Ni byo twifuzaga - Perezida Kagame agaruka kuri Arsenal #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko yagize amahirwe yo kureba umukino wa shampiyona y'u Bwongereza wahuje Arsenal afana ndetse na Manchester City n'ubwo bitagenze uko babyifuzaga.

Ni umukino waraye ubereye kuri Etihad Stadium mu Mujyi wa Manchester aho City yari yakiriye Arsenal y'i London maze iminota 90 irangira ari ubusa ku busa.

Mu kiganiro yagiranye na Royal Fm na Radio10, umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu yabajije Perezida Kagame niba yaraye abashije kureba uyu mukino, avuga ko yagize amahirwe yo kuwureba.

Ati "Yego nawukurikiye, akenshi iyo mfite umwanya ndabikurikira. Ejo rero nari mfite umwanya narabikurikiye."

Perezida Kagame kandi yavuze ko nk'abakunzi ba Arsenal bitagenze uko babyifuzaga ariko na none ngo mu mupira ni ko bigenda.

Ati "Ni byo twifuzaga. Umupira ni ko ugenda, ntabwo iteka biba amahire uko umuntu abishaka. Reka turebe iyindi mikino iri imbere uko izagenda."

Arsenal ikaba yabuze amahirwe yo gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona kuko Liverpool ni yo yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 67, Arsenal 65, Manchester City 64 ni mu gihe hasigaye imikino 9 ngo shampiyona irangire.

Perezida Kagame yavuze ko batahiriwe n'umukino wa nimugoroba
Arsenal yaraye inganyije na Manchester City



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-byo-twifuzaga-perezida-kagame-agaruka-kuri-arsenal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)