Sude: Teta Diana na Jules Sentore bongeye gu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bombi bataramiye Abanyarwanda n'abandi mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Stockholm muri Suède cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024. Cyabaye mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.

Iki gitaramo kandi bagihuriyemo n'umuhanzikazi w'icyamamare muri Suede, Caroline Af Ugglas wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Hora mama ihorere none'. Buri mwaka ategura ibitaramo, aho inyungu ivuye igera kuri bamwe mu bana yahisemo yahurije hamwe babarizwa i Kigali.

Nyuma y'iki gitaramo, Ambasaderi w'u Rwanda muri Suede yanditse ku rukuta rwa X agira ati 'Minisitere y'Ububanyi n'Amahanga ya Sweden, abafatanyabikorwa n'abahanzi Teta Diana na Jules Sentore n'icyamamare Caroline Af Ugglas bifatanyije n'abanyarwanda baba muri Sweden n'inshuti zabo basaga 400 kwishimira iyimakazwa ry'ihame ry'uburinganire muri Sweden no mu Rwanda.'

Teta Diana yabwiye InyaRwanda, ko yakozwe ku mutima no kongera gutaramira abavukarwanda. Ati "Abanyarwanda ni beza, basa neza inyuma no ku mutima kandi iyo bahuye bigahebuza."

Yungamo ati "Nishimye cyane, abantu bitabiriye cyane, 'salle' yari yuzuye. Abanyarwanda baba hanze batewe ishema cyane n'aho bakomoka!" Imibare igaragaza ko iki gitaramo kitabiriwe n'abantu barenga 400.

We na Jules Sentore babanjirijwe ku rubyiniro n'amatorero atandukanye, mu rwego 'rwo gutoza umuco abato'. Teta avuga ko guhurira ku rubyiniro na Jules Sentore bifite igisobanuro kinini kuri we.

Baherukaga guhurira ku rubyiniro, mu gitaramo uyu muhanzikazi yakoze mu 2022, agikoreye kuri Institut Français.

Akomeza ati" Nishimiye cyane kwongera guhurira n'umuvandimwe wanjye Jules Sentore, nk'ibisanzwe twatanze ibyishimo kandi byinshi.

Teta Diana yataramiye mu mu buryo bwa 'Live' mu gihe cy'isaha n'iminota 10'.  Ndetse, yafatanyije na Jules Sentore kuririmba indirimbo bakoranye bise 'Umpe akanya' yakunzwe na benshi mu bihe bitandukanye.

Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Agahinge' iri kuri Extended Play (EP) ye yise 'Umugwegwe'. Ati 'Performance' yayo yagenze neza cyane kandi irimo ubutumwa bureba twese abari mu Rwanda no mu mahanga.'

'Nyamuneka mukunde umuco, muwutoze abato munawukundishe abandi. "Ni ngombwa ko abana b'abanyarwanda bakurira mu mahanga bumva neza aho bavuka.'

Asanga igikorwa nk'iki gihuriza hamwe Abanyarwanda gikwiye gushyirwamo imbaraga. Kuko ari imwe mu nzira nziza yo gutoza abakiri bato umuco Nyarwanda. Ati "Muri make ndishimye cyane. Ni igikorwa cyiza gikwiye no gukomeza kandi kikaguka. Dufatanyije twese twabishobora."

Ku rubyiniro, Teta Diana yari kumwe n'ikipe ye imucurangira. Kandi avuga ko bishimiye rwose kubona urugwiro ruba muri community y'abanyarwanda."

Uyu muhanzikazi yavuze ko umusaruro w'igitaramo ari ukugaragaza 'ibituranga bishingiye ku muco'. Ati "Ni ngombwa ko abana b'abanyarwanda bakurira mu mahanga bumva neza aho bavuka, bagatozwa imbyino n'ururimi gakondo bakarukurana."

Akomeza ati "Mboneraho gushimira Ambasade y'u Rwanda muri Suede, muri ndetse na 'Association' ihakorera izwi nka RWAS, barakora byiza cyane mu gusigasira umuco no kuwutoza.'

"Kandi uko dukomeza gukorana twese ndetse n'abatuye mu bindi bihugu bya Scandinavia, ibi bintu tubikomeje byakwagura imbibi bikanashinga imizi. Ku giti cyanjye rwose nishimye kandi urugwiro ruba mu banyarwanda ubanza nta handi ruba.' Jules Sentore yisunze indirimbo ze zinyuranye yongeye gutaramira Abanyarwanda batuye muri Suede

Umuhanzikazi Teta Diana yatangaje ko iki gitaramo cyari icy'akataraboneka ashingiye ku bwitabire ndetse n'uko cyagenze

 

Abanyarwandakazi babarizwa muri Suede bigaragaje mu mideli inyuranye yahanzwe

 

Ambasaderi Diane Gashumba [Uri iburyo] yagaragaje ko bishimiye uko iki gitaramo gishingiye ku muco cyagenze

  

Itorero ribyinna Kinyarwanda ryasusurukije abantu muri iki gitaramo cyahujwe no kwishimira ubufatanye bw'u Rwanda na Suede 



Teta Diana yagaragajwe urugwiro muri iki gitaramo nyuma yo gutanga ibyishimo

 

Umuhanzikazi Carolyne uri mu bakomeye muri Suede yataramiye abanyarwanda mrui iki gitaramo


 

Hatanzwe ibiganiro byagarutse ku ihame ry'uburinganire 


Abarenga 400 bitabiriye iki gitaramo cyaririmbyemo Jules Sentore na Teta Diana






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140882/suede-teta-diana-na-jules-sentore-bongeye-guhurira-ku-rubyiniro-mu-gitaramo-cyihariye-amaf-140882.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)