Kuri uyu wa Kane ahagana saa sita z'amanywa, ikamyo yo mu bwoko bwa Benz ya Kompanyi ya East Hope yaguye munsi y'umuhanda Kigali â" Musanze ubwo yari igeze i Rulindo mu Murenge wa Rusiga ahaherutse kubera indi mpanuka yatwaye ubuzima bw'abarenga 20 mu kwezi gushize.
Iyo kamyo yari ifite kontineri irimo ibikoresho by'ubwubatsi yavaga i Kigali yerekeza Rubavu, igeze aho imodoka itwara abagenzi ya International iherutse kugwa na yo, irenga umuhanda, umushoferi wari uyitwaye ararokoka.

