Icukumbura ku itiza ry'ubutaka ryatumye abaturage ba Congo Brazzaville bikoma Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Uyu mwuka mubi wageze n'aho ufata indi ntera, muri Gicurasi mu 2024, Dave Mafoula, uri mu bahatanye mu matora y'Umukuru w'Igihugu mu 2021, asaba abaturage kwirara mu muhanda bakajya mu myigaragambyo.

Uyu mugabo wo mu ishyaka rya Les Souverainistes yavugaga ko hari hegitari 11,000 igihugu cyabo cyagurishije u Rwanda ku mafaranga y'intica ntikize.

Yageze n'aho avuga ko amasezerano agenga iby'ubu butaka arimo ibibazo byinshi, ashimangira ko 'ikibazo cye azakigeza kuri Minisitiri w'Intebe kugira ngo aya masezerano n'iteka riyagena biteshwe agaciro kuko binyuranyije n'amategeko.'

Impungenge z'Abanye-Congo zifite ishingiro?

Ku wa 12 Mata 2022, mu ruzinduko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri Repubulika ya Congo nibwo hasinywe amasezerano y'imikoranire hagati ya Leta ya Congo na Leta y'u Rwanda ndetse abayobozi b'ibihugu byombi bakurikirana isinywa ry'amasezerano hagati ya Leta ya Congo n'imwe muri sosiyete ifite ubuzima gatozi muri Repubulika ya Congo ariko ikabamo n'ishoramari ry'Abanyarwanda ya 'Macefield Ventures Limited-Congo (MVL).

Mu masezerano yasinywe na Macefiled Ventures Limited harimo amasezerano y'ubufatanye mu guhinga igihingwa cy'ikibonobono (Ricin) kugira ngo hazakorwemo amavuta akoreshwa mu binyabiziga kandi adahumanya ikirere. Muri ayo masezerano Leta ya Congo yiyemeje gutiza sosiyete MVL-Congo ubutaka bungana na hegitari 150,000 bwo guhingaho icyo gihingwa. Kugeza ubu hamaze kuboneka ubutaka bungana na hegitari 121.000, buherereye mu duce dutandukanye turimo Pool, Bouenza na Niari.

Gusa hashingiwe ku miterere y'ubuhinzi bw'ikibonobono, ubu butaka bushobora gukoreshwa mu ihingwa ry'ibindi bihingwa byerera igihe gito, mu gihe hategerejwe kwongera guhingaho ikibonono.

Hari kandi ubundi butaka bungana na hegitari 11500, nabwo bwatijwe sosiyete ELEVECO, ifite ubuzima gatozi bwa Congo, ikorera muri MVL, kugira ngo nabwo bukorerweho imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi.

Ibigenwa n'aya masezerano bigaragaza ko Congo itigeze iha ubutaka u Rwanda, ahubwo aya masezerano yo gutiza ubutaka yasinywe hagati ya Leta ya Congo na Macefield Ventures Limited Congo.

Ubu butaka ntibwahawe u Rwanda, ahubwo bwatijwe sosiyete MVL Congo kugira ngo ibubyaze umusaruro ku bw'inyungu z'abaturage b'ibihugu byombi.

Impamvu nyamukuru aya masezerano yashyizweho umukono, ni uguteza imbere ubukungu bwa Congo binyuze mu buhinzi nk'uko biteganyijwe muri gahunda y'iterambere 2022-2026 ndetse no gutanga umusanzu mu kurwanya imihindagurikire y'ikirere hifashijwe amavuta ashyirwa mu binyabiziga akomoka ku bihingwa.

Imishinga izakorerwa kuri ubu butaka kandi izaha akazi abaturage ba Congo ku gipimo cyo hejuru, izateza imbere ubukungu n'imibereho myiza y'abatuye muri utwo duce, izagira uruhare mu kubungabunga ikirere kandi izazamura ibikorwa remezo mu duce izakorerwamo.

Aya masezerano kandi azateza imbere imibanire y'ibihugu byombi n'abaturage babyo mu ngeri zitandukanye harimo no gusangira ubunararibonye hagati yabo.

Kuki aya masezerano yabaye ikibazo?

Nyuma y'igihe gito aya masezerano amaze gusinywa hagaragaye imvugo zitandukanye n'ibyanditse muri aya masezerano.

Amakuru IGIHE ifite ni uko izi mvugo zakwirakwijwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Congo, abatishimiye umubano mwiza w'u Rwanda na Congo kubera inyungu zabo za politiki, bikongererwa umurego n'icengeza bitekerezo n'ibihuha biharabika u Rwanda bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kandi bishyigikiwe na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Congo, batangiye kugoreka imyumvire n'ubusobanuro bujyanye n'aya masezerano bavuga ko igihugu cyabo bakigurishije ku banyarwanda. Abandi bavuga ko Leta yagurishije ku Banyarwanda ubutaka buruta u Rwanda.

Hari n'abandi bavuga ko u Rwanda kuba rwarahawe ubutaka ari ukugira ngo bujye bufasha igisirake cy'u Rwanda bityo bazatere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baturutse aho.

Ku rundi ruhande, ntabwo ikibazo cyo kudasobanukirwa neza aya masezerano cyagaragaye muri Congo gusa, kuko hari n'abashoramari b'Abanyarwanda bumvise ko ubu butaka bwahawe u Rwanda; abandi bakumva ko ari ubutaka bwo guhingaho ibihingwa byinshi bitandukanye ndetse no gukoreraho imishinga buri wese yashaka nk'uko bagiye babitangaza muri bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda.

U Rwanda na Repubulika ya Congo ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza waranzwe no kugenderana kw'abakuru b'ibihugu byombi.

Muri Nyakanga mu 2023 nibwo Denis Sassou Nguesso yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw'iminsi itatu, rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'impande zombie. Rwaje rukurikira urwo mugenzi we w'u Rwanda yagiriye i Brazzaville muri Mata 2022.

Mu gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi, Congo-Brazzaville n'u Rwanda byasinyanye amasezerano menshi y'ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo umuco, uburezi, ibidukikije, ishoramari, imyuga, n'ubukungu.

Kuri ayo masezerano kandi haje kwiyongeraho ayerekeye ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubucuruzi, inganda n'ibindi.

Bumwe mu butaka bugenwa n'aya masezerano buherereye mu gace ka Bouenza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icukumbura-ku-itiza-ry-ubutaka-ryatumye-abaturage-ba-congo-brazzaville-bikoma

Post a Comment

1Comments

  1. Kuki aho tugeze hose duteza ibibazo?

    ReplyDelete
Post a Comment