Uko amakipe y'u Rwanda ahagaze mu irushanwa rya SWAT Challenge riri kubera i Dubai - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda ruhagarariwe n'amakipe abiri muri iri rushanwa rihuza abapolisi bo hirya no hino hagamijwe kwerekana ubuhanga bwabo mu birebana no guhashya ibikorwa by'iterabwoba ryitabiriwe n'amakipe arenga 100.

Abitabiriye barushanwa mu byiciro bitanu bitandukanye birimo icyo kunyura mu nzira igoye, aho hasuzumwa imbaraga z'umubiri w'abapolisi, gukorera hamwe, kurira ibikuta, kunyura mu nzira z'inzitane n'ibindi.

Kugeza ku munsi wa Kabiri u Rwanda ruri mu bihugu bikomeje kwitwara neza aho RNP SWAT Team 1' iri ku mwanya wa Munani ku rutonde rusange n'amanota 184.

Uru rutonde kugeza ubu ruyobowe n'Ikipe y'Abapolisi yo mu Bushinwa ya China Police Team B ifite amanota 200 mu gihe indi kipe ya kabiri y'u Rwanda RNP SWAT Team 2 iri ku mwanya wa 11 n'amanota 170.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizakirwa iminsi itanu aho hamaze gukinwa iminsi ibiri gusa.
Uko ikipe zigenda zitwara mu byiciro bitandukanye ni byo bigenda bizamura amanota ya zo ku rutonde rusange.

Nko kuri uyu munsi RNP SWAT Team 1' yasoreje ku mwanya wa 12 n'amanota 91 naho RNP Swat Team 2 isoreza ku mwanya wa 21 n'amanota 82 byatumye zikomeza guhagarara neza ku rutonde rusange.

Ibyo bishingiye ku kuba ku munsi wa mbere w'irushanwa amakipe ahagarariye Polisi y'u Rwanda yari yitwaye neza aho RNP SWAT Team 1 yabaye iya 11 n'amanota 93 mu gihe RNP SWAT Team 2 yabaye iya 16 n'amanota 88.

Si ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye ayo marushanwa kuko mu 2024 rwarayitabiriye ndetse runitwara neza aho amakipe yari aruhagarariye, nko mu cyiciro kirebana no kunyura mu nzira z'inzitane Obstacle Course' yaje imbere.

Icyo gihe ikipe ya mbere yabaye 'RNP SWAT Team 1' yakoresheje iminota itatu n'amasegonda 54 igira amanota 52, ikurikirwa na Kyrgyzstan yagize 51 ndetse na Uzbekistan yagize 50.

Ikipe ya kabiri y'u Rwanda 'RNP SWAT Team 2' yagize amanota 47 isoreza ku mwanya wa gatandatu ikoresheje iminota ine n'amasegonda 19.

Ku rutonde rusange rw'amakipe yari yitabiriye iryo rushanwa rya UAE SWAT Challenge 2024, RNP SWAT Team 1 yabaye iya 12 mu gihe RNP SWAT Team 2 yasoreje ku mwanya 19.

U Rwanda rumaze kwitabira aya marushanwa ya UAE SWAT Challenge inshuro enye muri esheshatu amaze gukinwa.

Day 2 of #UAESWATChallenge: The Rwanda National Police teams compete in the Tactical Event today. Let's rally behind them as they showcase their skills and determination!
📍 Location: Al Ruwayyah Training City, Dubai
📺 Watch Live: https://t.co/4ojemrbIt2#workingtogether pic.twitter.com/Z9XGakPlZi

â€" Rwanda Mission in UAE (@RwandaInUAE) February 2, 2025

Umupolisi w'u Rwanda agaragaza ubuhanga mu kumasha uri kure
Hamwe mu hifashishijwe mu marushanwa uyu munsi
Bimwe mu byo abapolisi bari muri aya marushanwa bakora harimo no kurasa begereye bakoresheje imbunda nto 'pistolet'
Ikipe ya RNP SWAT Team 1 ikomeje kwitwara neza aho kuri ubu iri ku mwanya wa munani
Umupolisi w'u Rwanda asigana n'ibihe
U Rwanda rukunze kwitwara neza muri aya marushanwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikipe-imwe-y-u-rwanda-iri-ku-mwanya-wa-munani-uko-amakipe-ahagaze-mu-irushanwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)