David Bayingana yateye imitoma Miss Nadia Umu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

David Bayingana umwe mu bayobora Radio B&B FM Umwezi, abinyujije kuri Instagram, yateye imitoma uyu mukobwa amwifuriza isabukuru nziza y'Amavuko.

Yanditse ati"Isabukuru nziza Mwamikazi wanjye, twishimiye umwaka wuzuye urukundo, ibitwenge nibyo umutima wawe wifuza".

Amakura ava mu nshuti za Nadia Umutesi, avuga ko ari mu rukundo na David Bayingana ndetse ko atari  ubwa mbere uyu munyamakuru amuteye imitoma, ku isabukuru ye y'amavuko dore ko ari nako byagenze mu mwaka ushize wa 2024.

Uyu mukobwa ari mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2017 ndetse ni nawe wabaye Nyampinga uberwa n'amafoto.

David Bayingana yatangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus, yayivuyeho ajya kuri Voice of Africa, ayivaho ajya kuri Radio10, ubu akaba ari kuri B&B FM ahoabereye.

Miss Nadia Umutoni uvugwa mu rukundo na David Bayingana

David Bayingana aravugwa mu munyenga w'urukundo na Miss Nadia Umutoni 

Nadia Umutesi yabaye Nyampinga uberwa n'amafoto mu 2017


 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151731/david-bayingana-yateye-imitoma-miss-nadia-umutesi-bavugwa-mu-rukundo-151731.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)