Aba bombi bahamije isezerano ry'abo ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Bamaze igihe kinini bari mu munyenga w'urukundo. Ndetse, Ku wa Kane tariki 8 Werurwe 2024, Budandi Nice yasabe anakwa umukunzi we mu muhango witabiriwe n'abantu banyuranye, byabereye 'Nature Kigali' i Nyarutarama.
Budandi Nice n'umukunzi we bazakora ubukwe, tariki 30 Werurwe 2024 nk'uko bigaragara ku mpapuro z'ubutumire.
Nkusi Arthur niwe "Parrain"
Aba bombi ni inshuti z'igihe kirekire. Umubano wabo wakomeye cyane nyuma y'uko bahuje imbaraga bashinga Kompani ya 'Arthur Nation'.
Binyuze muri iyi Kompanyi bazanye i Kigali ibyamamare mu ngeri zinyuranye z'umuziki, Cinema, urwenya n'ibindi.
Nibo bagize uruhare mu gutumira itsinda rya Cassava i Kigali. Buri mwaka bakora ibitaramo by'urwenya bya 'Seka Live'. Abakunzi b'abyo babitegereje muri Gicurasi 2024, kuko buri mwaka ari bwo bitangira.
Ni ibitaramo byatumye abanyarwenya bafatwaga nk'inzozi bataramira i Kigali. Abarimo Anne Kansiime, Partrick Salvador, Eric Omondi, Dr Hillary Okello n'abandi bataramiye i Kigali.
Byatumye impano z'abarimo Fally Merci, Rusine Patrick, Muhinde n'abandi zikomera ku buryo zihanzwe amaso muri iki gihe.
Budandi Nice yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Laurette Mbaguta uwabatesi
 Â
Budandi yahuje imbaraga na Nkusi Arthur bashinga kompanyi bise 'Arthur Nation'Â itegura ibitaramo birimo na Seka Live
Nkusi Arthur yashimiye mugenzi we Budandi ku bw'intambwe ikomeye yateye mu buzima bwe
Budandi yahisemo Nkusi Arthur 'Parrain' we kubera ubushuti bw'igihe kirekire bubatseÂ
Nkusi Arthur ari kumwe n'umugore we Fiona Ntarindwa ukorera CNBC
Uhereye ibumoso: Nkusi Arthur, Budandi Nice, Laurette Uwabatesi ndetse na Fiona Muthoni
Â
Laurette Mbaguta uwabatesi witegura kurushinga n'umukunzi we Budandi Nice
Aba bombi bahamije isezerano ry'abo ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024Â mu Murenge wa Nyarugenge
Budandi na Laurette baritegura gukora ubukwe tariki 30 Werurwe 2024Â

Ku wa 8 Werurwe 2024, Budandi Nice yasabye anakwa umukunzi we Laurette
Imiryango ku mpande zombi yashyigikiye intambwe bateyeÂ