Yize umuziki imyaka 5! Patrick Nishimwe watan... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuramyi Patrick Nishimwe wavukiye i Rusizi mu Ntara y'Iburengerazuba, yakuranye impano yo kuririmba kuko kuva akiri muto yaririmbaga muri korali y'abana izwi nka 'Sunday School.'

Nubwo yari afite iyo mpano ariko, Patrick yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aririmba ku giti cye mu 2016. Icyo gihe, yabikoze iminsi micye abona ko akwiriye kujya kwiyungura ubundi bumenyi, nuko ahita ajya kwiga umuziki  no kuramya mu ishuri rya Reformed Theological College riherereye muri Uganda.

Nyuma y'imyaka ibiri avuye kwiyungura ubumenyi muri iri shuri, Patrick Nishimwe yagize ihishurirwa ryo gutangira gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo buhoraho kandi bunoze akoresheje urubuga yise 'Incense Worship' bisobanuye 'kuramya kuzamuka nk'umubavu' ku ntebe y'Imana.

Mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gashyantare 2024, uyu muramyi yatangaje ko uru rubuga rwa Incense Worship ari ihishurirwa ryagutse rikubiyemo ibinyuranye bihuriza cyane ku kuramya Imana mu buryo bwa muzika, harimo 'igikorwa twatangiye cyo gushyira hanze indirimbo zo kuramya ndetse n'ibindi byinshi tuzagenda dusangiza abantu b'Imana uko turushaho kugenda dukurira muri iryo hishurirwa.'

Akomoza ku ntego ye muri uyu murimo yagize ati: 'Intego yacu nyamukuru ni uko dukomeza kwibuka ko igihe cyaje kandi gisohoye ko abaramya Imana Data twese tuyiramya mu kuri no mu mwuka nk'uko tubisanga muri Yohana:4:23.'

Nka Incense Worship igizwe nawe gusa kugeza ubu, Patrick yatangaje ko yabashije gukora album ya mbere yise 'Shammah.' Iyi album izaba iriho indirimbo 7.

Ati: 'Nkimara kugira iri hishurirwa mu by'ukuri, numvise rinduta cyangwa riruta izina ryanjye numva nkunze kubyitiriwa. Numva ntacyo bintwaye ko umbona ukumva Incense Worship kuko binshyira mu mwanya wo kumva ko mfite inshingano yo kugira kwa kuramya kwanjye kwa buri munsi guhora kuzamuka ku ntebe y'Imana.

Incense kuri njyewe no ku bandi, ni icyitegererezo. Hari igihe duhera mu kuririmba tukaririmba umuziki mwiza, abantu bakabikunda rimwe na rimwe bakagira amarangamutima kugeza no ku rwego rwo kurira, ariko mu by'ukuri atari ukuramya nyako. 

Nifuje kuzajya mpora ngongana n'iri zina rihora rinyibutsa ko kuramya kwawe atari ukuririmba cyangwa wabyize mu ishuri, ahubwo kuramya kwawe kugomba kuzamuka imbere y'intebe y'Imana kukakirwa nk'uko impumuro nziza yakirwa.'

Patrick yasobanuye ko kuba yaragiye kwiga umuziki bimufasha kugendera mu muhamagaro Imana yamuhaye mu buryo bwiza kurushaho. Ati: 'Kuba mbasha gukora uyu murimo naranize, hari byinshi ntari nzi kera ubu ngubu nzi nibwo binyoroheye kubikora.'

Yasobanuye ko nubwo bamwe mu baramyi bakunze kugwa mu ikosa ryo kuririmba ubuzima bwabo cyane mu ndirimbo zifashishwa no mu nsengero, mu by'ukuri bari bakwiye kuririmba indirimbo zatura ukuri kw'Ijambo ry'Imana.

Ati: 'Birasoboka cyane ko umuziki waba ari impano, ariko ntabwo tuyihabwa ikuze, birashoboka ko dushobora kuyikoreramo amakosa cyane. Wenda nkandika indirimbo ingana n'uko gusobanukirwa Imana kwanjye kungana, ariko ugasanga idahuye n'ijambo ry'Imana. Icyo ishuri ryamfashije ni ukugaruka cyane mu ijambo ry'Imana.'

Mu bundi bumenyi Patrick yakuye muri Uganda, harimo kumenya gucuranga bimwe mu bicurangisho by'umuziki no gusobanukirwa neza ibijyanye n'ibyo akora ndetse n'impamvu yabyo.

Patrick kandi yavuze ko abaramyi benshi bakunze guhurira ku ikosa ry'imyandikire y'indirimbo zabo, aho benshi bandika bivugaho aho kuvuga ijambo ry'Imana. Yongeyeho ko kandi usanga abahanzi benshi bibanda ku iterambere ryabo gusa bakibagirwa bagenzi babo, ashimangira ko igikwiye ari ugufatana akaboko bakazamurana.

Yashimangiye ko nubwo amafaranga akenewe ngo umurimo w'Imana ukorwe mu buryo bunoze, atariyo ashyize imbere kuko yizere ko Imana inzira nyinshi zo gufasha abana bayo mu murimo wayo.

Nubwo kugeza uyu munsi ariwe wenyine ugize Incence Worship, yasobanuye ko yizeye gukomeza gukurira muri iri hishurirwa, aho mu gihe kiri imbere bishoboka ko hazagenda hiyongeramo n'abandi bahanzi.

Abajijwe ikijyanye no guhindagura amadini asengeramo, Patrick yasobanuye ko umuhamagaro w'Imana urenze idini. Yongeyeho ko yavukiye muri ADEPR, agakirizwa muri Zion Temple, hanyuma umuhamagaro ukamwerekeza muri Eglise Vivante Rebero ari naho asengera uyu munsi.

Mu gihe kitarambiranye muri uyu mwaka, Patrick Nishimwe azakora igitaramo cy'amateka azanamurikiramo album nshya yakoze nka Incence Worship yise "Shammah."


Patrick Nishimwe yateguje album ye ya mbere izagaragaraho indirimbo 7


Yasobanuye iby'ihishurwa yagize ryabyaye Incence Worship

Yagize ihishurirwa nyuma y'imyaka ibiri avuye kwiga umuziki ushingiye ku kuramya by'ukuri muri Uganda

Patrick Nishimwe yavuze amwe mu masomo yize mu myaka itanu yamaze adakora umuziki


Ubu, yiteguye gufasha benshi kuramya Imana mu buryo bushingiye ku kuri kw'Ijambo ry'Imana

Patrick yamaze gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y'imyaka 7


El Shaddai ya Incense Worship yamaze kugera hanze


Umunyamakuru Nzahoyankuye Nicodeme yabengutse impano ya Patrick Nshimwe yiyemeza kumushyigikira uko ashoboye

Umuramyi Patrick Nishimwe hamwe na bamwe mu bamufasha muri Incense Worship Â Ã‚ 

Incense Worship batangaje byinshi kuri Album yihariye bise "Shammah" 

REBA INDIRIMBO "EL SHADDAI" YA INCENSE WORSHIP YATANGIJWE NA PATRICK NISHIMWE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139282/yize-umuziki-imyaka-5-patrick-nishimwe-watangije-incense-worship-yateguje-album-ya-mbere-v-139282.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)