Umuhanzi w'icyamamare muri Uganda, Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool, yatangaje ko yatekewe umutwe n'umuntu yavuze ko ari Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, amushinja kumucucura amafaranga yitwaje izina ry'u Rwanda ndetse n'ikipe ya Arsenal.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Bebe Cool yavuze ko ibyo byabaye mu mwaka ushize, asobanura ko Mutesi Jolly usanzwe uba mu Bwongereza kandi uzwiho gukurikirana cyane imikino ya Arsenal ari we wamushutse.
Yagize ati: 'Uyu mugore witwa Mutesi Jolly aba mu Bwongereza kandi ahora akurikirana imikino ya Arsenal. Umwaka ushize yantekeye umutwe anyambura mu izina ry'u Rwanda na Arsenal, none ubu ari ku yindi misiyo ikomeye. Inkuru yose iri mu nzira.'
Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, akurura impaka n'ibitekerezo bitandukanye. Hari abahise bashyigikira ibyo Bebe Cool yavuze, mu gihe abandi basabye ko yatanga ibimenyetso bifatika mbere yo gushinja umuntu mu ruhame.
Nyuma y'ayo magambo, Mutesi Jolly yahise asubiza abinyujije ku rubuga rwa X, ahakana yivuye inyuma ibyo aregwa. Yavuze ko niba koko hari uwatekeye umutwe Bebe Cool akoresheje izina rye, uwo muntu yamwiyitiriye kandi ko bidakwiye ko ashinjwa ibintu adafiteho uruhare.
Mu butumwa bwe, Jolly yagize ati: 'Uraho Bebe Cool! Mbere na mbere, mbabajwe no kuba waratekewe umutwe n'umuntu wanyiyitiriye. Ariko ubutaha ujye ubanza gukoresha ubushishozi no kugenzura amakuru mbere yo gushinja abantu mu ruhame. Nk'umuntu uzwi, wagakwiye kubanza kumenya ukuri no gukora ibikwiye.'
Mutesi Jolly yavuze ko atigeze agira uruhare mu byo Bebe Cool avuga, anasaba ko habanza gukorwa iperereza no kugenzurwa amakuru mbere yo gushyira abantu mu majwi.
Kugeza ubu, Bebe Cool ntarashyira ahagaragara ibimenyetso cyangwa ibisobanuro birambuye byerekana uburyo yaba yarambuwe cyangwa se uburyo Mutesi Jolly yaba yarabigizemo uruhare. Icyakora yavuze ko ateganya gutangaza inkuru yose mu minsi iri imbere.
Ibi byabaye nyuma y'igihe gito Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w'ingabo za Uganda akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, atangaje ku rubuga rwa X ko hari umugore ukomoka mu gihugu gituranye na Uganda yihebeye, anavuga ko izina rye ritangizwa n'inyuguti 'J'. Nubwo nta muntu yavuze mu izina, bamwe ku mbuga nkoranyambaga bahise batangira guhuza ayo magambo na Mutesi Jolly.
Kugeza ubu, ikibazo kiracyari mu rwego rw'amagambo hagati y'impande zombi, mu gihe benshi bategereje ibimenyetso Bebe Cool yavuze ko azashyira ahagaragara kugira ngo hamenyekane ukuri kw'ibirego bye.
Source : https://flash.rw/2026/06/17/mutesi-jolly-arashinjwa-ubwambuzi-nubutekamitwe/