Ibi yabigarutseho mu nama mpuzamahanga yateguwe na Kaminuza y'u Rwanda-Ishami ry'Uburezi n'abafatanyabikorwa bayo. Iri kwigirwamo ibijyanye n'uburezi buvuguruye n'uburyo bwajyanishwa n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya kane, yatangiye ku wa 15 Kamena 2026, biteganyijwe ko izamara iminsi itatu. Yitabiriwe n'abashakashatsi, abahanga, abanyeshuri n'abayobozi ba za kaminuza baturutse mu bihugu bitandukanye.
Insanganyamatsiko y'iyi nama ni gutegura iterambere rirambye, guhanga udushya no kubaka ubushobozi buhamye.
Umuyobozi w'Ishami ry'Uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Nsanganwimana Florien yavuze ko iyi nsanganyamatsiko ijyanye n'intego y'iyi kaminuza kuko igira uruhare rukomeye guteza imbere uburezi n'ubushakashatsi.
Ati 'Icyo dufasha abanyeshuri bacu ni ukubaha uburezi budaheza, bushingiye ku guhanga udushya ndetse n'ibyo bize bakabyifashisha mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete.'
Yagaragaje ko mu bindi basigaye bibandaho ari ugushishikariza abanyeshuri biga muri iyi kaminuza kumenya gukoresha ikoranabuhanga rya AI mu byo biga, gukora ubushakashatsi ndetse n'ibindi.
Nubwo bimeze uko hari benshi bakunze kugaragaza ko iri koranabuhanga ry'ubwenge buhangano ryishe ireme ry'uburezi kubera ko ryatumye abanyeshuri baba abanebwe, kubera ko mu mikoro ngiro bahabwa ku ishuri bisunga cyane iri koranabuhanga.
Prof. Nsanganwimana we avuga ko atemeranya na bo kubera ko iri koranabuhanga ryorohereza abanyeshuri gukurikirana amasomo yabo.
Ati 'Nk'Ishami ry'Uburezi Ntabwo tuvuga ko ubwenge buhangano bwaje gusubiza ireme ry'uburezi n'imyigire y'abanyeshuri inyuma.'
Yavuze ko igihe abanyeshuri barikoresha nabi bishobora gutuma ireme ry'uburezi mu Rwanda risubira inyuma ndetse ugasanga mu byo bize ntacyo bigeze bakuramo kubera ko byose babibonaga bifashishije iryo koranabuhanga.
Yagaragaje ko basigaye barahinduye uburyo batangamo imikoro, aho basaba abanyeshuri kwifashisha iryo koranabuhanga ariko bakavuga ibisubizo babonye aho kubisubiza ku mpapuro gusa batabijyanye imbere.
Ati "Twebwe icyo tubafashamo ni kubabwira ngo mwabonye amakuru ahagije kandi atandukanye, abafashe gutekereza, mwebwe mugire icyo mukuramo kigaragaza ko mwize kurusha ko nituguha umukoro ngiro ugenda ukabifata ukabiterura uko bimeze. Ubundi umukoro wari ugamije ngo ugire amakuru ahagije hanyuma noneho nawe ugaragaze mu buryo bw'imitekerereze, icyo byagufashishije mu rwego rwo kunguka ubumenyi bushya"
Ku rundi ruhande, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari muri Kaminuza y'u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera, yavuze ko iyi kaminuza ishyira imbaraga mu guha abanyeshuri ubumenyi bubafasha gukora ubushakashatsi bwifashishwa mu gukemura ibibazo biri mu gihugu ndetse no gushyiraho politiki zifashishwa mu gukemura ibyo bibazo.
Yagaragaje ko kuba bakiriye inama iri ku rwego mpuzamahanga yiga ku guteza imbere uburezi buvuguruye, ari umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo byugarije uru rwego ndetse n'uburyo rwakomeza gutezwa imbere.
Ati 'Muri iyi nama bizaba ari umwanya mwiza wo kuganira uburyo urwego rw'uburezi bwatezwa imbere mu gihugu cyacu cy'u Rwanda, muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.'