Amajyepfo yihariye umubare munini w'abitegura kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu igororero rya Nyamasheke niho hatangirwa amahugurwa y'Ubumwe n'Ubudaheranwa yashyiriweho abakoze Jenoside bitegura kurangiza ibihano bakatiwe n'inkiko.

Kuva iyo gahunda yajyaho mu ntangiriro za 2025, iri Gororero rimaze guhugurirwamo abarenga 2.000 mu byiciro umunani higanjemo abo mu Ntara ya Amajyepfo.

By'umwihariko mu cyiciro cya munani cyitabiriwe n'abagororwa 645, Intara y'Amajyepfo yari ifitemo 307, Intara y'Iburasirazuba ifitemo 162, Intara y'Iburengerazuba ifite 86, Umujyi wa Kigali 77, naho Intara y'Amajyarugu ifitemo 13.

Mu birori byo gusoza iki cyiciro cya munani cy'aya mahugurwa, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko impamvu iyi ntara yihariye umubare munini w'abitegura kurangiza ibihano ku byaha bya Jonoside ari uko Jenoside yagize ubukana bukabije muri iki gice.

Ati 'Uko dufite abagororwa benshi barangije ibihano ni nako dufite Abatutsi benshi bishwe muri Jenoside'.

Kayitesi yabwiye abagororwa ko Intara y'Amajyepfo yiteguye kubakira na yombi, abasaba kuzibukira Ingengabitekerezo ya Jenoside nubwo uwabigerageza atabona aho amenera kuko ubu Abanyarwanda bunze ubumwe.

Umuyobozi ushinzwe ubumwe bw'Abanyarwanda n'ubudaheranwa muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Uwera Kayumba Alice, yavuze ko abenshi mu bari kurangiza ibihano muri iyi minsi biganjemo abanze kwirega no kwemera icyaha.

Amahugurwa agenewe abarangije ibihano yashyizweho mu ntangiriro za 2025 nyuma y'aho hagaragaye ubwiyongere bw'ingengabitererezo ya Jenoside, ubusesenguzi bukerekana ko yiganje mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi barangizaga ibihano batarahindutse by'ukuri.

Guverineri Kayitesi yasobanuye impamvu Intara y'Amajyepfo yihariye umubare munini w'abagororwa bitegura kurangiza ibihano kuri Jenoside
Komiseri w'agateganyo ushinzwe ibikorwa by'Igorora muri RCS, SSP Olive Mukantabana, yavuze ko abagororwa barangiza ibihano barahawe ubumenyi butandukanye, abasaba kuzaba neza n'abo basanze
Abasoje amahugurwa y'abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside bahabwa icyemezo
Guverineri Alice Kayitesi yasabye aba bagororwa kuzajya bitabira gahunda za Leta
Kayumba Uwera Marie Alice, ushinzwe Ubumwe bw'Abanyarwanda muri MINUBUMWE, yavuze ko abitabira aya mahugurwa iyo batashye bitwara neza kurusha abatarayitabiriye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-yihariye-umubare-munini-w-abitegura-kurangiza-ibihano-ku-byaha-bya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)