Sheebah Karungi yaryumyeho ku gitaramo cya Th... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amasaha arabarirwa ku ntoki kugirango umuhanzi mpuzamahanga w'umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , The Ben, ataramiye abakundana mu gitaramo cyiswe 'The Ben live in Kampala'.


Ni igitaramo uyu muhanzi azahuriramo n'umuhanzikazi Sheebah Karungi bakoranye indirimbo mu myaka irindwi ishize. Iki gitaramo kizaba ku wa 14 Gashyantare 2024 mu rwego rwo gufasha abakundana kwizihiza umunsi wabo wa "Saint Valante".


Kugeza ubu abiganjemo abanyarwenya bazagaragara ku rubyiniro, bakomeje gufatanya n'abarimo The Ben na Alex Muhangi (watumiye The Ben) kwamamaza iki gitaramo gusa  Sheeba Karungi we  nta kintu na kimwe aratangaza.


Mu gihe igitaramo kimaze iminsi kizwi ko kizaba byumwihariko The Ben uzahaguruka ku wa 13 yerekeza i Kampala, akomeje gushyiramo imbaraga nyinshi mu kukimenyekanisha.


Iyo uraranganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga z'uyu muhanzikazi haba kuri X, Instagram, Snapchat n'ahandi, ubona ataratangira kwamamaza iki gitaramo. Hakibazwa impamvu uyu muhanzikazi yaba yaryumyeho ku kwamamaza iki gitaramo azagaragaramo.


Usibye kuba ataracyamamaza, nta n'ubwo arahamya ko azakitabira, uretse kuba izina rye ryarashyizwe munsi y'ifoto ya The Ben, bavuga ko nawe azaba ahari.


Icyakora umunyarwanda niwe wavuze ati 'Ntawuvuma iritararenga'. Aha yashakaga kuvuga ko isaha n'isaha ibintu  bishobora byahinduka, bityo ko nta gutera amabuye uyu muhanzikazi ko ashobora kuza kubikora kuri uyu wa 12, 13 Gashyantare cyangwa se ku wa 14, umunsi nyirizina w'igitaramo.


Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugisha Alex Muhangi watumiye The Ben ariko ntitwabasha kumufatisha kugirango tumubaze impamvu Sheebah yaba ataratangira kumenyekanisha iki gitaramo.


Kugeza ubu The Ben arimo kubarizwa mu Rwanda nyuma y'iminsi avuye gutaramira muri Rwanda Day, akahava yerekeza i Dubai aho yari asanze umugore  we Uwicyeza Pamella wari urimo kwizihiza isabukuru y'amavuko.



The Ben aritegura gutaramira Abagande mu gitaramo cy'abakundana 

The Ben amaze igihe ateguza iki gitaramo ndetse n'ubu aracyagiteguza

Sheebah Karungi ntacyo aravuga ku gitaramo azahuriramo na The Ben

Sheebah Karungi byitezwe ko azagaragara mu gitaramo cya The Ben n'ubwo ntacyo arabivugaho

Sheebah Karungi agaragara ku bazafatanya na The Ben i Kampala 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139593/sheebah-karungi-yaryumyeho-ku-gitaramo-cya-the-ben-i-kampala-139593.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)