Ntiteranya ya Perezida wa Rayon Sports mu bya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa 3 tariki 5 Kamena, nibwo ikipe ya Police FC yasinyishije rutahizamu Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC. Uyu musore kugira ngo asinyire ikipe ya Police FC byaciye mu nzira ndende ndetse binatwara umwanya kuko hari hashize icyumweru bisaga bitatu uyu musore aganira na Police FC.

Nubwo mu igurwa rye ryaciye muri byinshi, reka tugaruke kuri Rayon Sports yari ifite uyu mukinnyi mu biganza ariko amahitamo y'ubuyobozi bw'ikipe akarangira itamuguze. Mu cyumweru gishize nibwo mwabonye ifoto ya Kanyabugabo Muhammed yicaye ari kuganira na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele.

Muri ibi biganiro byari bigamije kwiyunga hagati ha Kanyabugabo wari warivumbuye kuri Rayon Sports yerekeza muri Gasogi United ndetse akaba yari yarigeze gushyamirana na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports barimo Perezida Uwayezu Jean Fidele ndetse n'umunyamabanga w'ikipe, Namenye Patrick.

Muri ibi biganiro Kanyabugabo Muhammed yahaye Uwayezu Jean Fidele Miliyoni 30 Frw nka gihamya y'uko biyunze ndetse amubwira ko ari amafaranga yo kugura Ani Elijah ubundi bakiyunga n'abafana.

Kanyabugabo Muhammed yakomeje abwira Perezida Uwayezu Jean Fidele ko izo Miliyoni 30 azifata akongeraho Miliyoni 10 ubundi bakagura Ani Elijah Kigali igakangarana. Kanyabugabo yasabye Perezida Uwayezu Jean Fidele ko yabaha uburenganzira bakajya kuvugana na Bugesera FC ubundi bagahita bishyura.

Uwayezu yasabwaga kuvuga yego ubundi Ani Elijah agasinyira Rayon Sports 

Ku munsi wa kurikiyeho yaba Uwayezu Jean Fidele ndetse na Kanyabugabo Muhammed bari mu murongo muzima wo gusinyisha Ani Elijah kuko Bugesera FC bari bamaze kumvina Miliyoni zigera kuri 25.

Ku wa 6 tariki 01 Kamena, nibwo Rayon Sports yagombaga kwishyura Ani Elijah gusa Gahigi Jean Claude, Perezida wa Bugesera FC ababwira ko bari bubijyemo mu masaha ari imbere. Kuva ubwo ibintu bisa naho byahise bizamba, ndetse Uwayezu Jean Fidele ahita abivamo avuga ko atagura umukinnyi Police FC ishaka.

Kanyabugabo yakomeje kwinginga Uwayezu Jean Fidele amusaba ko yabaha uburenganzira ndetse akabemerera ko umukinnyi nagurwa azakinishwa, ariko Uwayezu yanga kuva ku izima. Uwayezu Jean Fidele yageze aho abwira Kanyabugabo Muhammed ko bareka hagashira icyumweru bakamugura kuko bizaba bigaragaza ko Police FC nta gahunda ifite.

Kanyabugabo wakoresheje ubwiyunge mu kugura Ani Elijah, yageze aho nawe abona ko bitagikunze arituriza 

Byageze aho Uwayezu Jean Fidele asubiza amafaranga Miliyoni 30 yari yahawe na Kanyabugabo bivugwa ko ngo yanze kwiteranya n'inzego zireberera Police FC ko bishobora no kumubangamira hanze y'umupira.

Ani Bugesera FC yari yiteguye kumutanga muri Rayon Sports ariko habura inzira binyuzwamo



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143694/ntiteranya-ya-perezida-wa-rayon-sports-mu-byatumye-ani-elijah-atambara-umweru-nubururu-143694.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)