Mu ntangiriro z'iki cyumweru, abahanzi barimo Bwiza na The Ben ni bwo bageze mu Bubiligi naho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Chriss Eazy nawe afata rutemikirere imwerekeza i Burayi by'umwihariko mu gihugu cya Sweden.
Si aba gusa ahubwo benshi mu bari ku ruhembe rw'imyidagaduro mu Rwanda bari i Burayi ku mpamvu zo gushaka amafaranga binyuze mu bitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye i Burayi.
Dore abahanzi n'abandi bari mu myidagaduro nyarwanda berekeje i Burayi
1.   The Ben
Kuri uyu wa 08 Werurwe 2025, The Ben arataramana na Bwiza mu Bubiligi mu gitaramo cyo kumenyekanisha album '25Shades' y'umuhanzikazi Bwiza. Nyuma y'aho, ku wa 22 Werurwe 2025, The Ben azataramira mu Budage mu gitaramo cye cyo kumenyekanisha album 'Plenty Love'.
2.   Bwiza
Kuri uyu wa 08 Werurwe 2025, Bwiza arakorera igitaramo mu Bubiligi kigamije kumenyekanisha album ye yise '25Shades' akaba yaratumiyemo abarimo The Ben, Ally Soudy na Luck Nzeyimana.
3.   Chriss Eazy
Uyu muhanzi waraye afashe rutemikirere kuri uyu wa kane, yerekeje mu gihugu cya Sueden aho ataramira kuri uyu wa 08 Werurwe 2025 akagaruka mu Rwanda gato hanyuma agasubira i Burayi mu bitaramo bizazenguruka u Burayi. Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi abanza guca mu Bubirigi akaramutsa umukunzi we.
4.   Ishimwe Josh
Uyu musore wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa akaba ari mu nzira zo kuva mu busiribateri, amaze iminsi ku mugabane w'i Burayi aho yanasabiye umukobwa bakundana kuzamubera umufasha.
Uyu musore arataramana na Aline Gahongayire ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu mu gihugu cy'Ububirigi ahitwa Rue Stroobants.
5.   Aline Gahongayire
Ni we wagize uruhare mu itumirwa rya Ishimwe Josh mu gitaramo baza gukorana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu Bibiligi. Ni mu gitaramo yise 'Ndashima Live Concert'.
6.   Lucky Nzeyimana
Uyu munyamakuru ni umwe mu bazaba ari abashyushyarugamba mu gitaramo cya Bwiza kirabera mu Bubiligi kuri uyu wa 08 Werurwe 2025. Ni igitaramo kiririmbwamo na The Ben.
7.   Ally Soudy
Uyu mugabo usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba ari n'umwe mu bategura bakanayobora ibitaramo, araba ari mu Bubiligi mu gitaramo cya Bwiza kigamije kumenyekanisha album '25Shades'.
8.   Junior Giti
Junior Giti yaherekeje Chriss Eazy mu bitaramo azakorera muri Sueden ndetse bakaba bazanakomezanya mu bindi bitaramo arimo ateganya gukora bizenguruka umugabane w'u Burayi.
9.   David Bayingana na Muyoboke Alex
Aba bagabo bakunda kugendana na The Ben, ni bamwe mu bamuherekeje mu Bubiligi aho agiye gutaramira afasha Bwiza kumvisha abafana be album '25Shades' ndetse The Ben we akazakomeza gukora ibitaramo bitandukanye i Burayi.

Bwiza na The Ben barataramira mu Bubirigi kuri uyu wa gatandatu
![]()
Chriss Eazy yerekeje i Burayi mu gihugu cya SuedenÂ
David Bayingana yaherekeje The Ben i Burayi
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153165/imyidagaduro-nyarwanda-yimukiye-i-burayi-153165.html