The Rock na Lady Gaga mu byamamare 10 birwaye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indwara y'agahinda gakabije izwi nka 'Depression' iri mu zihangayikishije Isi muri rusange bitewe n'uko ikomeje kwibasira benshi ndetse ikanahitana benshi bayirwaye bagiye bafata umwanzuro wo kwiyahura.

Benshi batekereza ko kurwara indwara y'agahinda gakabije biterwa n'ibibazo runaka umuntu anyuramo, ndetse benshi bibwira ko yibasira ababayeho nabi gusa ntigere ku babayeho neza banafite ifaranga.

The New York Times yatangaje ko uretse kuba abantu basanzwe aribo bafite umubare munini w'abarwaye 'Depression', nyamara ngo no mu byamamare harimo benshi babana n'iyi ndwara ndetse kuba bafite ubukire, ubwamamare banavuga rikijyana ngo ntibibabuza kuba bararwaye iyi ndwara.

Hari ibyamamare 10 mpuzamahanga byeruye bivuga ko birwaye indwara y'agahinda gakabije ndetse ko ntakimwaro kirimo kuba babivuga, banashishikariza n'abandi kubivuga no kuyivuza :

1. The Rock

Dwyane Johnson wamamaye ku izina rya The Rock uzwi cyane muri sinema no mu mikino yo kumvana imbaraga ya 'Catch', ari mu byamamare byafashe iya mbere mu gutangaza ko barwaye 'Depression'. Mu 2015 nibwo uyu mugabo w'ibigango, yatangaje ko arwaye iyi ndwara ndetse anahishura ko amaze igihe kinini afata ibinini bya 'Anti-Depressant' bimufasha guhangana n'iyi ndwara.

2. Lady Gaga

Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Lady Gaga, ufite inkomoko mu Butaliyani gusa akaba yibera muri Amerika ari naho akorera ibikorwa bye, nawe arwaye indwara y'agahinda gakabije. Mu 2012 nibwo bwa mbere yatangaje ko abana n'iyi ndwara ndetse avuga ko yayirwaye kera akiri muto nyuma y'uko ahuye n'ibyago byo gufatwa ku ngufu. Mu 2020 yabwiye People Magazine ko iyi ndwara ariyo yatumye akora album yise 'Chromatica' aho agaruka ku bihe bigoye anyuramo kubera iyi ndwara.

3. Prince Harry

Igikomangoma cy'u Bwongereza, Harry, nawe nubwo akomoka mu muryango ukomeye ku Isi ndetse akaba abayeho neza, ntabwo byamubujije kuba yarwara indwara y'agahinda gakabije. Ibi yabitangaje mu gitabo yasohoye mu Ukuboza mu 2022 yise 'Spare' aho yavuze ko kuva nyina Princess Diana yakwitaba Imana byamuteye agahinda gakomeye kanamuviriyemo Depression.

4. Miley Cyrus

Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime wamamaye muri filime y'uruhererekane yitwa 'Hannan Montana', ari mu byamamarekazi birwaye indwara y'agahinda gakabije. Mu 2013 ubwo yagiranaga ikiganiro na Ellen DeGeneres kuri televiziyo mpuzamahanga ya ABC, yavuze ko kuva mu 2011, abana n'indwara y'agahinda gakabije ndetse ko ariyo yanatumye yishora mu gukoresha ibiyobyabwenge.

5. Selena Gomez

Icyamamarekazi mu muziki, Selena Gomez, usanzwe unakina filime, nawe ubuzima yanyuzemo akiri muto bwahuriranye no kwamamara byihuse, byatumye arwara Depression. Ibi yabivuze mu 2022 muri filime mbarankuru ku buzima bwe yise 'My Mind & Me' aho yavuze ko amaze igihe kinini yaribasiwe n'iyi ndwara.

6. Kerry Washington

Icyamamarekazi muri Sinema, Kerry Washington, uri mu biraburakazi bake bakomeye i Hollywood, yakunzwe cyane muri filime y'uruhererekane yitwa 'Scandal', nawe abana n'indwara y'agahinda gakabije. Mu 2020 Kerry Washington yatangaje ko ubwamamare bwe no kurwaza nyina indwara ya kanseri y'amabere byatumye nawe agira indwara y'agahinda gakabije.

7. Kristen Bell

Umunyamerikakazi uzwi cyane mu gukina filime, Kristen Bell, yatangaje ko arwaye indwara y'agahinda gakabije mu 2021. Yavuze ko iyi ndwara yamwibasiye nyuma y'uko  yagize ibibazo byo gusama inda zivamo inshuro zirenze esheshatu bigatuma yiheba cyane bikanamuviramo kurwara Depression.

8. Demi Lovato

Kuva mu 2009 Demi Lovato yagiye ajyanwa muri 'Rehab' inshuro nyinshi kubera gukoresha ibiyobyabwenge byinshi. Uyu muhanzikazi yagiye avuga kenshi ko arwaye indwara y'agahinda gakabije abicishije mu ndirimbo ze. Byumwihariko mu 2011 Lovato yagerageje kwiyahura Imana ikinga akaboko. Kuva icyo gihe kugeza ubu Demi Lovato ari ku miti imufasha guhangana n'iyi ndwara.

9. Wayne Brady

Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya Wayne Brady, nawe arwaye indwara y'agahinda gakabije. Uyu mugabo uzwi muri filime nka 'Kink Boots' n'izindi, mu 2022 yatangarije People Magazine ko arwaye indwara y'agahinda gakabije ndetse ashimira umugore we Mandie Taketa wamubaye hafi kuva yarwaya iyi ndwara.

10. Cara Delevingne

Umwongerezakazi kabuhariwe mu gukina filime no kumurika imideli, Cara Delevingne arwaye indwara y'agahinda gakabije.

Mu 2021 Cara yatangarije The Guardian ko afite iyi ndwara aho avuga ko ahanini yatewe n'uko umuryango we n'abantu batigeze bakira neza ko akunda abakobwa bagenzi be (Lesbian). Ibi ngo byatumye yiheba cyane ndetse no kubona uko abantu bamuvugaga ku mbuga nkoranyambaga bimutera Depression.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139467/the-rock-na-lady-gaga-mu-byamamare-10-birwaye-indwara-yagahinda-gakabije-139467.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)