Indyo z'i Kigali n'amahumbezi y'i Karongi: Ambasaderi Khan yagarutse ku bihe atazibagirwa mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva i Rubavu na Musanze umanuka i Kigali na Muhazi, Ambasaderi Khan ntacyo wamubeshya kuko hejuru y'inshingano afite zo gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi, anagira umwanya akiga igihugu akoreramo, agakoresha ibitabo asoma amateka ariko nyuma akava mu biro, agatembera yihera ijisho ibikurura abandi basura u Rwanda.

Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi Khan yasobanuye indyo akunda mu Rwanda, ibice by'igihugu amaze gusura, amakipe afana n'ibindi by'umwihariko ku buzima bwe.

Watembereye ibice bitandukanye by'u Rwanda, ni he wakunze kurusha ahandi?

Aha mbere ni Karongi, nakunze ko ari umujyi muto kandi uri hafi y'Ikiyaga cya Kivu, nahamaze igihe hariya, ni ahantu heza cyane. Ikiyaga cyiza, umutuzo, ubwisanzure, amahumbezi, ni heza cyane. Hari ibintu byinshi bikurura ba mukerarugendo, ushobora kugenda mu bwato, hari ibiti byiza, ni ho hantu ha mbere nakunze.

Aha kabiri nkunda ni Musanze. Nahagiye inshuro nyinshi, nagiye mu bice hafi ya byose bya Musanze, harankuruye cyane. Ikindi nateranya Musanze na Gisenyi, naho njyayo kureba Ikiyaga cya Kivu. Gisenyi igira restaurant nziza n'ibindi byinshi byo kwakira ba mukerarugendo.

Ahandi nakunze ni mu Ntara y'Iburasirazuba, nagiye ku Kiyaga cya Muhazi, uturutse mu mpande zayo zose. Abantu batekereza ko Ikiyaga cya Muhazi ari ahantu hamwe, nyamara gifite ahantu henshi [ho kwakirira abantu]. Hari restaurant nyinshi n'ahantu henshi hakurura ba mukerarugendo.

Nagiye i Huye, njya mu Ishyamba rya Nyungwe, hari ahantu heza. Nagiye i Nyanza gusura ahantu hagaragaza amateka ya kera. Kuva i Gatuna kugera i Nyagatare, i Gisenyi, i Musanze, i Huye, i Cyangugu, hose narahageze kandi narahakunze.

U Rwanda ni igihugu cy'imisozi 1000, ahantu hose ni heza, iyo urebye imirima y'icyayi n'ikawa, ibiti byiza hose ni heza.

Ahandi nagiye ni muri Pariki y'Akagera, nahamaze umunsi wose mbona inyamaswa nkuru zose (inkura, ingwe, intare, inzovu, imbogo).

Wagize amahirwe yo guhura n'abahinzi b'icyayi cyoherezwa muri Pakistan?

Duherutse kugirana inama n'abahinzi b'icyayi, yarimo n'abaturuka muri Pakistan barenga 30. Rimwe nigeze kuva i Gisenyi ngana i Cyangugu, mbona imirima myinshi y'icyayi. Twagendaga duhagarara, tugasura inganda zitunganya umusaruro w'icyayi n'ikawa, tukaganira n'abahinzi.

Ku bijyanye n'indyo, ni iyihe yakunyuze cyane?

Njya ngorwa no kumenya amazina neza, hari [iyitwa] ubugari ngira ngo, nkunda dodo cyane, ziri kumwe n'umuceri ndetse n'inyama y'inkoko.

Imvange y'ibishyimbo n'umuceri na yo ndayikunda cyane. Indyo y'umuceri urimo inyama ndetse n'ibirungo nabyo ndabikunda.

Ku giti cyanjye, n'iyo ndi mu rugo cyangwa ndi kuganira n'abandi, mbabwira ko ibiryo byo mu Rwanda ari byiza ku buzima kuko bitanyuzwa mu nganda. Ibiryo byinshi hano bifite intungamubiri nyinshi kandi ntabwo binyura mu nganda.

Uburyohe bw'ibiryo byo mu Rwanda nabwo ni bwiza, abantu bari mu cyiciro cy'imyaka yanjye, [bageze muri] 40 na 50 [nabagira inama yo kubirya] kuko bifite intungamubiri nyinshi, aho kuba birimo ibirungo byinshi ndetse n'amavuta.

Muri restaurant na hoteli z'Abanya-Pakistan bari mu Rwanda, ni izihe ukunda?

Dufite imwe muri restaurant nziza y'Abanya-Pakistan iri mu Mujyi, izwi nka Lahori. [Lahori Taste iherereye muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali, ikagira umwihariko wo gutegura amafunguro yo muri Pakistan, avanze n'andi aboneka mu bindi bihugu].

Lahori ni umwe mu mijyi ikomeye muri Pakistan, ni wo mujyi wa kabiri muri Pakistan [inyuma y'Umurwa Mukuru, Islamabad].

Lahori Taste ni imwe muri restaurant zitegura amafunguro yo muri Pakistan, ikaba iherereye muri Car Free Zone mu Mujyi wa Kigali

Indi ni Mandy [The House of Mandy iherereye mu nyubako ya Kigali City Tower mu Mujyi wa Kigali]. Dufite hoteli iri Nyarutarama.

Ikindi ni uko ibiryo byo muri Pakistan no mu Buhinde bijya gusa, gusa Pakistan ikagira umwihariko wo gutegura inyama z'inka, ihene n'izindi. Wenda ibyo ntabwo wabibona mu Buhinde cyane kubera umuco wabo.

Pakistan igira umwihariko wo gutegura amafunguro arimo inyama.

Restaurant ya The House of Mandy iherereye kuri Kigali City Tower, ikagira umwihariko wo gutegura amafunguro yiganjemo inyama ndetse ikagira n'umwanya munini uri hanze

Tubwire incamake y'ubuzima bwawe

Nyuma yo kwiga kaminuza, natangiye ishuri ryigenga. Ushobora kuba warumvise Malala Yousafzai wanaje i Kigali, yatsindiye igihembo cy'Amahoro cya Nobel [mu 2014 ubwo yari afite imyaka 17 gusa. Ni impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu, wita cyane ku buvugizi bushyigikira uburezi bw'abakobwa].

Se umubyara yari umufatanyabikorwa wanjye [kuri iryo shuri ryigenga]. Najyaga njya mu ishuri rye, naramubonye ari umunyeshuri ndetse naramwigishije.

Nyuma y'aho nagiye gukora mu rwego rw'imari muri Pakistan ndetse nanakoze mu bijyanye no guhugura abandi mu gutegura imishinga y'iterambere.

Nyuma nakoze nk'uwunganira abacamanza, mba umucamanza ndetse n'umuyobozi mu nzego z'ibanze nka komiseri wungirije.

Nyuma naje kujya gukora muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, nkorera mu bihugu birimo Espagne, Argentine, Cuba, Canada, Afghanistan, u Rwanda n'ibindi bihugu bitandukanye.

Ikindi nabaye umuyobozi wungirije, umuyobozi n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga. Natembereye Isi ndetse nshobora no kuvuga indimi icyenda. Ikinyarwanda kiri kungora, ariko intego ni ukumenya Ikinyarwanda n'Igiswahili.

Ikindi nkora nk'umwarimu, twahuguye abanyeshuri barenga 100 hano kuri Ambasade yacu. Tubaha amahugurwa y'igihe kirekire ndetse tukabaha n'icyemezo cy'uko bafite uburambe kuko iyo umuntu ugiye ku isoko ry'umurimo, asabwa kugaragaza uburambe. Ni yo mpamvu tubaha ibyo byemezo.

Ni ibyishimo kuko Abanyarwanda babiri bahawe buruse yo kujya kwiga muri Pakistan mu bijyanye na 'Telecommunication Engineering.' Ibyo ni ibindi bikorwa dukorera hano.

Iyo utari mu kazi, ni iki ukora kugira ngo uruhuke?

Nkunda gusoma, nsoma ibitabo byinshi, cyane cyane ibijyanye n'imibanire mpuzamahanga, ibya diplomasi, ibya filozofi, iby'imitekerereze y'abantu, imibanire y'abantu ndetse n'ibindi. [Ibindi bitabo nsoma] harimo iby'amateka y'u Rwanda n'amateka ya Afurika.

Nawe ukunda Cricket?

Cricket ndayikunda, Abanya-Pakistan babiri bari mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda kandi bari kwitwara neza cyane. Gusa ku giti cyanjye nkunda umupira w'amaguru.

Ibihugu nka Argentine na Espagne [byankundishije] umupira w'amaguru, ndetse no muri Pakistan uyu mukino uri kwaguka cyane. [Ikindi nkundira umupira w'amaguru] ni uko iminota 90 biba birangiye, ariko Cricket itwara umwanya munini cyane.

Gukina umupira w'amaguru ni byiza ku buzima kandi ni umukino ushimishije.

Ugira ikipe ufana?

Ni byo ngira ikipe mfana, muri Argentine nkunda Boca Juniors, mu Rwanda naho ndi gukurikirana nshaka ikipe mfana. Mperutse guhura na Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse, tuganira ku buryo bwo guteza imikino imbere hagati y'ibihugu byombi.

Ujya ureba amakipe akomeye y'i Burayi nka Liverpool?

Ni byo njya nyareba, iyo mfite umwanya ndayareba. Nk'umukino wa Real Madrid na FC Barcelona cyangwa uwa Boca Juniors na Club Atlético River Plate, iyo zakinnye ngerageza kuzireba.

Ambasaderi Khan ntajya acikwa n'umukino uhuza Boca Juniors na Club Atlético River Plate muri Argentine, ufatwa nk'umwe mu mikino iba ikomeye cyane ku Isi

Kurikira ikiganiro IGIHE yagiranye na Ambasaderi Khan

Amafoto y'ubwiza bwa Karongi bwatangaje Ambasaderi Khan

Agace kifashishwa n'Abanye-Congo bapakira matungo baba baguze mu isoko ndengamipaka
Bethany Hotel ni umwe mu mahoteli abakiliya bicaramo bumva amahumbezi y'Ikiyaga cya Kivu
Bethany Hotel imwe mu mahoteli afite umwihariko mu karere ka Karongi
Cleo Lake Kivu Hotel, imwe mu mahoteli agezweho yo mu Karere ka Karongi
Château Le Marara, ni hoteli nziza yuzuye i Karongi
Amahoteli menshi yo muri Karongi yubatse ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu
Ba mukerarugendo bakunda amahoteli y'i Karongi kubera uburyo yegereye cyane ikiyaga cya Kivu
Ukigera mu marembo ya Karongi, hari ibyapa bitanga ikaze
Kugera i Karongi ugataha udatembereye mu kiyaga cya Kivu, ni ukunyagwa zigahera
Muri iri shyamba huzuye hoteli y'akataraboneka, ni hejuru y'Ikiyaga cya Kivu
Ubwato bufasha abagenda mu Kivu
Umuhanda wa Kivu Belt woroheje ubuhahirane mu Burengerazuba by'umwihariko mu Karere ka Karongi
Ukeneye kwica icyaka i Karongi utubari tugezweho turahari, nta kibazo uzagira
Aba bana bafotorewe i Karongi bagiye ku ishuri guhaha ubwenge
Abaza gusura Karongi akenshi bakururwa n'Ikiyaga cya Kivu
Agakiriro ka Karongi karimo abanyabukorikori b'ingeri zose
Imihanda y'i Karongi ikikijwe n'ibiti bituma abahagenda babona akayaga
Château Le Marara iteretse ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu
Château Le Marara yitezweho guhindura isura ya Karongi
Delta Hotel iri ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu
Delta Hotel irimo kwagurwa
Gare ya Karongi ifasha abatuye muri aka karere kugenderanira n'ibindi bice by'igihugu
Gare ya Karongi ifasha abatuye muri aka karere kugenderanira n'ibindi bice by'igihugu
Hotel Cleo Kivu Late , ni imwe mu zifasha abakerarugendo bagana aka Karere
Icyayi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu by'imena bitunze abanya-Karongi
Ikiyaga cya Kivu, niyo soko y'ubukungu bwa Karongi
Imiturire iri gutezwa imbere. Hejuru ya Gare ya Karongi harimo kuzamurwa imiturirwa
Imiturire mu mujyi wa Karongi iri kuvugururwa mu buryo bujyanye n'icyerecyezo
IPRC Karongi iri ku isonga mu gusohora intiti zifasha igihugu mu guhanga imirimo no gukora byinshi mu bijyanye na tekiniki n'ubumenyingiro
Ingoro y'Umurage w'Ibidukikije nayo iri i Karongi
Isoko rya Kijyambere rya Karongi rifasha mu buhahirane
Karongi hari uduce ifite turimo imihanda itanyuramo ibinyabiziga byinshi
Karongi ifite imiterere ibereye ubukerarugendo kubera ikiyaga cya Kivu gituma hagaragara ubwiza budasanzwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indyo-z-i-kigali-n-amahumbezi-y-i-karongi-ambasaderi-khan-yagarutse-ku-bihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)