APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino y'umunsi wa 25 ya shampiyona y'u Rwanda yakomeje mu mpera z'iki cyumweru, ni imikino itagize icyo ihindura ku rutonde rwa shampiyona ku makipe ahatanira igikombe.

Ni imikino yatangiye ikinwa uhereye ku munsi wo kuwa kane, aha ikipe ya Gasogi United yatsindiwe mu rugo n'ikipe ya Etoile de l'Est aho umukino warangiye ari igitego kimwe kubusa.

Bucyeye bwaho, ikipe y'Amagaju yari ari mu rugo iwayo i Huye aho isanzwe yakirira imikino yayo, yatsinze Marine FC igitego kimwe ku busa.

Kuwa Gatandatu nibwo amakipe akomeye ariko Rayon Sports yegukanye intsinzi imbere ya Mukura VS, Gikundiro ikaba yaratsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ngendahimana Eric.

Kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya Police FC yahatsindiwe na Gorilla FC ibitego 2-0, ibi byatumye iyi kipe ya Gorilla yiyongerera amanota ashobora no kuyigumisha mu kiciro cya mbere kuko ubu yagejeje amanota 26 biyishyira ku mwanya wa 12.

Uyu mukino wakurikiwe n'uwahuje ikipe ya Kiyovu SC yatsindiye i Nyamirambo ikipe ya Musanze FC ibitego 3-1, ibi bituma ikipe Musanze ibura umwanya wa kabiri wahise ufatwa na Rayon Sports.

Kuri iki cyumweru nibwo hasozwaga imikino y'umunsi wa 25 aho APR FC yanganyirije na Muhazi United igitego kimwe kuri kimwe.

I Bugesera, ikipe y'ako karere ikaba yanganyije na Etincelles ibitego 2-2, naho i Nyagatare ikipe ya Sunrise FC yahatsindiwe na AS Kigali ibitego 2-0.

Kugeza ubu Ikipe ya APR FC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda aho ifite amanota 59 igakurukirwa na Rayon Sports ifite amanota 48.

Mu gice cy'amakipe amanuka, ikipe ya Etoile de l'Est iracyari ku mwanya wa Nyuma n'amanota 22, ikabanzirizwa na Bugesera ifite amanota 24.

Uko imikino yakinwe yose yagenze:

Uko amakipe akurikiranye ku rutonde rw'agateganyo:

The post APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yanganyije-na-muhazi-united-rayon-sports-itsinda-mukura-vs-ibyaranze-umunsi-wa-25-wa-shampiyona-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yanganyije-na-muhazi-united-rayon-sports-itsinda-mukura-vs-ibyaranze-umunsi-wa-25-wa-shampiyona-yu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)