Iyi inama iteganyijwe ku wa 15-19 Kamena 2026.
Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame azageza ijambo ku bitabiriye iyi nama.
Iyi inama itegurwa ku bufatanye bwa Komisiyo Nyafurika ishinzwe ibijyanye n'indege za gisivile n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ihuza ba Minisitiri bafite ubwikorezi mu nshingano, abayobozi b'ibigo by'indege za gisivile, abayobozi b'ibigo by'indege n'ibibuga by'indege.
Yitabirwa kandi n'abayobozi b'inganda, abashoramari n'abafatanyabikorwa mu bwikorezi bwo mu kirere.
Igamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya AU izwi nka Single African Air Transport Market (SAATM), igamije gukuraho inzitizi zikigaragara mu ngendo zo mu kirere muri Afurika no guhuza imikoranire muri uru rwego.
Abayitabiriye bigira hamwe kandi uko Afurika yakubaka urwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere rukomeye hirya no hino mu bihugu bigize uyu mugabane.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko uretse iyi nama, biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byo ku ruhande na Perezida w'Inama y'Ubutegetsi iyoboye Togo, Faure Essozimna Gnassingbé.
Inama nk'iyi yiga ku bwikorezi bwo mu kirere iheruka ni iyabereye i Kigali ku wa 4-5 2025.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko 'Mu myaka igiye kuza abakoresha ingendo zo mu kirere ku Mugabane wacu bazikuba hafi kabiri. Ku rwego rw'umugabane hashyizwemo imbaraga nyinshi mu gufungura ikirere cyacu binyuze mu mishinga itandukanye.'
'Nk'urugero twakuyeho viza ku Banyafurika bose. Guteza imbere abari n'abategarugori mu kwitabira urwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere na byo biri mu bituraje ishinga.'
Yavuze ko mu gihe ibyo byaba bikozwe mu buryo bukwiriye, bizatanga imirimo myinshi no kwimakaza udushya.
Perezida Kagame yatangaje ko Sosiyete y'u Rwanda y'ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir na yo iri kwagura ibyerekezo ijyamo, icyakora agaragaza ko ubwikorezi bwo mu kirere bukomeje guhura n'imbogamizi zikomeye cyane zirimo izamuka ry'ikiguzi cy'imirimo ndetse n'ibikorwaremezo bike.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ari-muri-togo