Hasabwe ko kwibuka abana bishwe muri Jenoside ku rwego rw'igihugu byajya bibera i Karongi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abana n'abagore ku rwego rw'Akarere cyabereye mu Bitaro Bikuru bya Kibuye ku wa 31 Gicurasi 2026, gihuzwa no kwibuka abarwayi, abarwaza, abakozi n'abaganga b'Ibitaro Bikuru bya Kibuye bishwe muri Jenoside.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, akaba na Perezida w'Inama Njyanama y'aka Karere, Ngarambe Vedatse yavuze ko Kayishema Clement wari Perefe wa Kibuye, wateguye akanashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi bo ku Kibuye mu minsi irindwi yari umuganga.

Kayishema ni we wasabye Abatutsi guhungira muri Stade Gatwaro, ababeshya ko ari ho bari bucungirwe umutekano nyamara ari umugambi wo kubicira hamwe. Ni ko byagenze kuko abarenga ibihumbi 15 biciwe muri iyo stade tariki 18 Mata 1994.

Uwo munsi ababyeyi bahishe abana amasasu yica ababyeyi abana barakomereka, ubwicanyi buhosheje abana basimbuka igipangu cya Stade bagwa mu bitaro.

Mu minsi yakurikiyeho Jean Kambanda wari Minisitiri w'Intebe wa yiyise iy'Abatabazi yagiye ku Kibuye mu nama y'abavuga rikijyana barenga 180, Umuganga wo mu Bitaro bya Kibuye amubwira ko bafite abana benshi b'inkomere bashonje, amubaza ni ba ntacyo Leta yabafasha mu kwita kuri abo bana. Kambanda yanditse agapapuro ngo icyo kigabo kivuge kivuye aho. Iteka riratangwa uwo munsi inama ikirimo abana barenga 100 bicirwa aho bari bari kwitabwaho.

Ngarambe ati 'Aha ni habe ahiciwe abana benshi mu Rwanda, twe kubibuka twibuka n'abarwaza. Tugire umunsi wo kwibuka abagore n'abana tubihe agaciro ku rwego rw'igihugu'.

Nyinawagaga Clemence wari ufite imyaka 14 uri mu bana barokotse ubwicanyi bwakorewe abana muri ibi bitaro, avuga ko bikwiye ko Karongi ihabwa umwihariko mu kwibuka abana n'abagore ku rwego rw'igihugu kuko ari ho hiciwe abana benshi mu Rwanda.

Depite Uwamariya Odette yavuze ko icyifuzo cy'uko i Karongi hajya hibukirwa abana ku rwego rw'igihugu yumva inzego zazabiganiraho.

Ati 'Natwe twabyumvise, tuzakorana n'ababishinzwe kugira ngo icyo gitekerezo n'icyifuzo mwagize, gikomeze gukorerwa ubuvugizi'.

Imibare yerekana ko mu Bitaro bya Kibuye hiciwe abana 400 barimo abarenga 100 bishwe umunsi umwe.

Ubusanzwe kwibuka abana n'abagore ku rwego rw'Akarere ka Karongi byahuzwaga no kwibuka abarwayi, abarwaza, n'abakozi b'Ibitaro bya Kibuye bishwe muri Jenoside, ariko ubuyobozi bw'Akarere bwatangaje ko guhera umwaka utaha buri cyiciro kizajya cyibukwa ukwacyo.

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kibuye, Dr Ayingeneye Viollette yavuze ko kuba abana n'abagore bagiye kujya bibukwa n'abarwayi n'abakozi b'ibitaro n abo bakibukwa ukwabo bizatuma amateka ya buri cyiciro abona umwanya uhagije wo gusobanurwa neza.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Karongi basabye kwo kwibuka abana ku rwego rw'igihugu byajya bibera muri aka karere
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yasabye ko kwibuka abana ku rwego rw'igihugu byajya bibera i Karongi
Nyinawagaga Clemence warokotse ubwicanyi bwakorewe abana mu Bitaro bya Kibuye asanga bikwiye ko kwibuka abana bikorerwa i Karongi kandi bigahabwa umwihariko ku rwego rw'igihugu
Abimana Mathias watanze ikiganiro cy'amateka yasabye uruhare rwa buri wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Umuyobozi w'Ibitaro bya Kibuye, Dr Ayingeneye Viollette yanenze abaganga batatiriye inshingano yo kuvura bakica Abatutsi muri Jenoside
Depite Uwamariya Odette yavuze ko icyifuzo cy'uko ku rwego rw'igihugu kwibuka abana byajya kibera i Karongi yumva gikwiye kuganirwaho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasabwe-ko-kwibuka-abana-bishwe-muri-jenoside-ku-rwego-rw-igihugu-byajya-bibera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)