Nta muntu ushobora kuguha ubuzima- Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Amateka agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa n'ingabo zari iza RPA Inkotanyi, u Rwanda rwari rwarasenyutse mu nguni zose ku buryo nta cyo guheraho cyari gihari.

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n'umunyamakuru Mario Nawfal, yagaragaje ko ibihugu bifite ijambo mu Muryango w'Abibumbye bitashatse gutabara Abatutsi mu Rwanda bicwaga bazizwa uko bavutse bitewe n'uruhare bimwe mu bikomeye biyifitemo.

Perezida Kagame yavuze ko Abafaransa n'Ababiligi batari gushaka guhagarika Jenoside kuko bafitanye isano n'ingengabitekerezo yayo na politiki y'urwango kuva mu gihe cy'ubukoloni, mu gihe François Mitterrand wari Perezida w'u Bufaransa akaba inshuti magara ya Perezida Habyarimana ku buryo byari byarageze no muri politiki ya bombi.

Yavuze ko n'abataragize uruhare rutaziguye muri Jenoside nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze ikosa ryo guterera agati mu ryinyo.

Ati 'Byari nk'aho ntacyo bibabwiye, kandi n'ubu bibaho baravuga ngo ni bimwe by'Abanyafurika byo kwicana.'

Yasobanuye ko n'Umunyamabanga Mukuru wa Loni wari uri ho icyo gihe yavuze ko ubwo ari Abahutu bari kwica Abatutsi ubwo n'Abatutsi bakwica Abahutu.

Ati 'Ni nko kuvuga ngo bariya ni abanyamahane, ni inyamaswa ntabwo ari abantu. Kuvuga ko twese ari uko tumeze. Ubwo busumbane bwo kumva ko bamwe bari hejuru y'abandi, ni Abanyafurika, ni Abanyarwanda, nta wari ubyitayeho.'

Pereziada Kagame yavuze ko bamenye umugambi wa Jenoside yategurwaga gukorerwa Abatutsi ariko babigejeje kuri Loni ibatera umugongo.

Ati 'Twabiganirije abakozi ba Loni, uramutse wegereye Gen. Dallaire wari umuyobozi w'ingabo za Loni yabikubwira. Twarahuraga, twaraganiraga, twasangiraga ibiri gutegurwa kuva kera mu 1991/2.'

Abajijwe icyo Loni yabivuzeho yagize ati 'sinamenya icyo Loni yari kuvuga kuko Loni ni Loni. Loni igizwe n'aba n'ubundi bari inyuma, urabizi muri Jenoside u Bufaransa bwanayigizemo uruhare, u Bubiligi bwayigizemo uruhare kandi rimwe na rimwe bari mu bategeka ikigomba gukorwa muri Loni.'

Ubuzima bw'Abarenga miliyoni bwaguranywe ibihumbi 250$

Perezida Kagame yavuze ko hanatanzwe igitekerezo cyo gukuraho umurongo wa Radio Television Libres des Milles Collines (RTLM) ariko muri Loni bavuga ko bihenze cyane nyamara byari kubatwara ibihumbi 250$.

Ati 'Ubwo ayo yari menshi kugira ngo utabare abantu. Kuki bari kwigora babijyamo? Ibyo bikwereka agasuzuguro.'

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bashishikazwa no kubaho ubuzima bwabo bishimye uko babishoboye ariko bakavoma amasomo mu mateka y'ahahise.

Ati 'Tubaho ubuzima bwacu twishimye uko bishoboka ariko ntitwibagirwa amasomo aturuka mu mateka yacu. Twize byinshi ku buryo tuzi guha agaciro ubuzima. Nzi neza icyo kuba impunzi ari cyo, nzi icyo kubura ubuzima bivuze, kuko narabibonye muri Jenoside, abo mu muryango wanjye ba hafi barishwe. Imiryango myinshi mu Rwanda, bamwe mu bo muhura, mwaganiriye babuze ababo. Bamwe mu bato ubona hano basigaye bonyine nta wo mu muryango basanga, bose barishwe. Ariko tugomba kubaho, tugomba kujya hamwe tukabaho ubuzima bushingiye ku masomo twize.'

Perezida Kagame yavuze ko hari ibihugu by'amahanga bigenda bisezeranya abantu ibintu byinshi birimo uburenganzira bwa muntu n'ibindi nyamara bababeshya.

Ati 'Nta muntu waguha ubuzima. Baragutenguha, barabeshya. Dushingiye kuri ayo masomo, twishyize hamwe tugakora ibishoboka niba hari inshuti cyangwa abantu bifuza gukorana natwe tugakomezanya inzira igana iterambere turabyemera ariko tukaba tuzi ko tugomba kwita ku nshingano zacu.'

Gakwerere wishe Umwamikazi Gicanda byarangiye agejejwe mu Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bitangaje byabaye mu minsi yashize ari uko umwe mu barwanyi ba FDLR boherejwe mu Rwanda harimo n'uwishe nyina wabo wari utuye i Butare (Huye).

Ati 'Iyi ni inkuru utapfa kwiyumvisha ariko ari hariya, yarazanywe, yari azwi, byari bizwi ahantu hose ariko ntawabyitayeho kugeza ubu. Ubwo wakora iki? Hubahirizwa ubutabera nk'uko tubizi.[…] Ibihe nk'ibyo bishegesha benshi mu buryo bukomeye ariko bake bagakomezwa n'ayo masomo.'

Yasobanuye ko no mu gihe cy'urugamba rwo guhagarika Jenoside, abari mu ngabo za RPA benshi bari barapfushije abo mu miryango yabo ariko bakomeza urugamba batabara ubuzima bw'abandi Banyarwanda bamwe batanabazi ariko bahitamo kubakiza aho guhugira mu kwihorera.

Isura y'igihugu nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi…

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ibintu byose byari byarapfuye, ku buryo wasangaga ahantu hose ari imirambo.

Ati 'Nta buzima bwari buhari, ibintu byose byari byarangiritse. Wabonaga imirambo iribwa n'imbwa zaba izo mu gasozi n'izindi.'

Yavuze ko ingabo za Loni zari mu Rwanda mbere zabarirwaga hagati ya 5000 na 6000 ariko ubwo Jenoside yari imaze gukaza umurego Loni yahisemo kugabanya ingabo bazigeza kuri 250 gusa.

Perezida Kagame yavuze ko aho gutabara Abatutsi bicwaga, bategereje kujya kurasa imbwa ziri kurya imirambo y'abishwe.

Ati 'Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro zari aha muri Jenoside aho gutabara abantu ahubwo zitangira kurasa imbwa zirya imirambo y'abishwe, abo bagombaga gutabara.'

Perezida Kagame yavuze ko mbere yo gufata Umujyi wa Kigali hari ahantu ingabo za RPA zageze zisanga abantu benshi bishwe, hakoreshwa imashini zihinga bacukura ibyobo bakajya basunikiramo imirambo yarengaga 3000.

Ati 'Abasirikare bacu bagezeyo basanga harimo abakomeretse ariko batapfuye, batabayemo 14 babakura mu mirambo umwe mu basirikare bakuru antumaho ngo nze ndebe ibyabaye. Ni bwo byari bikimara kubaho nko mu minota 20. Nababujije kuzongera kumpamagara Ahantu nk'aho cyangwa kumbwira inkuru nyinshi nk'izi kuko ntabwo byari kubaho buri munsi ngo nshobore gufata ibyemezo bwikwiriye.'

Abasirikare ba Loni batinye Interahamwe, mubyara wa Perezida Kagame aricwa

Perezida Kagame yavuze ko umugambi wa Jenoside wamenyekanye kera, babimenyesha Loni ariko iterera agati mu ryinyo.

Yavuze ko mubyara we yakoreye Loni imyaka irenga 17 ariko abarangiye aho ari ngo bamutabare baramutererana.

Ati 'Yiciwe hamwe n'abandi bantu icyenda, umuryango wari kumwe mu nzu. Kandi mu minsi yari yabanje nari navuganye n'abasirikare ba Loni mbaha amerekezo y'aho aba bantu bari kandi aba bantu bakoreraga Loni. Yitwaga Florence yari amaze imyaka 17 akorera Loni.'

Yakomeje ati 'Igihe nongeye guhura n'umwe mu basirikare bakuru arambwira ngo twaragiye tubona imihanda irafunze, ndavuga nti abantu mufite ibifaru n'intwaro ziremereye muragenda mubona insoresore zitwaje intwaro murahunga ntimwatabara abantu? Numvise ari impamvu igayitse.'

Ibihugu byanze gufata abakoze jenoside…

Perezida Kagame yavuze ko mu bihugu bitandukanye by'i Burayi, Canada, Amerika n'ahandi hari abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bidegembya, nyamara haratanzwe ibirego n'inyandiko zisaba kubata muri yombi.

Yatanze urugero ku bagabo batanu baba mu Bwongereza u Rwanda rumaze imyaka irenga 10 rusaba icyo gihugu kubaburanisha cyangwa kubohereza mu Rwanda byose bikaba byaranze.

Perezida Kagame yavuze ko Loni yatereranye Abatutsi bicwaga ahubwo ijya kurasa imbwa zirya imirambo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muntu-ushobora-kuguha-ubuzima-perezida-kagame

Post a Comment

1Comments

Post a Comment