Ubutwari bwa Ngendahayo warokoye Abatutsi bane ku Nkombo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi Leta yariho ntiyitaga kuri Perefegitura ya Cyangungu ari naho Nkombo yabarizwaga. Ibi byatumye abo ku Nkombo bibwira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazahagera.

Nyuma y'ibyumweru bibiri Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, Burugumesitiri wa Komine Kamembe yatumije mu nama ba konseye b'amasegiteri yari agize iyi komine, abaha amabwiriza yo kujya kwica Abatutsi.

Nkombo yari igizwe na Segiteri Bumira na Segiteri Mparwe. Mu bakonseye bitabiriye iyi nama yatangiwemo amabwiriza yo kujya kwica Abatutsi harimo n'abo ku Nkombo.

Ngendahayo Thadée ari mu bamenye mbere ko hatanzwe ayo mabwiriza kuko yari mu bayobozi ba selire Gashenyi. Yahise ajya kuburira Abatutsi bo ku Nkombo ndetse bamwe abahisha mu rugo rwe.

Kubera ko inama zategurirwagamo umugambi wo kwica Abatutsi bo ku Nkombo yabaga azirimo, iyo yamenyaga ko abicanyi bamenye aho yabahishe yahitaga abimurira ahandi.

Amaze kubona ko bikomeje gufata indi ntera nibwo yatangiye kujya abahungisha nijoro akabaha ubwato bukabajyana ku kirwa cy'Ijwi.

Ngendahayo mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yabashije kurokora Abatutsi bane mu batutsi umunani bari batuye ku Nkombo.

Ati 'Nabitewe n'umutimanama wanjye, numvaga ko amaraso y'umuntu atambarwaho kandi nkumva ko umuntu atakwica umuturanyi wanjye mbireba'

Interahamwe zikimenya ko Ngendahayo Thadée yahishe ndetse anahungisha Abatutsi, zamutegeye mu nzira ziramukubita zinamurira inka.

Ati "Ntabwo byanciye intege kuko umutimanama wakomeje kumbwira ko ibyo Interahamwe ziri gukora atari byo. Ubutumwa naha abakiri bato ni ukurangwa n'urukundo bakagenderakure umuntu wese washaka kubabibamo amacakubiri".

Jean Marie Vianney Singirankabo uri mu bantu bane barokowe na Ngendahayo, yabwiye IGIHE ko amufata nk'umubyeyi we kubera ko yarokoye ubuzima bwe.

Ati 'Tubanye neza, dusangira akabisi n'agahiye. Mufata nka papa kubera ko yarokoye ubuzima bwanjye, ubwa mushiki wanjye, murumuna wanjye na Mama'.

Singirankabo avuga ko iyo ku Nkombo haza kuboneka abandi bantu bafite umutima nk'uwa Ngendahayo, nta mututsi wari kwicirwa kuri iki kirwa kuko kumenya amakuru hakiri kare byari kuba bihagije ngo bafate ubwato bahungire ku Ijwi.

Ngendahayo warokoye bane mu Batutsi umunani bari batuye ku Nkombo avuga ko yabitewe n'umutimanama wamubwiraga ko ari bibi kumena amaraso
Abarokokeye ku Nkombo baribuka biyubaka
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Nkombo hiciwe abatutsi bane



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubutwari-bwa-ngendahayo-warokoye-abatutsi-bane-ku-nkombo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)