Ni ubutindi! Minisitiri Utumatwishima yagaye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024, ubwo yasozaga icyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, cy'abahanzi 60 basoje amasomo yabo, bagahabwa n'impamyabumenyi. 

Ni mu muhango wabereye muri Kigali Convention Center witabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye barimo: Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere muri UNDP mu Rwanda, Aimee Muziranenge, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'ubuhanzi, Sandrine Umutoni n'abandi.

 

Asoza icyiciro cya Kabiri cya ArtRwanda-Ubuhanzi, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko abahanzi bakwiriye gufashwa kuko banyura muri byinshi.

'Abahanzi banyura mu nzira zikomeye, ari nayo mpamvu nsaba abantu bose, ko uwo umuhanzi atumiye cyangwa asabye ubufasha twese tuzajya tubafasha.'

Akomeza avuga ko hakwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga mu bijyanye n'itegeko ryo kurengera umutungo mu by'ubwenge. Ati 'Twasanze hari ibintu byinshi tutakoraga neza. Icya mbere, ni ku burenganzira bw'umutungo mu by'ubwenge. Itegeko rihari ni ryiza, ariko ikintu gikomeye twakora neza kurushaho ni ukurishyira mu bikorwa."

Utumatwishima yavuze ko n'ubwo bimeze gutya ariko, hacyumvikana abahanzi bagambirira gusubiza hasi bagenzi babo; bakabikora bisunze gushaka abantu bo kuri Radio, kuri Youtube n'ahandi, ubundi bakanjama wa muhanzi adashaka ko atera imbere.

Yavuze ko 'Nta na rimwe iyo itara ryawe ryaka, ushobora kwatsa itara ry'undi nawe rigakomeza rikaka. Kuzimya mugenzi wawe, kujya kuri Radio ngo bamuvuge nabi, ugashaka aba-Youtuber's bakamutaranga, bakamurenga bakajya mu muryango we, bakavuga ibintu biri ukuri n'ibitari ukuri, ntabwo ibyo ng'ibyo ari ubunyarwanda, si ubusirimu, ubundi ku ruhande byaba ari ubutindi.'

Utumatwishima yavuze ko umuhanzi yakabaye umuntu ukora ibihangano bye, kandi yashaka no guhangana na mugenzi we akabikora binyuze mu bihangano, buri wese afite ibyo akora, ahozaho agamije kugaragaza uruhare rwe mu muziki.

Yavuze ko ibikorwa n'abo bahanzi atigeze avuga mu mazina ni 'Umwanda, ni ubutindi, ndetse biri kugenda bivamo n'ibyaha.' Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko ibintu birimo gutukana, kubwiranabi 'tuzabireka, ahubwo dutezanye imbere'. Ati 'Ntakizatuma twese tutungukira muri uru ruganda.'

Utumatwishima avuze ibi mu gihe umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben], aherutse gutangaza ko hari umunyamakuru wamukangishije inkuru ziharabika umuryango we, ndetse ko yabigezeho agasohora amashusho y'abo mu muryango we.

Avuze ibi kandi mu gihe mu bihe bitandukanye, humvikanye inkuru z'abahanzi banyuranye, batanga amafaranga menshi kugirango bagenzi babo ntibavugwe mu itangazamakuru, n'abandi bishyura abakoresha Youtube bakirirwa bavuga nabi abo bahanganye mu muziki.

Minisitiri Utumatwishima yagaye abahanzi bagambirira gusubiza hasi bagenzi babo, avuga ko ari ubutindi 

Utumatwishima yabwiye urubyiruko kwirinda imico mibi, ahubwo bagahanira gusenyera umugozi umwe



 

KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA MINISITIRI UTUMATWISHIMA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149304/ni-ubutindi-minisitiri-utumatwishima-yagaye-abahanzi-bagambirira-kuzimya-bagenzi-babo-vide-149304.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)