Mu irushanwa ni umwanya w'abagabo si uwo kugerageza - Mangwende ku bakinnyi bashya bari mu Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi mpuzamahanga w'Umunyarwanda ukinira FAR Rabat muri Maroc, Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] yavuze ko uyu mwanya ari wo mwanya mwiza wo kureba abakinnyi bashya baje mu ikipe y'igihugu cyane abaturutse hanze y'igihugu kuruta uko babarebera mu marushanwa.

Ni nyuma y'uko yari abajijwe uko abona abakinnyi bashya baje mu ikipe y'igihugu Amavubi, yavuze ko ari abakinnyi beza bakiri bato bigendanye n'aho bakina bazafasha.

Ati "Abakinnyi baje ni beza, kuko urebye aho abakina ku myaka ya bo baba bakiri abakinnyi bato, ubona ko mu gihe kiri imbere hari byinshi bazadufasha, navuga ko ku rwego rw'Amavubi aka ni ko kanya keza ko kubazana."

Yakomeje avuga ko ubundi iyo bagiye mu marushanwa atari ho ho kurebera abakinnyi bagomba kureberwa mu mikino ya gicuti.

Ati "Nkeka ko iyo twagiye mu marashanwa aba ari umwanya w'abagabo ntabwo ari umwanya wo kuvuga ngo twazana umukinnyi tukamureba, nkeka nitugera mu marushanwa tuzaba twamaze kureba abo dukeneye ndetse n'abo twari dufite tuzagira abo tugarura kuko twari dufite ikipe nziza kandi tugomba gukomereza aho twari tugeze."

Mu bakinnyi bashya bari mu ikipe y'igihugu iri muri Madagascar mu mikino ya gicuti harimo umunyezamu Maxime Wenssens ukina mu Bubiligi, Rubanguka Steve udakunze guhamagarwa ubu akaba akina muri Saudi Arabia.

Mangwende abona mu mikino ya gicuti ari cyo gihe cyiza cyo kugerageza abakinnyi mu Mavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-irushanwa-ni-umwanya-w-abagabo-si-uwo-kugerageza-mangwende-ku-bakinnyi-bashya-bari-mu-mavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)