Rutsiro: Abantu 19 ntibarishyura imitungo basahuye muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Ugushyingo 2022 aka karere kari gafite imanza za Gacaca 571 zari zitararangizwa. Ibi byatumye gashyira imbaraga mu guhuza abasahuye imitungo na banyira yo kugira ngo abafite ubushobozi bishyure abatabufite basabe imbabazi basonerwe ubwishyu.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamagumba, Umuyobozi wa IBUKA muri aka karere, Philippe Niyonsenga yavuze ko hasigaye abantu 19 batarishyura imitungo basahuye, barimo 12 binangiye banga gusaba imbabazi.

Ati "Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bababazwa cyane no kuba hari abaturage binangira imitima ntibasabe imbabazi, ikigeretseho bakaba banakennye ntaho bakura ayo kwishyura imitungo basahuye. Ibi dusanga bikomeza kubangamira ubumwe n'ubwiyunge."

Mu manza 19 zaciwe n'inkiko Gacaca zitararangizwa, harimo imanza zirindwi z'abantu bakorewe amadosiye badahari, n'izindi manza 12 ba nyirazo bakomoka mu murenge wa Mukura binangiye imitima banga gusaba imbabazi abo bahemukiye ngo babandikire imanza zirangizwe.

Niyonsenga yavuze ko ikindi kigaragara nko kudaha agaciro imbabazi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanze, ari uko imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iboneka ari uko hari gukorwa ibikorwaremezo kandi Jenoside yarabaye ku manywa y'ihangu.

Ati "Ubuyobozi bukwiye gukomeza kwegera aba baturage binangiye imitima bukabigisha, bakabasha gusaba imbabazi kuko kwinangira kwabo kubangamira ubumwe n'ubwiyunge by'Abanyarwanda".

Mu manza zirenga ibihumbi 37 zaciwe n'inkiko mu karere ka Rutsiro, izisigaye zitararangizwa ni 19.

Kutagaragaza ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bifatwa nko kudaha agaciro imbabazi abarokotse Jenoside batanze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abantu-19-ntibarishyura-imitungo-basahuye-muri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)