Bruce Melodie mu bakoze mu nganzo: Top 10 yi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

Mu ndirimbo nshya, harimo iyahuje Umuririmbyi itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie na Blq Diamond yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024. 'Niki Minaji' iri mu ndirimbo zigize Album nshya ya Bruce Melodie yise 'Colourful Generation', ndetse iri ku mwanya wa Kane kuri iyi Album igiye kumara umwaka umwe itegerejwe. Izaba iriho indirimbo 16 zirimo izo yakoranye n'abahanzi banyuranye, ahanini biturutse ku mubano basanzwe bafitanye. 

Bruce Melodie yari aherutse gutangaza ko indirimbo ye yayitiriye izina ry'umuhanzikazi ukomeye ku Isi. Yayise 'Niki Minaji', kandi yitsa cyane ku kugaragaza ko umukobwa aba aririmba, yaba imiterere ye, uburanga bwe n'ibindi abihuje n'uyu muhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye ku Isi.

Iyo unyujije amaso mu bantu bakoze iyi ndirimbo, ubona ko yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Element, ni mu gihe mu buryo bw'amashusho (Video) yakozwe na J'Chrétien Munezero usanzwe ari Murumuna wa Christopher.

Ni mu gihe Bahali Ruth witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022, akabasha no kwegukana ikamba ry'umukobwa wahize abandi mu kugira ubumenyi ku buzima bw'imyororokere, yabaye umwungiriza wa J'Chrétien Munezero mu ikorwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo.

Mu bandi bahanzi bakoze mu nganzo, Zizou Al Pacino wahurije abarimo Bulldogg, Calvin Mbanda , P Fla, Fireman na Jay C mu ndirimbo yise 'Kuba umugabo,' Nel Ngabo, Element Eleéeh na Kenny Sol biyambajwe na Marioo, abaramyi bakunzwe cyane Vestine & Dorcas n'abandi benshi.

1. Â Ã‚ Ã‚  Niki Minaj â€" Bruce Melodie ft Blaq Diamond

">

2. Â Ã‚ Ã‚  Kuba umugabo - Zizou Al Pacino ft Bulldogg, Calvin Mbanda , P Fla, Fireman, Jay C 

">

3. Â Ã‚ Ã‚  1,2,3 â€" Nel Ngabo

">

4. Â Ã‚ Ã‚  Njozi - Marioo feat Element Eleéeh

">

5. Â Ã‚ Ã‚  Happiness - Marioo feat Kenny Sol 

">

6. Â Ã‚ Ã‚  Ihema â€" Vestine & Dorcas

">

7. Â Ã‚ Ã‚  Basi - Là Reïna

">

8. Â Ã‚ Ã‚  Impamba â€" David Kega

">

9. Â Ã‚ Ã‚  Amen â€" Eddy Muramyi ft Bidandi

">

10. Irebe - Khire

">
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149296/bruce-melodie-mu-bakoze-mu-nganzo-top-10-yindirimbo-zakwinjiza-neza-muri-weekend-video-149296.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)