
Ku wa 31 Mutarama 2024 ni bwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Washington DC.
Aho ku wa 01 Gashyantare 2024 bifatanije n'Abayobozi mu nzego zo hejuru za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abagize Inteko Ishingamategeko, Abashoramari n'abandi bavuga rikijyana mu masengesho yo gusabira iki gihugu.
Kuri uyu wa 02 Gashyantare 2024,akaba aribwo Rwanda Day izagutangira ikazasozwa ku wa 03 Gashyantare 2024, iyi minsi yose izabera Gaylord National Resort&Convention Center.
Abarenga ibihumbi 7000 nibo byitezwe ko bitabira Rwanda Day muri abo harimo abafite amazina akomeye mu myidagaduro n'ubuhanzi muri rusange mu Rwanda.
Twavuga Bruce Melodie uza no kugira uruhare muri iki gikorwa mu gutanga ikiganiro kirebana n'Iteramabere rya Siporo n'Ubukungu afatanije Masai Ujiri Umuyobozi wa Giants Of Africa, Clare Akamanzi ,Umuyobozi wa Basketball Africa na Eugene Ubalijoro uri mu bashinze Moison Coors.
Mu bandi bitezwe muri iki gikorwa bafite aho bahuriye n'imyidagaduro barimo The Ben, Massamba Intore, Ally Soudy, Babo, Ngabo Karegeya uzwi nk'Ibere rya Bigogwe.
Hakaza kandi Sonia Mugabo umwe mu bakomeye mu mideli, Ernesto Ugeziwe, Innox, DJ Toxxyk, Ruti Joel, King James, Cedru, Teta Diana, Kitoko, Mutonia Assia.
Ni benshi bitezwe muri iyi nama bamaze kubaka izina mu gisata cy'ubuhanzi n'imyidagaduro n'abanyamakuru nka Sandrine Isheja na Andy Bumuntu bamaze gufata rutemkirere berekeza i Washington DC.
Rwanda Day yatangiye mu mwaka wa 2010 bitewe n'ibihe bya COVID19, ikaba hari imyaka itabaye ariko mu nshuro zigera ku 10 imaze kuba yatanze umusaruro ugaragara.
Imaze kubera ku Mugabane w'u Burayi no muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba yaragize uruhare mu kuzamura ibikorwa by'ishoramari ry'Abanyarwanda baba hanze mu Rwanda.








