Nyuma yigitaramo, Cardinal Kambanda yashimye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cardinal Kambanda yahaye Israel Mbonyi iyi mpano ya Bibiliya, nyuma y'uko uyu muhanzi atanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza Pasika 'Ewengalie Celebrations' cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2024.

Cyari igitaramo cy'amateka cyaririmbyemo: Israel Mbonyi, Zoravo wo muri Tanzania, James na Daniella, Chrisus Regnat, Elie Bahati, Alarm Ministries, Shalom Choir na Jehovah Jireh Choir cyateguwe n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) mu gusoza ubukangurambaga bwiswe 'Shyigikira Bibiliya', bwo gushishikariza abantu gutera inkunga Bibiliya kugira ngo itazabura burundu mu Rwanda.

Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda, ko yanyuzwe n'impano yahawe na Cardinal Kambanda amushimira ku bwo gukoresha ijwi rye mu kugeza kure ivugabutumwa.

Ati 'Aranshimiye ampa impano ya Bible. Cardinal Kambanda aranejeje cyane. Ambwiye ko twahetse ubutumwa mu ndirimbo tubugeza kure cyane.'

Muri iki gitaramo, Cardinal Kambanda yashimye Imana ku bw'ibirori n'ibyishimo bya Pasika 'ukaduha impano ikomeye y'ijambo ryawe.

Yavuze ati 'Jambo wawe yigize umuntu Yezu Kristu arabitugarigariza, igihe yabwiraga umuhengeri ati 'tuza'. Yavuze ko Kristu ari umuremyi ushobora kurema ubundi buzima bushya 'ari bwo yatugarije muri Pasika azuka'.

Cardinal Kambanda yavuze ko Bibiliya 'niyo iduhuza twese kuko mu Rwanda, Abanyarwanda tubara ko 97% cyangwa 98% ari Abakristu bivuga ngo twese duhurira kuri Bibiliya, ijambo ry'Imana bigaragarira no muri iki gitaramo cyaduhuje'. 

Yashimye buri wese witabiriye iki gitaramo mu rwego rwo kwizihiza Pasika 'ngo tunashyigikire Bibiliya'. 

Yavuze ko Bibiliya ari cyo gitabo gikuru 'dufite hano ku Isi' kandi nta gitabo kiriho gifite agaciro gakomeye mu mateka hano ku Isi kiruta Bibiliya. Ati 'Ibyo nabihamya nemeye, kuko nziko ariko bimeze'.

Cardinal Kambanda yavuze ko Bibiliya imaze imyaka ibihumbi bitatu, ariko hashize imyaka 2025 'tubonye Yezu waturokeye'. Yibukije ko Pasika ari umunsi ukomeye ku mukristu, kuko imwumvisha uko Krsito 'yadutsindiye urupfu akaduha ubuzima'. Ati 'Urupfu niwe mwanzi mubi w'ubuzima, ariko Yesu yaramudutsindiye.'

Yavuze ko abantu bakiriye ijambo ry'Imana 'Isi yagira amahoro, ingo zagira amahoro, ibihugu byagira amahoro'. Kambanda yasabye buri wese gukora uko ashoboye kugirango Bibiliya ikomeze kuboneka ku bakristu.

Israel Mbonyi- Uyu muhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, afatwa nka Nimero ya mbere muri iki gihe, ahanini bitewe n'ibihangano bye.

Ubwo yari ageze ku rubyiniro, yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Ndashima' imaze amezi umunani igiye hanze, aho imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 1.5.

Ku rubyiniro yari kumwe n'abakobwa batatu ndetse n'abasore batatu bamufashije kunoza neza amajwi. Yaserutse yambaye ipantalo y'ibara ry'umukara ndetse n'umupira w'ibara ry'umweru.

Yakomereje ku ndirimbo ye yise 'Tugumane', avuga ko ari imwe mu ndirimbo ze akunda mu buryo bukomeye. Uyu munyamuziki yashyize abantu mu mwuka ubwo yaririmbaga indirimbo ye yitiriye Album 'Nk'umusirikare' yafatiye amashusho mu Intare Conference Arena.

Israel yigeze kubwira InyaRwanda ko yahisemo kwita iyi album izi zina, ashingiye ku majwi menshi y'abafana bakunze iyi ndirimbo ubwo yayibaririmbiraga ku nshuro ya mbere, bakanyurwa n'ubutumwa bukubiyemo.

Yavuze ko yari afite amazina menshi yashakaga kwita iyi album, ariko atarabona izina rya nyaryo, ahitamo kwemeranya n'abakunzi be.

Nina Siri yabaye Nina Siri muri iki gitaramo

Iyi ndirimbo kuva yasohoka yacengeye cyane mu mitima ya benshi, cyane cyane abakoresha ururimi rw'Igiswahili. Umubare w'insengero n'Abakristu bayisubiramo ugenda wiyongera umunsi ku munsi, ari na ko benshi bayisakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi ndirimbo iherutse gukura ku mwanya wa mbere indirimbo 'Enjoy' ya Diamond na Jux ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe muri Tanzania. Yaracengeye mu buryo bukomeye, biri mu bituma iyo Israel Mbonyi ayiteye yikirizwa n'ibihumbi by'abantu.

Israel aherutse kubwira InyaRwanda ko akora indirimbo 'Nina Siri' yari afite gushidikanya muri we yiyumvisha ko itazakundwa cyane, ahanini biturutse ku kuba yarakunze kuririmba cyane mu rurimi rw'ikinyarwanda.

Uyu muhanzi yavuze ko kuva yasohora iyi ndirimbo yabonye ubutumwa bw'abantu benshi bashimye uburyo yayikozemo n'ubutumwa bukubiyemo.

Tariki 19 Werurwe 2024, yujuje Miliyoni 1 y'abamukurikira kuri Youtube, mu gihe amaze igihe ashyize imbaraga mu gukora ibihangano by'ivugabutumwa ryubakiye mu ndimi z'amahanga cyane cyane Igiswahili.

Yabaye uwa gatatu mu baririmbyi bo mu Rwanda bujuje Miliyoni y'aba 'Subscribers' kuri Youtube nyuma ya Ambassadors of Christ Choir ifite Miliyoni 1.16 na Meddy ufite Miliyoni 1.3. Mu bahanzi ku giti cyabo, Mbonyi araza ku mwanya wa kabiri mu bafite ka gahigo.

Cardinal Kambanda yahaye Israel Mbonyi impano ya Bibiliya,amushimira ku bw'ivugabutumwa akora 

Ibyishimo ni byose kuri Israel Mbonyi nyuma y'uko ahawe Impano ya Bibiliya na Cardinal Kambanda


Israel Mbonyi yatanze ibyishimo bisendereye muri iki gitaramo 'Ewangelia Celebrations'
Israel Mbonyi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuri Album 'Nk'Umusirikare'

Israel Mbonyi yaririmbye anezerewe nyuma y'uko imyaka 10 ishize ari mu muziki

 

Inkuru bifitanye isano: Abarimo Israel Mbonyi na James&Daniella basigiye ibyishimo Abakristu bizihije Pasika mu gitaramo cyambukiranyije umunsi 

KANDA HANO UREBE UKO ISRAEL MBONYI YITWAYE MURI IKI GITARAMO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141464/nyuma-yigitaramo-cardinal-kambanda-yashimye-israel-mbonyi-amuha-impano-amafoto-video-141464.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)