Kuva kuri Vestine na Dorcas kugera kuri Fortr... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024, mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena, aho cyahuje Abakristu mu matorero n'amadini anyuranye.

Ni kimwe mu bitaramo cyari kimaze igihe cyamamazwa, abantu banyuranye bakangurirwa kuzakitabira ahanini bitewe n'abaramyi n'amakorali yatumiwe.

Cyaririmbyemo abaramyi b'amazina akomeye nka Israel Mbonyi, Zoravo wo muri Tanzania, James na Daniella, Chrisus Regnat, Elie Bahati, Alarm Ministries, Shalom Choir ndetse na Jehovah Jireh Choir.

Cyateguwe n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe 'Shyigikira Bibiliya', bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda. 

Ubwo yari ayoboye igitambo cya Missa cya Pasika, ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024, Karidinali Kambanda yavuze ko Pasika ari umunsi wibutsa ko Yezu yatsinze urupfu.

Ati 'Dushime Umwami Imana waduhaye gutsinda ku bwa Yesu Kirisitu wazutse. Kuzuka kwe kwatanze urumuri rutuma tubona Yezu Kirisitu uwo ari we.''

Mu gitaramo 'Ewangelia Celebrations', Kambanda yashimye Imana ku bw'ibirori n'ibyishimo bya Pasika 'ukaduha impano ikomeye y'ijambo ryawe. 

Yavuze ati 'Jambo wawe yigize umuntu Yezu Kristu arabitugarigariza, igihe yabwiraga umuhengeri ati 'tuza'. Yavuze ko Kristu ari umuremyi ushobora kurema ubundi buzima bushya 'ari bwo yatugaragarije muri Pasika azuka'.

Ku munsi wa Pasika hazirikanwa amasomo atandukanye harimo Isomo ryo mu Abanyakolosi 3.1-4. 

Hagira hati 'Bavandimwe, ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw'Imana; nimurangamire iby'ijuru, aho kurarikira iby'isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara muri kumwe na We, mu ikuzo ryisesuye.'

Imyaka 25 irashize inkuru nziza igeze mu Rwanda:

Mu nyandiko ya Vincent Harolima, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba na Perezida wa Komisiyo y'Abapesikopi Ishinzwe Ukwemera ashima Imana kubera 'Abamisiyoneri b'Afurika bayituzaniye (inkuru nziza).'

Akomeza ati 'Nyagasani Mana, dukomereze mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo. Duhe kuba abahamya b'ukuri n'abagabuzi b'amahoro yawe. Uko bukeye dutere indi intambwe mu nzira y'amizero. Roho Mutagatifu atumurikire, adukomeze mu nzira y'umukiro. Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, Mwamikazi wa Kibeho, udusabire. Amen."


Vestine na Dorcas bafashijwe muri iki gitaramo nyuma yo gutaramirwa n'abahanzi b'amazina akomeye




Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian Irimbere uherutse gukora igitaramo cye bwite 


Itsinda rya James na Daniella ryahembuye imitima ya benshi muri iki gitaramo cyari kigamije gushyigikira umuryango wa Bibiliya


Byari ibihe byo kuramya no kwegerana n'Imana muri iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika 



Christian Irimbere asuhuzanya na Fortran Bigirimana baherutse guhurira mu gitaramo



Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Papi Clever ufatanya n'umugore we Dorcas 


Itsinda rya Alarm Ministries ryakoresheje imbaraga zikomeye muri iki gitaramo rinyura benshi


Ibihumbi by'abantu bahuriye muri iki gitaramo cyabereye muri BK Arena kuri iki Cyumweru


Abo mu miryango inyuranye bahuriye muri iki gitaramo mu gushima Imana yabarinze kuva mu myaka ishize


Itsinda rya Vestine na Dorcas ryitabiriye iki gitaramo bari kumwe n'umujyanama wabo Murindahabi Irene


Umuramyi Annette Murava wamamaye mu ndirimbo 'Niho Nkiri' ari kumwe n'umugore we Bishop Gafaranga bitabiriye iki gitaramo


Umunyamuziki wo mu Bufaransa, Fortran Bigirimana yagaragaye muri iki gitaramo nyuma yo gushyira hanze Album ye


Alex Muyoboke wabaye umujyanama w'abahanzi yashyigikiye abarimo Israel Mbonyi muri iki gitaramo cyo kwizihiza Pasika


Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti ari mu bitabiriye iki gitaramo 



Umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Igitangazamakuru (RBA), Rugaju Reagan (Uri ibumoso) ari kumwe n'umunyarwenya Samu wo mu itsinda Zuby Comedy



Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi witegura gukora igitaramo tariki 12 Gicurasi 2024 


Israel Mbonyi niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo cyambukiranyije umunsi 





Itsinda rya Ben na Chance bitegura gukorera ibitaramo muri Canada bari mu bitabiriye iki gitaramo























JEHOVAHI JIREH YATANZE IBYISHIMO BISENDEREYE MURI IKI GITARAMO CYO KWIZHIZA PASIKA



Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo 'Ewangelia Celebrations' cyabereye muri BK Arena

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141486/kuva-kuri-vestine-na-dorcas-kugera-kuri-fortran-ibyamamare-byitabiriye-igitaramo-abakristu-141486.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)