Ibyo wamenya kuri Gwladys Watrin wahawe kuyob... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024, risubiramo ko Trace Rwanda ari 'ishami ry'ikigo Trace Group', gisanzwe giifite insakazamashusho (Televiziyo) za Trace zikorera mu bihugu bitandukanye cyane cyane muri Afurika.

Bavuze ko Trace Rwanda iri mu biganza bya Gwlady Watrin izaba ifite inshingano zo guteza imbere urwego rw'ubuhanzi mu Rwanda.

Ni mu gihe Trace Academia ari urubuga rwa Internet rwifashishwa mu kwigisha no guhugura urubyiruko rwo muri Afurika, U Burayi, u Buhinde na Brazile ku kwihangira imirimo n'ubundi bumenyi bw'ibanze.

Umuyobozi Mukuru wa Trace Group', Olivier Laouche yahaye ikaze Gwladys, avuga ko hamwe n'ubunararibonye yakoranye imirimo inyuranye bamwitezeho gufasha 'Trace kugera ku ntego zayo zo gutanga ibyishimo no guteza imbere abaturage'.

Gwladys Watrin asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Umubano w'Abashoramari n'Iterambere ry'Ubucuruzi Ushinzwe Uburayi, Amafurika y'Amajyaguru mu kigo 'Rwanda Finance Limited'.

Iki kigo gishinzwe guteza imbere no kugaragaza u Rwanda nk'ahantu heza h'ishoramari Mpuzamahanga ndetse n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Afurika.

Afite uburambe bw'imyaka irenga 15 muri serivisi z'imari Mpuzamahanga cyane cyane mu bucuruzi n'iterambere ry'isoko, muri Banki, imari rusange, ubwishingizi n'itumanaho.

Mbere yo gukora mu ikigo Rwanda Finance Limited, yakoze imirimo inyuranye mu rwego rw'Amabanki y'ishoramari mu Bufaransa, aho yakoze muri Banki ya CM-CIC, itsinda rikomeye rya serivisi z'imari mu gihugu cy'u Bufaransa, aho yayoboye amashami menshi hirya no hino mu bucuruzi n'amabanki y'ishoramari ku bigo bito n'ibiciriritse ndetse n'amatsinda atangira.

Gwladys afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's' muri 'Management' yakuye muri SKEMA Business School yo mu Bufaransa, anafite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri (Bachelor's Degree) yakuye muri Kaminuza ya NEOMA yo mu Bufaransa mu ishami ry'ubucuruzi.

Mu 2023, u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards. Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, byumwihariko abo muri Afurika.

Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban...] ifite itsinda ry'abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n'itabirikwiye.

Ibi bihembo ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by'umwihariko abubakiye inganzo y'abo ku muziki wa Afrobeat.

Ibi bihembo byatanzwe ku wa 21 Ukwakira 2023 muri BK Arena, mu gitaramo gikomeye cyaririmbyemo abahanzi barimo nka Diamond Platnumz, Davido, Rema, Bruce Melodie, n'abandi.

 

Gwladys Watrin yagizwe Umuyobozi wa Trace Academia na Trace Rwanda, ishami rishya ry'Ikigo Trace Group


Gwladys Watrin yavuze ko yishimiye inshingano yahawe zo kuyobora Trace Academia, kandi yiteguye gufatanya n'abandi kugaragaza impano z'abanyarwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139470/ibyo-wamenya-kuri-gwladys-watrin-wahawe-kuyobora-ishami-rya-trace-group-mu-rwanda-139470.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)