Ni igikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi, hagamijwe kuzamura urwego rw'imyigire y'abana.
Gahunda yo gutanga imfashanyigisho y'amashusho afite amajwi bwa mbere yatangiriye mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika igamije kuzamura imyigire y'abana bakomoka kuri uyu Mugabane, hifashishijwe amashusho afite n'amajwi.
Micomyiza yasobanuye ko izi mfashanyigisho zizatangwa hifashishijwe ibikoresho by'ikoranabuhanga nka televiziyo, murandasi na telefoni, igafasha abakomoka mu miryango ikennye.
Ati 'Twakoze ubushakashatsi tubona ko muri Afurika, mu miryango imwe n'imwe badafite ibikoresho by'ikoranabuhanga bikenerwa mu gutambutsa izi mfashanyigisho z'amashusho avuga, dusanga bari ku kigero cya 20%'.
Yavuze ko ahanini usanga ubukene bwo kubura ibyo bikoresho butuma abana babura ubumenyi buhagije.
Ati 'Twahisemo kugera kuri ba bana baba mu miryango idafite televiziyo mu ngo zabo, duhitamo amarerero ahurirwaho na benshi, duhitamo kujya dutegura ibiganiro tukabibashyikiriza, tubategurira n'ibikoresho bizabafasha. Bagahurizwa hamwe mu mpera z'icyumweru cyangwa mu biruhuko, bakabereka ibiganiro mfashanyigisho'.
Ku ikubitiro batangiranye n'amasomero atanu. Ayo masomero aherereye Rulindo, Ngororero, Kirehe, Mahama [mu Nkambi] na Nyanza. Bahawe televiziyo, indangururamajwi ndetse na 'Frash Disk' iriho ibiganiro, ndetse n'ibitabo bifitanye isano n'ibiganiro bahawe, bizerekwa abana.
Buri somero ryahawe ibitabo 200 biri mu kinyarwanda n'icyongereza.
Umuryango Ubongo Kids uri gukorana n'ibihugu 28, ibiganiro byawo bikaba mu ndimi 15 harimo enye zikoreshwa mu Rwanda. Abakoresha ibiganiro byawo bagera kuri miliyoni 38, nk'uko abigarukaho.
Ineza Foundation ni umufatanyabikorwa wawo. Yahisemo gukorana na wo nk'umuryango ufasha abana kubona ibitabo, kuko yumvaga intego zawo zo gufasha abana zagerwaho vuba.
Buri mwaka, aba bafatanyabikorwa bakora igenzura ku musaruro ibi biganiro baha abana utanga, bagasura imiryango y'abana bafata izi mfashanyigisho mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Ababyeyi bagera kuri 200 ni bo basuwe mu bindi bihugu bya Afurika. 98% bavuze ko abana bamaze kongera urwego rw'imitsindire n'imyitwarire yabo igahinduka, bitewe n'amasomo bigishwa arimo n'uko bakwitwara.
Uretse inyigisho zihabwa abana hari n'izihabwa ababyeyi kugira ngo basobanukirwe uburyo bwiza bafasha abo bana.
Binyuze muri 'application' ya telefone yitwa 'Ubongo Play Room', ababyeyi biga uko bakwifashisha ibikoresho by'ikoranabuhanga nka mudasobwa, izo televiziyo, telefoni n'ibindi bigisha abana.
Nibamukunde Agnès, umwe mu babyeyi barerera mu irerero rya Rulindo, yavuze ko ubumenyi bw'abana bugiye kwiyongera kuko iyo bigishwaga akenshi babwirwaga gusa, bakaba bagiye kujya babona n'ibyo babwirwa.
Ati 'Ndi umwe mu babyeyi barerera Rulindo muri Shyorongi. Ibikoresho baduhaye bizafasha abana kongera urwego rw'imyigire. Ubu noneho baduhaye televiziyo ku buryo bazajya biga berekwa ibyo bigishwa, bityo imyigire yabo ikaba myiza'.
Niyonsaba Janvier ureberera ibikorwa bya Ineza Foundation mu mirenge 17 iherereye mu Karere ka Rulindo birimo amasomo n'amarerero, yagize ati 'Iyo umwana yiga yumva amajwi y'abandi bantu, birushaho kumukangurira ubwonko. Ni ubumenyi bwisumbuye bugeretse ku bwo abana bari bafite ariko bagiye gukomeza kubakangura,"
'Twe twiga twagiye tubyiga tugeze mu wa kane w'amashuri yisumbuye. Umwana w'imyaka itatu, ine, itanu atangiye abimenya ubu, byaba ari uburyo bwiza bwo kuzamura imyigire ye hakiri kare'.
Ubongo Kids ni Umuryango Nyafurika ukora ibiganiro mfashanyigisho bigenewe abana. Ubwo watangizaga uyu mushinga, wifuzaga ko abana babona ibiganiro mfashanyigisho bibafitiye akamaro.