Iri shoramari ryagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda.
Cyari kiri mu murongo wo gusobanura icyemezo Leta y'u Rwanda iherutse gufata cyo kuzamura ingano y'amafaranga ya pansiyo abakozi bakatwa ku mushahara.
Kimwe mu byo Rugemanshuro yabajijwe ni ikijyanye n'ishoramari RSSB ikora, by'umwihariko iryo yakoze mu mirimo yo kubaka no kwagura ikibuga cya Golf giherereye i Nyarutarama.
Mu gusubiza, yavuze ko uyu ari umushinga wunguka kandi ugakurura n'irindi shoramari, ashimangira ko kuri ubu hatangiye ibiganiro byo kubaka hoteli y'inyenyeri esheshatu mu nkengero z'ikibuga cya golf.
Ati 'Ikibuga cya golf ni umushinga wunguka, icya kabiri ni uko gikurura n'irindi shoramari, aho tuvugira ubu twishimiye gutangaza ko turi mu biganiro bya nyuma n'umushoramari w'umunyamahanga ushaka kubaka hoteli y'inyenyeri esheshatu mu nkengero z'ikibuga cya golf.'
Yakomeje avuga ko 'Ibyo bintu ntabwo byashoboka udashoye imari mu bikorwaremezo, aho ufite kilometero 47 z'ibikorwaremezo, inzu nziza y'inyenyeri eshanu yakira abakinnyi, kugira ngo wumvishe umushoramari azane amafaranga ye aba yavunikiye ngo yubake hoteli y'inyenyeri esheshatu.'
Mu gihe iyi hoteli yaba yubatswe ni yo ya mbere yo ku rwego rw'inyenyeri esheshatu igihugu cyaba kibonye, kuko izihasanzwe ziri ku rwego rwo hejuru zifite inyenyeri eshanu.
Hashize igihe gito u Rwanda rutangiye kwimakaza ibijyanye n'ubukerarugendo bushingiye kuri Golf, ibizwi nka 'Golf Tourism'.
Iki cyerekezo cyatumye hafatwa umwanzuro wo kuvugurura no kwagura Ikibuga cya Golf cya Kigali (Kigali Golf Resort & Villas) giherereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kacyiru.
Iki kibuga cyaraguwe mu buryo bugaragarira amaso kuko cyavuye ku myobo icyenda cyari gifite kigera kuri 18. Cyavuye kandi ku buso bwa hegitari 18 cyari gifite mbere, bugera kuri hegitari 52.
Mu cyiciro cya mbere cy'uyu mushinga, Leta y'u Rwanda yashoye miliyari 17,7 Frw, zikubiyemo kubaka ikibuga ubwacyo, kugura imashini zo kucyitaho, kubaka inzu zizakenerwa ku kibuga (shelter houses) n'ibindi bikorwa byo gutunganya iruhande rwacyo, kugira ngo ikibuga kijye ku rwego mpuzamahanga.
Kuri ubu hamaze no kuzura inzu igezweho y'inyenyeri eshanu iri mu za mbere muri Afurika zubakwa ku bibuga bya Golf 'Club House', izajya ifasha abakina kuruhuka, gufata amafunguro, gukoresha 'Gym', kuganira, kwakira inama nto, n'ibindi.
Kuvugururwa kw'iki kibuga byatumye u Rwanda ruba mu bihugu bifite ibibuga bigezweho muri Afurika kandi bishobora kwakira amarushanwa akomeye arimo n'ayo ku rwego rw'Isi.