Ingendo za RwandAir n'isoko ry'icyayi cy'u Rwanda muri Pakistan: Ambasaderi Khan twaganiriye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi wa Repubulika ya Islam ya Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, yagarutse ku buryo umubano w'ibihugu byombi ukomeje kwaguka binyuze mu guteza imbere ibikorwa by'ubucuruzi, imigenderanire n'ibindi bitandukanye.

Ibi ni ibikubiye mu kiganiro twagiranye:

Umubano wa Pakistan n'u Rwanda uhagaze ute?

Uyu ni umwaka wanjye wa kabiri kandi nabonye iterambere rinini mu bufatanye bwacu. Turi abafatanyabikorwa nk'ibihugu ndetse tunafatanya mu nama mpuzamahanga. Pakistan n'u Rwanda birafashanya.

Umubano wacu uri gutera imbere cyane nyuma y'uruzinduko rwa Perezida wa Sena muri Pakistan ndetse n'uruzinduko rwa bamwe mu bayobozi mu nzego z'umutekano muri Pakistan.

Hari n'abacuruzi benshi bari kujya muri Pakistan, njye najyanye abacuruzi 50 muri Pakistan barimo abatumiza ibicuruzwa n'ababyohereza mu mahanga muri uyu mwaka umwe. Ubucuruzi bwacu burimo kwiyongera.

Imikoranire mu bya politiki nayo iri kwiyongera, inkuru nziza nagarukaho ni uko u Rwanda rwafunguye ambasade muri Pakistan ifite ambasaderi ndetse n'abakozi. Ni ubwa mbere mu mateka u Rwanda rwafungura ambasade muri Pakistan.

Ni akahe gaciro k'ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Pakistan?

Nageze mu Rwanda ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Pakistan bufite agaciro ka miliyoni 34$, uyu munsi, dushingiye ku mibare, bwarenze miliyoni 70$. Ubucuruzi bwinshi bwibanda ku cyayi. Pakistan itumiza hejuru ya 60% by'umusaruro w'icyayi w'u Rwanda.

Turi kureba izindi nzego twakoranamo zirimo ikawa kuko Pakistan ni igihugu cy'abaturage barenga miliyoni 250, bivuze ko iryo ari isoko rinini ku bicuruzwa by'u Rwanda. Turi no gusuzuma ibindi bicuruzwa u Rwanda rwakohereza muri Pakistan birimo ibishyimbo kuko Pakistan ibikura mu bindi bihugu, kuki se bitava mu Rwanda?

Umuceri wa Pakistan urazwi cyane mu Rwanda, ibindi ni imyenda, ibikoresho bikoreshwa kwa muganga ndetse n'imashini zikoreshwa mu buhinzi. Pakistan iri gukora zimwe mu mashini nziza zikoreshwa mu buhinzi, zishobora gutanga umusaruro mu bihugu by'imisozi nk'u Rwanda.

Abanyarwanda bagiye muri Pakistan babonye amasoko?

Natwaye abacuruzi b'Abanyarwanda muri Pakistan, bose bahuye n'abacuruzi bo muri Pakistan baraganira. Benshi bagarutse bishimiye urwo rugendo, benshi ni abohereza icyayi, ikawa ndetse n'umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi mu mahanga.

Mu Rwanda haba Abanya-Pakistan bangahe? Ni akahe gaciro k'ishoramari ryabo?

Mu Rwanda hari Abanya-Pakistan barenga 500 n'imiryango yabo. Bari mu bijyanye n'ubucuruzi bw'imodoka, bakora mu bijyanye n'imicungire ya hoteli, bafite na hoteli zabo, restaurant ndetse banakora mu bijyanye n'ikoranabuhanga, abandi bakora mu miryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

Abandi bari mu bijyanye no gukora imyenda, bari gutangiza ibikorwa byo gukora imyenda bito, bizahindurwamo ubucuruzi bwagutse mu bihe biri imbere.

Hari abaganga bo muri Pakistan bari mu Rwanda aho bakora mu bitaro bitandukanye, abandi bakaba mu bijyanye n'ubuhinzi bwagutse. Bafashe imirima minini hano aho bari guhinga ibihingwa bitandukanye birimo imboga n'imbuga. Ndetse bari gutangiza ubuhinzi bw'imboga n'imbuto nshya mu Rwanda bigurishwa ku isoko ry'imbere mu Rwanda no hanze.

Muri rusange Abanya-Pakistan bari mu nzego zirimo ubuhinzi, inganda ndetse na serivisi.

Duherutse kumva ikigo cyo muri Pakistan cyifuzaga gutangiza icyanya cy'inganda, bigeze he?

Kuva u Rwanda rwafungura ambasade muri Pakistan, abantu bifuza kubaka iki cyanya cy'inganda [bahuye n'abakozi ba ambasade]. Nabanje kubahuza n'Urwego rw'Iterambere, RDB, baraganira. Banaganiriye na ambasade y'u Rwanda muri Pakistan ndetse nanjye turaganira.

Ibiganiro biracyari mu cyiciro cy'ibanze no gushaka ubutaka. Nagiye i Musanze, mbifashijwemo na RDB ndetse nagiye i Huye ndi gushaka ubutaka bwakoreshwa muri ibyo.

Turacyari mu byiciro by'intangiriro, umushinga uracyahari kandi icyiza cy'uwo mushinga ni uko uzaha akazi abaturage b'u Rwanda. Abashoramari bazazana ikoranabuhanga n'ishoramari ryabo, ariko abakozi bazaturuka mu Rwanda. Ni umushinga munini, ushobora kuzatwara igihe kinini, ariko ibiganiro biracyakomeje.

Watembereye u Rwanda cyane, hari ibindi bintu ubona Abanya-Pakistan bashoramo imari mu Rwanda?

Abashoramari bo muri Pakistan bafata u Rwanda nk'igihugu cy'ingenzi mu ishoramari. Bagifata nk'aho iyo igicuruzwa cyawe cyanditswe mu Rwanda, bifasha mu kugikwirakwiza mu bindi bihugu by'akarere.

Turi gukora ku mishinga ihuriweho aho ibigo by'ubucuruzi byo muri Pakistan bizatangira gukorera ibicuruzwa byabyo mu Rwanda, noneho bikoherezwa mu bindi bihugu. Inzego dukoramo zirimo nko gukora imyenda, aho u Rwanda rwizerwa cyane mu guteza imbere uru rwego. Ibigo by'ubucuruzi byo muri Pakistan birifuza gushora imari hano.

Urundi rwego rw'imikoranire ni urujyanye no gukora ibikoresho byo kwa muganga. Abanya-Pakistan bashobora gukorera ibikoresho byo kwa muganga hano.

Mperutse no kwakira abacuruzi bifuza kugenzura amahirwe y'ishoramari ari mu bijyanye n'impu. Bareba niba nk'impu z'inka zishobora koherezwa muri Pakistan cyangwa se zikabyaza umusaruro hano mu Rwanda. Pakistan ifite ikoranabuhanga ryiza n'ubunararibonye muri ibyo bikorwa.

Hari abacuruzi b'Abanyarwanda bafite umugambi wo kujya gutangiza inzu zicururizwamo ikawa muri Pakistan, zifite ikirango cy'ikigo cyo mu Rwanda.

Kuki Abanya-Pakistan bafite inyota yo gushora imari mu Rwanda no muri Afurika?

Guverinoma ya Pakistan yatangije gahunda yitwa 'Look Africa' na 'Engage Africa' [zigamije kongera imikoranire hagati ya Pakistan na Afurika]. Twahoze dukorana cyane n'ibihugu byo mu majyaruguru no mu majyepfo ya Afurika, ariko ubu Leta ya Pakistan n'abashoramari bo muri Pakistan bafite inyota yo kubaka imikoranire n'ibihugu byose byo muri Afurika.

Duherutse gufungura ambasade eshanu nshya muri Afurika. Ubu muri rusange dufite ambasade 20 muri Afurika. Ku rundi ruhande, u Rwanda, Zimbabwe, Ethiopia n'ibindi bihugu, biherutse gufungura za ambasade muri Pakistan.

Guteza imbere imikoranire hagati y'u Rwanda na Pakistan, cyangwa Afurika na Aziya, bizafasha impande zombi kuko duhuriye kuri byinshi birimo amateka, nyinshi mu ndangagaciro z'umuco zijya gusa, niyo mpamvu kurushaho kumvikana hagati ya Aziya na Afurika ari ingenzi.

Ni gute wasobanura uburyo Pakistan ibona Afurika by'umwihariko?

Ubwo nari nkiri Umuyobozi ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga muri Pakistan, twafashe ingamba nyinshi zigamije guteza imbere ubufatanye hagati ya Afurika na Pakistan. Nk'urugero, Ethiopian Airlines, ikigo cyo muri Afurika, cyatangiye ingendo zihuza Afurika na Pakistan.

Ubu Abanyafurika bashobora kujya muri Pakistan bavuye muri Afurika kandi bagakoresha ikigo cy'indege cya Afurika.

Turi mu biganiro na RwandAir, tugiye kuzasinya amasezerano na RwandAir kuko RwandAir ifite ingendo zigera i Doha muri Qatar kandi Doha iri hafi cyane ya Pakistan. Kuki se RwandAir itajya no muri Pakistan? Turi mu biganiro bijyanye na tekinike ku buryo RwandAir ishobora kujya no muri Pakistan.

Twatangiye no gutanga buruse ku Banyafurika bakora muri diplomasi, ubwubatsi, ubuvuzi n'izindi nzego, ndetse Umunsi mpuzamahanga wa Afurika wizihizwa muri Pakistan. Twatangije ibigo by'ubushakashatsi kuri Afurika, bigamije kwiga no gusobanukirwa Afurika.

Mu byigwa harimo amateka ya Afurika, umuco, ubukungu, politiki ya Afurika n'ibindi.

Ugarutse kuri RwandAir; haba hari icyizere cy'uko izakora ingendo zihuza Pakistan na Doha?

Yego hari ibiganiro birakomeje. Ubu bigeze ku rwego rwa za minisiteri. Bari kubikoraho kugira ngo bategure amasezerano ndetse no gukemura ibindi bibazo bya tekinike byaba bigihari.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingendo-za-rwandair-n-isoko-ry-icyayi-cy-u-rwanda-muri-pakistan-ambasaderi-khan

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)