Buri ruhande rwemeye kujya rurijyanamo ibicuruzwa byafasha abatuye muri utwo turere mu bihugu byombi.
Ibi byagarutsweho kuwa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025, ubwo abikorera bo mu Karere ka Ngara mu Ntara ya Kagera mu muri Tanzania basuraga bagenzi babo bo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba mu ruzinduko rw'umunsi umwe.
Ni uruzinduko rwatangiye basura isoko Nyambukiranyamipaka rya Rusumo, berekwa uburyo batangira kujya baribyaza umusaruro binyuze mu kurizanamo ibicuruzwa bejeje cyangwa bakaba banaharangura ibituruka mu Rwanda.
Nyuma hakurikiyeho ibiganiro by'impande zombi byari bigamije kurebera hamwe uko haba ubufatanye mu mikoranire.
Nkurikiye Aboubakar ucururiza mu Karere ka Kirehe, yavuze ko iri soko Nyambukiranyamipaka rifite ikibazo cy'urujya n'uruza rw'abantu bakiri bake.
Yasabye inzego bireba gufatanya hakiyongeramo ibicuruzwa byo muri Tanzania ndetse n'abacuruzi baho ku buryo umuntu winjira muri iri soko ahasanga ibicuruzwa byose.
Umuyobozi w'Abikorera mu Karere ka Ngara, Chrispin Kamugisha, yavuze ko bafite intego yo kwagura ubucuruzi ku mupaka wa Tanzania n'u Rwanda.
Yemeje ko bari basanzwe bakorana ubucuruzi bwo ku rwego rwo hasi butabafashaga cyane ariko bari kuganira ku buryo bwatezwa imbere.
Yakomeje ati 'Turifuza ko hajyaho imikoranire inyuze mu nzira z'amategeko kugira ngo abantu bakore ubucuruzi badafite impungenge kandi ntihajyeho amananiza mu kubona ibyangombwa by'inzira mu bacuruzi.''
Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Kirehe, Ndungutse Jean Bosco, we yavuze ko bifuza ubufatanye bukomeye n'abikorera bo mu Karere ka Ngara kuko ngo kuva Kirehe ujya kurangura i Kigali harimo intera ya kilometero 200, mu gihe aba Ngara kugira ngo bagere Daresalam ari kilometero 1500.
Yavuze ko bifuza ko ubucuruzi bakorana bugirira inyungu impande zombi ari na yo mpamvu bakomeje kwagura ubufatanye.
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko bifuza kunoza imikorere n'imikoranire y'abacuruzi ku mpande zombi, basinyana amasezerano yafasha buri ruhande kujya bamenya ubunyangamugayo bw'abacuruzi bagiye gukorana kugira ngo n'abagiranye ibibazo bibashe koroha mu kubikemura.
Umupaka wa Rusumo ni umwe mu yinyuzwaho ibicuruzwa byinshi byinjira mu Rwanda dore ko nibura ku munsi habarurwa imodoka nini zisaga 300 ziwunyuraho zizanye ibicuruzwa mu Rwanda.
Abikorera bo muri Tanzania bamurikiye abo mu Rwanda bimwe mu bicuruzwa bifuza kuzana ku isoko ry'u Rwanda birimo umuceri, ubunyobwa n'ibindi bitandukanye.




