Umuramyi Divine Muntu ndirimbo 'Igicaniro' yanditswe na Antoinette Rehema #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuramyi Divine Nyinawumuntu yasohoye indirimbo nshya ''Igicaniro'' ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu kwegera Imana.

Ni indirimbo yasohotse ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026.

Aganira n'itangazamakuru, Divine Muntu yavuze ku mvano y'iyi ndirimbo yanditswe na Antoinette Rehema.

Ati ''Antoinette Rehema yambwiye ko mu minsi yashize mwuka wera yamugendereye amwibutsa ko abantu bakwiye kwegera igicaniro ndetse no kwiyeza(gukaraba)
Gusa nyuma yo gusenga Imana yaje guhishurirwa ko Divine ariwe ugomba gutambutsa ubu butumwa."

Iyi ndirimbo yibutsa abatuye mu Isi yose gukorera uwiteka batinya bahinda umushyitsi kuko Imana idaterana n'ibyanduye kuko Uwiteka ari uwera.

Inakubiyemo amashimwe aremereye ku Mana ku bw'imirimo ikomeye ikora ku bantu mu bihe bitandukanye aho uyu muhanzi yibutsa abantu gupfukamira Imana bakayigezaho ijwi ry'ishimwe.

Divine Muntu ni umwe mu baramyi bamaze kugaragaza impano idasanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba umwe mu bahanzi bazwiho kugira ijwi ridasanzwe.

Yanyuze mu makorali atandukanye kuva mu bwana bwe nyuma aza kwinjira mu mwuga wo kuririmba ku giti cye mu mwaka wa 2022 ubwo yigaga mu mwaka wa kane w'amashuli yisumbuye. Mu mwaka wa 2023 nibwo yinjiye muri Trinity For Support label yashinzwe na Uwifashije Frodouard(Obededomu).

Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo zirimo; Mbeshejweho, Urugendo, Irembo, Lahayiroyi, Hozana ndetse na Igicaniro yasohotse kuri ubu.

Mu kwezi kwa Mutarama 2026 Uyu muramyi yashakanye na Uwitonze Benjamin umuririmbyi wa Holy Nation Choir ADEPR Gatenga akaba umwe mu bagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo.

Uyu muramyi akaba yatangaje ko kuri ubu iki ari igihe cyo kurushaho kwagura umuhamagaro we.

Divine Muntu yasohoye indirimbo Igicaniro
Divine Muntu asigiye akora umuziki ku giti cye



Source : http://isimbi.rw/umuramyi-divine-muntu-ndirimbo-igicaniro-yanditswe-na-antoinette-rehema.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)