Dorcy Rugamba yagaragaje ishyari no kutigir... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dorcy Rugamba ni umwanditsi, umubyinnyi n'umukinnyi wa filime wamenyekanye mu bihangano binyuranye. Muri Nyakanga 2024, yamuritse, yamurikiye i Kigali igitabo yise 'Hewa Rwanda: Lettre aux absents' gishingiye ku nkuru y'umuryango we. 

Uyu mugabo ari mu batanze ikiganiro cyagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka rw'ubuhanzi, yahuriyemo na Kwizera, washinze ikigo cya Kigali Photography gitanga serivisi zitandukanye zijyanye no gutunganya amashusho n'itumanaho, ndetse na Samuel Sangwa Muteba, uri mu bayobozi ba CISAC. 

Ni ikiganiro batanze mu muhango wo gusoza amasomo y'Icyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024.

Ubwo yari muri iki kiganiro, Dorcy Rugamba yumvikanishije ko umuhanzi ari nk'undi wese ugendwa n'indangagaciro zireba abantu bose. Ati 'Umuhanzi agirwa n'indangagaciro zireba n'abandi bantu bose, ariko kubera ibihangano bye, ashobora kuba icyitegerereze cyane ku bakiri bato, ni nayo mpamvu agomba kwitwara neza."

Yavuze ko ku buzima bw'umuhanzi byihariye, kuko imyitwarire ye ituma hari abantu bamufatiraho urugero, bityo akwiye gukora ibikorwa bye atekereza ko hari ibihumbi by'abantu bamuhanze ijisho, bashobora kwigana ibyo akora, yaba ibyiza cyangwa se ibibi.

Dorcy Rugamba yavuze ko kuva na cyera abahanzi babayeho, aho usanga umuntu yarafataga inzira akiyemeza kubukora nk'ibintu bizamutunga, kandi bigatunga n'abe bose.

Uyu mugabo yashimangiye ko 'umuhanzi niwe muntu wa mbere ugomba kwigirira icyizere'. Ati 'Hari ubwo njya mpura n'abahanzi bakiri bato ugasanga baracyafite gushidikanya kwinshi, aracyafite ibibazo, ukabona y'uko akeneye icyizere muri we. Icyo kintu rero atagifite muri we, ubona ko ariwe mbogamizi ya mbere, ikubuza gutera imbere.'

Yavuze ko ushimwa n'abandi kubera ko 'wowe wabanje gushima ibyo ukora'. Rugamba yasobanuye ko kuba umuhanzi rimwe na rimwe, bisaba kubanza gutunganya impano, ariko kandi kuba yahita itakirwa neza muri sosiyete ntibikwiye kuguca intege.

Rugamba yavuze ko umuhanzi akwiye gushyiraho uburyo no kwiyumvamo ko uko byagenda ko niyo ibintu byatinda, ariko igihe kizagera bigakunda.

Yasobanuye ko hari abahanzi bavukana impano, ariko ko n'iyo byagenda uko akwiye kuyagura. Ariko kandi umuhanzi akwiye gukorana n'abandi, kuko 'atazakora byose azakenera kugirango agere imbere'.

Rugamba yavuze ko isoko ry'ubuhanzi ni rinini cyane kandi 'kugirango urigereho ni uko aba afite abo bantu bazamugezayo'.

Yanavuze ko kimwe mu bintu bisubiza inyuma abahanzi, harimo n'ishyari/amahari, usanga arangwa hagati ya bamwe na bamwe, n'ubwo avuga ko atari ibintu biri mu bahanzi gusa, kuko usanga biri no mu bandi bantu.

Rugamba yasobanuye ko bitumvikana ukuntu umuhanzi atera intambwe ugasanga 'abandi baramwikanze, bikamera nk'aho abatwaye abantu'. Ati 'Ni ukwibeshya mu by'ukuri..'

Yavuze ko iyo igihugu kigize umuhanzi ukora igikorwa kikamenyekana hirya no hino ku Isi, bifasha na bagenzi be kumenyekana mu buryo bworoshye.

Atanga urugero akavuga ko, benshi mu bakora filime muri Senegal, muri iki gihe, bagendera cyane ku izina ryubatswe na mugenzi wabo wababanjirije mu kibuga.

Ati 'N'aha ngaha rero ntabwo ari ngombwa y'uko abahanzi batekereza uyu nguyu duhanganye, ni ukwibeshya, hari igihe bibaca intege, bikabasubiza inyuma, ahubwo aho kugirango mukorane mugapfa ubusa."

Dorcy ni umwe mu banyarwanda bake bagize ibikorwa by'umuco nk'umwuga. Impano yo kubikunda akaba yarabikuye kuri se wari umusizi n'umushakashatsi w'intyoza, Rugamba Cyprien.

Muri 1976, yinjiye mu itorero Amasimbi n'Amakombe, afite imyaka 7 gusa. Hagati aho yize amashuri abanza muri Ecole Belge de Butare, akomereza muri Seminari nto ya Karubanda (PS Virgo Fidelis); ngo icyo yakundaga cyane mu Masimbi n'Amakombe ni ukwiyereka kw'intore.

Umwanditsi, umubyinnyi n'umukinnyi, Dorcy Rugamba yabwiye abahanzi kwigirira icyizere no kwirinda kugira ishyari mu byo bakora



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149305/dorcy-rugamba-yagaragaje-ishyari-no-kutigirira-icyizere-nkibisubiza-inyuma-umuhanzi-149305.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)