Ruhango: Ibagiro ry'ingurube bubakiwe ribagirwamo izirenga 500 mu kwezi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amabagiro yubatswe binyuze mu mushinga PRISM wateguwe na Leta y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga Giteza Imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (IFAD).

Ibagiro ryubatswe mu Karere ka Ruhango ni rimwe muri menshi ari gutanga umusaruro kuko rikoreshwa cyane n'abacuruzi inyama z'ingurube mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu turere twa Ruhango na Muhanga. Iri bagiro ribagirwaho ingurube zirenga 500 mu kwezi.

Kugira ngo umuturage apimirwe ingurube ye, anayibagirwe bimusaba 3000 Frw arimo 2000 Frw bya serivisi 1000 Frw cy'umusoro. Iyo adafite isoko ry'inyama banamuhuza n'abazigura.

Niyonsaba Titi Eric uyobora ibagiro rya Ruhango, avuga ko nibura uzanye ingurube ye ngo bayibage bamuha inyama nyuma y'amasaha 24 nyuma yo gusuzumwa no kubagwa mu buryo bwa kinyamwuga, inyama ahabwa ngo ziba ziriho kashe y'ubuziranenge y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), imwemerera gucuruza izo nyama.

Ati ' Umuturage utabagishirije hano wabyikoreye iyo mu giturage inyama ze ziba zifite ingaruka. Izo nyama ntizigenzurwa ku buryo ziba zanduye zatera indwara, icyakora abaturage bagenda babyumva. Ubu ingurube z'umuturage wo mu Ruhango zagize agaciro kuko basigaye bazigurisha ku bilo ari na byo bivamo amafaranga menshi.''

Nteziyaremye Alex utuye mu Karere ka Muhanga usanzwe akora akazi ko gucuruza inyama z'ingurube avuga ko kuva iri bagiro ryatangira gukora ni ho agurira inyama kuko aba yizeye ko zifite ubuziranenge.

Ati 'Mbere twarazibagaga tugasanga zirwaye ariko ubu tuzana hano ingurube bakazidupimira bakamenya ko tugiye gucuruza inyama zujuje ubuziranenge. Inyungu irimo ni uko ducuruza inyama nziza kandi zizewe.''

Ntakirutimana Hildebrand usanzwe ucururiza inyama z'ingurube mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko bishimiye ibagiro ry'ingurube ryujujwe mu Karere ka Ruhango kuko ryabafashije mu kubarinda indwara zinyuranye.

Ati 'Inyama zipimye ziba zitandukanye na ziriya twacuruzaga mbere. Ikindi ku mucuruzi biradufasha, iyo umuyobozi akugezeho agasanga ucuruza inyama nziza zipimwe ufite n'ibyangombwa byazo nta kibazo mwagirana.''

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, we ashimira Leta y'u Rwanda yatekereje umushinga nka PRISM, wafashije abaturage benshi kubona amatungo magufi no guteza imbere ubworozi bw'ingurube.

Ati 'Ririya bagiro ryahinduye byinshi kuko nta bagiro twari dufite, twari dufite iry'amatungo maremare n'andi magufi nk'ihene ariko ingurube nta hantu bazibagiraga. Ubu dukomeje kwakira abantu benshi na za hoteli nyinshi ziza kuhabagira.''

Kuri ubu uturere twubatswemo amabagiro mato y'ingurube n'umushinga wa PRISM ni Ruhango, Huye, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rulindo, Gicumbi, Burera, Musanze na Rutsiro.

Niyonsaba Titi Eric uyobora ibagiro rya Ruhango, avuga ko nibura uzanye ingurube ye ngo bayibage bamuha inyama nyuma y'amasaha 24
Mu ibagiro ry'ingurube rigezweho rya Ruhango usangamo ingurube nyinshi zazanwe n'abaturage
Mu Ruhango huzuye ibagiro rigezweho ry'ingurube



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-abo-mu-ruhango-bujurijwe-ibagiro-ry-ingurube-ribagirwamo-izirenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)