubuhamya, amafoto n'amashusho, bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itatunguranye, ahubwo yari umugambi wateguwe neza.
Mu ijambo rye, Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, yavuze ko kwibuka ari uguhagarara ku kuri, kwifatanya n'abarokotse Jenoside no kwamagana abayihakana. Yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari umushinga w'igihe kirekire, wubakiye ku macakubiri n'urwango byatangiye gukwirakwizwa n'abakoloni.
Yagize ati: 'Twahuriye hano twibuka  ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwibuka ni uguhagarara ku kuri, kwifatanya n'abarokotse no kwamagana abayihakana.'
Major (Rtd) Philip Charles Lancaster, wahoze ari Umujyanama wa gisirikare ku Muyobozi w'ingabo za Loni zari mu Rwanda mu 1994, yavuze ko urwango rwakwirakwijwe mu gihe cy'ubukoloni rwafashije mu gukwirakwiza ibinyoma no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyakomeje no kwifashishwa mu kuyihakana na nyuma yayo.
Ati: 'Urwango rwigishijwe n'abakoloni rwabaye umusingi w'ibinyoma byabaye intwaro y'abateguye Jenoside, ndetse bigikomeza kugeza n'uyu munsi.'
Umuyobozi w'Ihuriro Humura Association, Kanyemera Pascal yavuze ko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kugoreka amateka atari amagambo gusa, ahubwo ari intwaro zongera gukomeretsa.
Ati: 'Kwicara tukicecekera ni nko guhemukira inzirakarengane zishwe ku nshuro ya kabiri, kandi ni amakosa akomeye mu nshingano duhuriyeho nk'abantu.'
Mu buhamya bwe, Gustave Mukurarinda, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje uburemere bw'ibyo yabayemo, avuga ko kurokoka atari ukubaho gusa, ahubwo ari ukwitwaza ukuri, guhangana n'ipfobya no guharanira ubutabera.
Abasizi Sandrine Nkunda na Ikirezi Deborah baserutse mu buhanzi bwuje amagambo y'urukumbuzi, intimba n'icyizere. Binyuze mu buvanganzo, basubije amaso inyuma mu mateka, bagaruka ku bumwe n'ubwiyunge.
Mu gusoza, abari bitabiriye basabwe kudaheranwa n'intimba gusa, ahubwo bakwiye no kugira uruhare mu kurwanya ipfobya n'amacakubiri. Basabwe gukomeza urugendo rwo gusigasira ukuri no gukumira ko ibyabaye byasubira ukundi.
Abanyarwanda baba muri Canada bibutse ku nshuro ya 31 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Hafashwe umwanya muto wo kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Hacanwe urumuri rw'icyizere
Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, Higiro Prosper, yavuze ko kwibuka ari uguhagarara ku kuri, kwifatanya n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kwamagana abayihakana
Umuyobozi w'Ihuriro Humura Association, Kanyemera Pascal yasabye abatuye muri Canada kudaceceka ku bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi no ku bagoreka amatekaÂ
Major (Rtd) Philip Charles Lancaster yavuze uko urwango rwabibwe n'Abakoloni rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Gustave Mukurarinda, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abasizi Sandrine Nkunda na Ikirezi Deborah
Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi
Habaye imurikabikorwa ku mateka y'u Rwanda
Beretswe n'amashusho
Abitabiriye basabwe kudaheranwa n'agahinda
Abanyarwanda batuye muri Canada bifatanyije n'u Rwanda ndetse n'Isi yose mu #Kwibuka31